Publicidade

1 Timóteo 6

1 Abo boose bari ku ngoyi y'ububaata bagomba kwemera ko ba sheebuja bakwiriye icuubahiro coose, kugira ngo hatagira uvuga naabi Imaana n'inyigiisho zaacu. 2 Abo bafite ba sheebuja biizeera Kristo ntibakabasuuzugure biitwaje ko ari abavandimwe baabo muri Kristo, ahuubwo bagomba kurushaho kubaheereza, kuko abungukira muri iyo mirimo ari abiizeera nk'abo n'abakundwa.

Inyigiisho z'Ibinyoma hamwe n'Ubutunzi bw'Ukuri

Dore ibyo ugomba kwigiisha kandi ukaamamaza. 3 Uziigiisha ibitandukanye kandi ntiyemere amagambo ashitse y'Umwami waacu Yesu Kristo n'inyigiisho zuubahiisha Imaana, 4 uwo aba ari umwiraasi, kandi utagira ico azi, agakunda impaka z'urudaca n'uruyombo. Ibyo ni byo bivamo ishari, intonganya, gutukana, gukeekanaho ibibi, 5 n'impaka z'urudaca ziteerwa n'abantu boonoonekaye ubwenge, batakimenya ukuri, bagateekereza yuuko kuba umukristo byabaviiramo inyungu.

6 Ni koko reero, kuba umukristo birimo inyungu nyinshi, na caane iyo umuntu anyuzwe n'ibyo afite. 7 Erega ntaaco twazanye mu isi, kandi nta co tuzaayivaanamo. 8 Noone reero, igihe dufite ibyokurya n'ibyo kwambara, tugomba kunyurwa na byo. 9 Ariko abo bashaaka kuba abatunzi, bagwa mu mutego maze bagashukwa n'irari, rigatuma barimbuka. 10 Kuko gukunda isente ni yo nkomooko y'ibibi byose. Abantu bamwe baararikiye ubutunzi, barayoba, ntibongera kwizeera Imaana maze bibaviiramo umubabaro mwinshi.

Intambara Nziiza yo Kwizeera

11 Ariko wowe muntu w'Imaana, ibyo uje ubyirinda. Uje uharanira ubutungaane, kuubaha Imaana, kwizeera, urukundo, kwihangaana, n'ubwitonzi. 12 Uje urwana intambara nziiza yo kwizeera, maze wironkere ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe nk'uko wabyiyemeje igihe wahamyaga ukwemera kwawe mu ruhame rwa benshi. 13 Imbere y'Imaana iha byose ubugingo n'imbere ya Kristo Yesu wahamije ku mugaragaro ukwemera kwe imbere ya Pontiyo Pilato, ngutegetse 14 kuubahiriza itegeko utagira amakemwa n'umugayo kugeza aho Umwami waacu Yesu Kristo azaazira. 15 Igihe gikwiriye nikigera, Yesu Kristo azaagaragazwa n'Imaana ari yo ikwiriye ishimwe ikaba n'umutegeka weenyine kandi anari we Mwami w'abaami n'Umutware w'abatware. 16 Ni yo yoonyine idapfa, ikaba mu muco udahangarwa. Ntaamuntu wiigeze kuyibona kandi ntaawe waashobora kuyibona. Icuubahiro n'ubutware budashira bibe ibyayo. Amiina.

17 Utegeke abatunzi bo muri iki gihe kutiiraata, cangwa ngo bashire ibyiringiro byabo ku butunzi bushira vuba, ahuubwo biringire Imaana iduha ibintu byose mu bwinshi kugira ngo imitima yaacu yizihirwe. 18 Bagomba gukora neeza, bagakungahara mu bikorwa byiza, babe abanyabuntu, kandi biiteguuye gutanga ku byabo batiitangiiriye itama. 19 Bityo reero, bazaaba biizigamiye ubutunzi bw'urufatiro rwiza mu gihe kizaaza, kugira ngo babone uko baronka ubugingo nyakuri.

Guseezera

20 Timoteeyo, uje urinda ico waragijwe. Uje wiirinda amagambo adakwiriye kandi atagira umumaro n'impaka zo bamwe biibeesha bakiita ubumenyi, 21 kuko hari bamwe biivuga ko bafite ubwo bumenyi, bikaba byarabateeye kwitandukanya n'inzira yo kwizeera.

Ubuntu bw'Imaana bubaane namwe.

Veja também

Publicidade
1 Timóteo
Ver todos os capítulos de 1 Timóteo
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_06-50-08-