Publicidade

1 Timóteo 4

Abiigiisha b'Ibinyoma

1 Ariko Umwuka Weera avuga yeruye ko mu bihe bizaaza bamwe baziihakana ukwizeera maze bakayoboka imyuka iyobya n'inyigiisho z'abadayimooni. 2 Inyigiisho nk'izo zisaakaazwa n'abanyabinyoma, ab'imitima yaabo yapfuuye ikaba itagishobora gutandukanya ikibi n'iciiza, nk'aho yokejwe n'icuuma kigurumana. 3 Babuza abantu kurongorana no kutarya ibyokurya bimwe, kandi Imaana yarabiremeye kwakiiranwa ishimwe n'abo biizeera kandi bakamenya ukuri. 4 Koko reero, ikintu coose caaremwe n'Imaana ni ciiza, kandi nta na kimwe kigomba kuba umuziro, iyo caakiiranywe ishimwe, 5 kuko kiba ceejejwe n'ijambo ry'Imaana hamwe no gusenga.

Umugaragu Mwiza wa Yesu Kristo

6 Ibi byose nubisobaanurira abiizeera, uzaaba ubaaye umugaragu mwiza wa Yesu Kristo, utunzwe n'amagambo yo kwizeera n'inyigiisho nziiza wakurikije. 7 Uje wiirinda imigani itari iy'Imaana ifite ibiteekerezo bibi bitagira ishingiro bikomooka kuri baasookuruza, ahuubwo wiitooze kuubaha Imaana. 8 Imyitoozo ngororamubiri ifite akamaro kuri bike, ariko kwitooza kuubaha Imaana byo bigira umumaro muri byose, kuko ari byo birimo iseezerano ry'ubugingo turimo n'ubw'igihe kizaaza. 9 Iri jambo ni iry'ukuri kandi rikwiriye kwemerwa rwose. 10 Koko reero, igituma twemera kugooka tukiihaahaata, ni uko dufite ibyiringiro ku Maana nzima, ari yo Mukiza w'abantu boose, caane caane abo biizeera.

11 Ibi ni byo ugomba kwibandaho kandi ukiigiisha. 12 Ntihakagire usuuzugura ubusore bwawe, ahuubwo ubeere abiizeera ico kureeberaho mu magambo, mu myifatire, mu rukundo, mu kwizeera, n'umutima utungaanye. 13 Kugeza aho nzaazira, uje ugira umwete wo gusomera abantu ibyanditswe byera, kubwiriza no kwigiisha. 14 Ntukiirengagize impaano y'Umwuka ikurimo, iyaguheerewe mu buhanuuzi ubwo abakuru baakurambikagaho ibiganza. 15 Ibyo uje ubishira mu bikorwa, kandi ubyiteho, kugira ngo boose bareebe iteerambere ryawe. 16 Wite ku myifatire yaawe no kubyo wiigiisha. Ukomeze kugenza utyo, kuko n'ubikora, uziikiza ubwawe, kandi ukize n'abandi bagutega amatwi.

Veja também

Publicidade
1 Timóteo
Ver todos os capítulos de 1 Timóteo
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-