Publicidade

2 Timóteo 2

Umusirikare w'Intahemuka wa Kristo Yesu

1 Noone reero mwana wanje, ukomerere mu buntu bubonerwa muri Kristo Yesu. 2 Kandi amagambo wumviise mvuga mubahamya benshi, uyamenyeeshe abantu biiringirwa kandi bazaashobora kubyigiisha abandi.

3 Uje ufatanya n'abandi kwihangaanira imibabaro, nk'umusirikare mwiza wa Kristo Yesu. 4 Ukora ubusirikare ahora ashaaka kuneezeeza sheebuja kandi ntiyivanga mu buzima bwa gituurage. 5 Umukinnyi wiiruka mu marushanwa, na we ntiyatsindira umudaari, keretse akurikije amategeko y'umukino. 6 Kandi umuhinzi wakoze umurimo ugaragara ni we ukwiriye kubanza yaganura ku byo yasaaruuye. 7 Uzirikane ibyo mvuga, kuko Nyagasani azaaguha kubimenya byose.

8 Uje wibuka Yesu Kristo ukomooka mu muryango wa Dawudi, akaba yarazuuwe mu baapfuuye, nk'uko Inkuru Nziiza niigiisha ibihamya. 9 Iyo Nkuru Nziiza ni yo mpoorwa, ngatootezwa, kugera ubwo mboheeshwa iminyururu nk'umugome. Nyamara, ijambo ry'Imaana ryo ntiribohwa. 10 Ni co gituma nihangaanira byose mbigirira abaatooranyijwe n'Imaana, kugira ngo na bo bashobore kuronka agakiza kaba muri Kristo Yesu, hamwe n'ikuzo rihoraho. 11 Iri jambo ni iryo kwizeerwa ngo:

"Niiba twarapfanye na we,

tuzaabaana na we.

12 Nidukomeza kwihangaana,

naatwe tuzaategeka hamwe na we.

Nitumwihakana,

na we azaatwihakana.

13 Nuubwo twamuhemukira,

we azaaguma ari intahemuka,

kuko atabaasha kwivuguruza."

Umukozi Imaana Yeemera

14 Uje wibutsa abantu bawe ibyo, kandi ubiihanangirize imbere y'Imaana ko bareka kurwanira amagambo kuko ari ntaakamaro bifite, ahuubwo ko bigirira naabi abayumva. 15 Uje ugira umwete wo kwishira imbere y'Imaana nk'ushimwa na yo, umukozi utagira icaamuteera isoni, ushobora gusobaanura neeza ijambo ry'ukuri. 16 Uje wirinda ibiganiiro bitagira umumaro, kuko amagambo nk'ayo atuma abantu bakomeza kugomera Imaana. 17 Inyigiisho nk'izo zimeze nk'igisebe c'umufunzo kirya umubiri. Abagabo biigiisha ibimeze bityo ni, Humenayo na Fileto. 18 Baataaye inzira y'ukuri bavuga ko izuuka ryarangije kubaho, maze ibyo bigatuma ukwizeera kwa bamwe guhungabana. 19 Nyamara urufatiro rw'Imaana rukomeye ntirwanyeganyezwa, kandi kuri rwo handitsweho aya magambo ngo, "Nyagasani azi abe," kandi ngo, "Umuntu weese wambaza izina rya Nyagasani agomba kurekeraho gukora ibibi."

20 Mu nzu ngari ntihabamo ibikoreesho by'izaahabu n'ifeeza byonyine ahuubwo habamo n'ibikozwe mu biti no mu ibumba, bimwe bigaharirwa gukoreeshwa ku minsi y'icuubahiro, naho ibindi bikagenerwa ku minsi isanzwe.Mu nzu ngari habamo ibikoreesho bitandukanye. 21 Umuntu weese reero wirinda gukora ibibi navuze, azaaba igikoreesho c'icuubahiro, gitunganyirijwe gukoreeshwa umurimo mwiza woose, kuko azaaba yeguriwe kandi ari ingirakamaro kuri nyir'inzu. 22 Uje wirinda irari rya gisore, ahuubwo ukurikirane ubutungaane, kwizeera, urukundo, n'amahoro, ufatanyije n'abambaza Imaana n'umutima ukeeye. 23 Wirinde impaka ziteerwa n'ubupfu hamwe n'ubujiji, kuko uzi neeza ko zivamo amahaane. 24 Nk'umugaragu wa Nyagasani, ntaabwo ugomba kuba umunyamahaane ahuubwo ugomba kuba umugwaneeza kuri boose, ukaba n'umwigiisha mwiza kandi wihangaana, 25 ukagorora abaguhakanya n'ubwitonzi. Imaana ishobora kubaha umugisha wo kwihana bakamenya ukuri, 26 bityo reero bagashobora kwisubiraho bakava mu mutego wa Sataani, wari warabagize imbohe akabakoreesha ico yishaakiye.

Veja também

Publicidade
2 Timóteo
Ver todos os capítulos de 2 Timóteo
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-