1 Ugomba kumenya yuuko mu minsi y'imperuuka hazaabaho ibihe bikomeye. 2 Hazaabaho abantu biikunda, abakunda isente, abiiraasi, abanyamaryo, abatukana, abatumvira ababyeyi baabo, intashiima, abatuubaha Imaana, 3 abadakunda abaabo, abagome batababarira abandi, ababeesherana, abahubuka, abanyarugomo, abadakunda ibyiza, 4 abagambanyi, ibyihebe, abuuzuye ubwibone, abakunda ibibaneezeeza aho gukunda Imaana, 5 abiitwara nk'abuubaha Imaana, ariko bagahinyura imbaraga zaayo. Abameze batyo uje ubiirengagiza. 6 Bamwe muri bo bakunda gusesera mu mago y'abandi bakiigaruriza abagore b'ibyomanzi, baaheranywe n'ibyaha maze bagatwarwa n'irari ry'uburyo bwose. 7 Abo bagore bahora bagerageza kwiga ibintu bisha ariko ntibashobore kumenya ukuri kw'Imaana. 8 Nk'uko Yanesi na Yambure baahakanyije Moose, ni na ko abo bantu barwanya ukuri. Bafite ubwenge bwonoonekaye no kwemera kudashitse. 9 Ariko ntaabwo bazaateera imbere caane, kuko ubupfu bwabo buzaagaragarira imbere ya boose, nk'uko byagendeye Yanesi na Yambure.
10 Ariko wowe Timoteeyo, wakurikije inyigiisho yanje, imyifatire yanje, n'ibyo ngamije gukora mu buzima bwanje. Wakurikije kwizeera kwanje, kwihangaana kwanje, urukundo rwanje, n'ubudacoogora bwanje. 11 Uzi kandi n'ukuntu natootejwe ndetse nkababarizwa mu bice bya Antiyokiya, Ikoniyo n'i Lisitura. Mbega ukuntu nihangaaniye gutootezwa! Nyamara ibyo byose ni Nyagasani wabinkijije. 12 Ni koko, abashaaka guhora baramya Imaana bari muri Kristo Yesu boose, bazaatootezwa. 13 Naho abagiranaabi n'indyarya bazaarushaho kuba babi, bayobya abandi kandi na bo abandi babayobya. 14 Ariko wowe Timoteeyo, ukomerere mu kuri wiigiishijwe kandi ko wemeye udashidiikanya. Uzi neeza uwakwigiishije, 15 kandi uzi yuuko kuva mu buto bwawe wamenye ibyanditswe byera bishobora kukumenyeesha ubwenge bwakuyobora ku gakiza kabonerwa mu kwizeera Kristo Yesu. 16 Ibyanditswe byera byose byahuumeetswe n'Imaana kandi bifite umumaro wo kwigiisha ukuri, kwamagana inyigiisho mbi, kugorora umuntu no kumutooza gutungaanira Imaana, 17 kugira ngo ukorera Imaana weese abe ashitse kandi afite ibimukwiriye mu gukora imirimo myiza yoose.