Publicidade

2 Timóteo 1

Indamutso

1 Njeewe Pawulo, intumwa ya Kristo Yesu nk'uko Imaana yabishaatse, ku bw'iseezerano ry'ubugingo bubonerwa muri Kristo Yesu,

2 kuri Timoteeyo, umwana wanje nkunda caane.

Ubuntu, imbabazi, n'amahoro biva ku Maana Daata na Kristo Yesu Umwami waacu, bibe kuri wowe.

Gushiima no Gukomeza

3 Ndashiima Imaana yo nkorera n'umutima ukeeye, nk'uko ba sogokuruza baabigenzaga. Mpora nkwibuka buri uko nsenga amanywa n'ijoro. 4 Iyo niibutse amarira yaawe, numva ngukumbuye nkiifuuza kukubona, kugira ngo ngire umuneezeero. 5 Niibuka ukwizeera kwawe kutaryarya, nk'uko nyogokuru Loyida, na nyoko Ewunike baari bafite, noone nkaba ntashidiikanya yuuko uko kwizeera kuri no muri wowe. 6 Ku bw'iyo mpamvu ndakwibutsa kubyutsa impaano y'Imaana ikurimo ngo yaake, yo wahaawe igihe nkurambikaho ibiganza. 7 Kuko Imaana ntiyaduhaaye Umwuka w'ubwoba, ahuubwo yaduhaaye Umwuka w'imbaraga n'urukundo no kwifata.

8 Ntukagire isoni zo kuba umuhamya w'Umwami waacu, cangwa ngo ugirire isoni, nje umusibe nzira Umwami Yesu. Ahuubwo wifatanye nanje mu kubabazwa ku bw'Ubutumwa Bwiza, ufashijwe n'imbaraga z'Imaana. 9 Yaradukijije, iduhamagarira kuba abaayo burundu, bidaturutse ku mirimo yaacu, ahuubwo ibiteewe n'umugambi waayo, n'ubuntu yatugiriye. Ubwo buntu yabuduheereye muri Kristo Yesu mbere y'ibihe byose, 10 ariko ubu bukaba bwaraduhishuuriwe igihe Umukiza waacu Yesu Kristo yigaragaje. Yatsinze imbaraga z'urupfu, maze agaragaza ubugingo no kudapfa akoreesheje Ubutumwa Bwiza.

11 Ubwo butumwa ni bwo nashiriweho kuba umubwiriza, intumwa n'umwigiisha. 12 Ni yo mpamvu ituma mbabazwa ntya. Ariko ntibinteera isoni, kuko nzi uwo niiringira, kandi sinshidiikanya yuuko ashoboye kurinda ibyo yanshinze kugeza umunsi azaagarukira. 13 Uje ukomeza inyigiisho z'ukuri wanyumviyeho, bityo urangwe no kwizeera n'urukundo muri Kristo Yesu. 14 Uje urinda ibyiza waragijwe, ubifashijwemo n'Umwuka Weera utuura muri twe.

15 Uzi neeza yuuko abo muri Asiya boose banteereranye, ubariyemo Fugelo na Herumogene. 16 Nyagasani naagirire umuryango wa Onesifooro imbabazi, kuko yampuumurije kenshi, kandi ntaakorwe n'isoni kuko nari mu gihome. 17 Ubwo yageze i Rooma, yagize umwete wo kunshaaka kandi arambona. 18 Nyagasani amuhe kuzaabona imbabazi ku munsi wa nyuma! Kandi uzi neeza ibyo yankoreye muri Efeeso.

Veja também

Publicidade
2 Timóteo
Ver todos os capítulos de 2 Timóteo
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-