Publicidade

2 Timóteo 4

1 Ndakwihanangirije imbere y'Imaana na Kristo Yesu, uzaagaruka gutegeka nk'Umwami maze agaciira abazima n'abaapfuuye imanza, 2 amamaza ijambo ry'Imaana, ukomeze kuryigiisha mu gihe ciiza no mu gihe gikomeye, uje wereka abantu inshobe zaabo kandi wamagane ibyaha byabo, ariko ubahuuguure kandi ubiigiishe ufite kwihangaana. 3 Kuko igihe kizaaza aho abantu baziima amatwi inyigiisho zishitse, ahuubwo bakurikize ibyifuuzo byabo maze biishaakire abiigiisha benshi bazaababwira ibyo bashaaka kumva. 4 Bazaaja biica amatwi ngo batumva ukuri, ahuubwo bakurikize inyigiisho zitagira ishingiro. 5 Ariko wowe, uje uba maaso buri gihe, wihangaanire kubabazwa, ukore umurimo w'ivugabutumwa, maze urangize umurimo washinzwe n'Imaana.

6 Naho njeewe, igihe c'ubuzima bwanje gutaaha kirasohoye, ubwo ubuzima bwanje bugiiye gutangwa nk'igitambo. 7 Narwanye intambara nziiza, irushanwa nagombaga kwiruka nararirangije, kandi narinze ukwizeera. 8 Ahasigaye, mbikiwe ikamba ryateguuriwe intungaane, iryo Nyagasani, umucaamanza utabeera azampa uwo munsi. Si nje azaariha njenyine, ahuubwo azaariha n'abo boose bategereje ukwigaragaza kwe.

Amagambo y'Umwihariko ya Timoteeyo

9 Ugerageze kungeraho vuba. 10 Demasi yarantaaye aja i Teesalonike kuko yakunze iby'isi ya noone. Kiresikesi na we yagiiye i Galatiya, Tito aja i Dalumatiya. 11 Luka ni we wenyine ukiri kumwe nanje. Ushaake Mariko maze umunzanire kuko amfitiye akamaro mu murimo wanje. 12 Tushiko namwohereje muri Efeeso. 13 Nuuza, uzanzanire umwiteero nasize i Turowadi kwa Karupo hamwe n'ibitabo, caane caane ibikozwe mu ruhu.

14 Alekizanda, umucuzi w'imiringa yankoreye naabi caane. Nyagasani azaamuhanire ibikwiranye n'ibyo yakoze. 15 Naawe ugomba kumwirinda kuko yarwanyije caane ibyo twigiishaga.

16 Ubwo niireguuraga mu rukiiko ubwa mbere, nta muntu n'umwe wanshigikiye, ahuubwo boose baaranteereranye. Imaana ntiikabibaryoze! 17 Ariko Nyagasani yambaaye haafi, maze arankomeza, kugira ngo nshobore kwamamaza Ubutumwa Bwiza maze n'Abanyamahanga boose babwumve. Nuuko ankuura mu kanwa k'intare. 18 Nyagasani azankiza ikibi coose kandi andinde kugeza mu Bwami bwe bwo mu ijuru. Icuubahiro kibe ice, iteeka ryose, Amiina.

Umusoozo

19 Untaahirize Purisikila na Akwila, n'ab'urugo rwa Onesiforo. 20 Erasito yasigaye i Korinto, naho Tirofimo namusize i Mileto arwaye. 21 Uzaagerageze kuuza mbere y'igihe c'imbeho.

Ewubulo hamwe na Pudensi na Lino na Kilawudiya n'abandi bakristo ba hano i Rooma baragutaasha.

22 Nyagasani abaane naawe. Ubuntu bw'Imaana bubaane namwe, Amiina.

Veja também

Publicidade
2 Timóteo
Ver todos os capítulos de 2 Timóteo
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-