1 Mbere ya byose ndabiihanangiriza mwese ko mugomba kwambaza Imaana, mukayisenga, mukayitakambira kandi mukayishiimira ku bw'abantu boose. 2 Muje musabira abaami n'abandi bayobozi b'inzeego zo heejuru, kugira ngo tugire amahoro n'ituuze twubaha Imaana kandi turi inyangamugayo. 3 Ibyo birakwiriye kandi biratungaanye imbere y'Imaana Umukiza waacu, 4 yo ishaaka ko abantu boose baakizwa kandi bakamenya ukuri. 5 Kuko
hariho Imaana imwe,
ni na ko hariho umuhuuza w'abantu n'Imaana umwe,
ni Kristo Yesu, ari we muntu
6 wiitanzeho igitambo kuba inshungu y'abantu boose.
Ubwo bwari ubuhamya mu gihe gikwiriye yuuko Imaana ishaaka ko buri muntu weese akizwa. 7 Ico ni co natoorewe nk'umubwiriza n'intumwa kandi ndavuga ukuri, simbeesha. Kandi nk'umwigiisha w'abanyamahanga mu byerekeye ukwizeera n'ukuri.
8 Noone reero, ndashaaka ko buri hoose abagabo batungaaniye Imaana basenga beerekeje amaboko yaabo heejuru, kandi badafite uburaakari cangwa impaka. 9 Kandi ndashaaka ko abagore na bo baakwambara neeza imyambaro ikwiriye, atari ukuboha imisatsi no kwambara imitaako ya zaahabu, amasimbi, cangwa imyambaro y'igiciiro kinini, 10 ahuubwo bakiirimbiisha ibikorwa byiza, nk'uko bikwiriye abagore biiyemeza ko buubaha Imaana. 11 Umugore agomba kwiga acecetse kandi agaciisha make rwose. 12 Sineemerera umugore kwigiisha cangwa gutegeka umugabo, agomba guceceka, 13 kuko Adamu ni we waremwe mbere ya Eva, 14 kandi Adamu si we wohejwe, ahuubwo umugore ni we wohejwe maze acumura ku Maana. 15 Nyamara umugore azaakirizwa mu rubyaro rwe, aramutse akomeje kwizeera, akagira urukundo, gutungaanira Imaana no kwifata neeza.