Publicidade

1 Timóteo 3

Uko Abepisikopi Bagomba Gutwaza

1 Iri jambo rikurikira ni iry'ukuri ngo: Niiba umuntu ashaaka kuba umwepisikopi, aba yiifuuje umurimo mwiza caane. 2 Umwepisikopi agomba kuba ari inyangamugayo, afite umugore umwe, atararikira ibirenze, agomba kwifata, kandi akiyubaha, agomba kugira ubupfura, kandi akamenya kwigiisha neeza, 3 agomba kuba atari umusinzi, atari umurwanyi, ntaabe umunyamahaane, kandi adakunda isente. 4 Agomba kuba azi kureeberera ab'urugo rwe neeza, no gutooza abaana be kumvira no kuubaha mu buryo bwose. 5 Noone se niiba umuntu ataashobora kuyobora urugo rwe, yayobora ate itoorero ry'Imaana? 6 Ntaabwo akwiriye kuba ari umuntu uhindukiye Kristo vuba, kugira ngo ataaza kwishira heejuru maze Imaana ikamuciira urubanza nk'uko yaruciiriye Sataani. 7 Kandi akwiriye kuba ari umugabo wubahwa n'abo hanze y'itoorero, kugira ngo adahinyuka akagwa mu mutego wa Sataani.

Uko Abadiyakooni Bagomba Gutwaza

8 Abadiyakooni na bo bagomba kuba ari abantu b'inyangamugayo, batari indyarya, batanywa inzoga nyinshi, cangwa ngo bararikire isente. 9 Bagomba gukomera ku iyobera ryo kwizeera bafite umutima ukeeye. 10 Bakwiriye kubanza baasuuzumwa, maze baasangwa batagira umugayo, bakeemererwa gukora nk'abadiyakooni. 11 Abagore baabo na bo bakwiriye kuba inyangamugayo, ntibabe abanyamazimwe, ahuubwo bakaba abatararikira ibirenze kandi bakaba abiiringirwa muri byose. 12 Umudiyakooni akwiriye kuba umugabo ufite umugore umwe gusa, kandi akamenya gutegeka neeza abaana be n'abo mu rugo rwe boose, 13 kuko abakora umurimo w'ubudiyakooni neeza, bibaheesha umwanya w'icuubahiro kandi bigatuma bashira amanga mu kwizeera Kristo Yesu.

Ibanga Rikomeye

14 Mfite ibyiringiro byo kuuza iyo vuba, ariko igituma nkwandikiye ibyo ni ukugira ngo, 15 nindamuka ntinze, ube uzi uko umuntu akwiriye kwifata mu muryango w'Imaana, ari wo toorero ry'Imaana nzima, kandi inkingi ishigikiye ukuri kwayo. 16 Ntawabishidiikanya, ibanga ry'ubukristo bwacu rirakomeye:

Kristo yagaragaye mu ishusho ry'umuntu,

Umwuka Weera umwerekana nk'intungaane,

kandi abonwa n'abaamalayika,

yaamamazwa mu mahanga,

yiizeerwa mu isi yoose,

kandi azaamuurwa mu ikuzo.

Veja também

Publicidade
1 Timóteo
Ver todos os capítulos de 1 Timóteo
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-