1 Namwe mwari mwarapfuuye muzize ibicumuro n'ibyaha byanyu. 2 Ico gihe ni byo mwabagamo, mukurikije imigenzereze mibi y'isi, no kuubahiriza umutegetsi w'imbaraga w'imyuka mibi ari we ukorera mu bantu batumvira Imaana. 3 Kandi naatwe twese twari tumeze nka bo, dukurikiza irari ry'imibiri yaacu n'ibyo imitima yaacu yiiteekerereje. Mu buryo bwacu bwa kamere, twari abo kubabazwa n'umujinya w'Imaana, nk'abandi boose.
4 Ariko imbabazi z'Imaana ni nyinshi, kandi n'urukundo idukunda rurahebuuje, 5 nuubwo twari twarapfuuye tuzize ibicumuro byacu, yadushubije ubugingo hamwe ku bw'ubumwe bwacu na Kristo. Erega mwakijijwe ku bw'ubuntu bwayo. 6 Kuko Imaana yatuzuuranye na Kristo Yesu, itwicazanya na we mu ijuru tubikeesha Kristo Yesu. 7 Ibyo yabikoze kugira ngo mu bihe bizaaza byose yeerekane ubuntu bwayo butagira akagero, ikoreesheje urukundo yadukunze binyuze muri Yesu Kristo. 8 Koko mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizeera Yesu Kristo, kandi si imbaraga zaanyu zaabikoze, ahuubwo ni impaano y'Imaana, 9 bidaturutse no ku mirimo yaanyu, kugira ngo hatagira ubyiraatiisha. 10 Kuko Imaana ari yo yatugize ico turi co, yaturemeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, yo yateguuye keera kugira ngo iturange mu kubaho kwacu.
11 Nuuko reero, mwebwe banyamahanga ku mubiri, abo Abayuuda biitaga "abataarakebwe" maze bo bakiiyita "abaakebwe" Kuko gukebwa kimenyeesha umuhango wo gukeba igice c'ubugabo, nimwibuke reero uko keera mwari mumeze. 12 Ico gihe ntimwari mufite Kristo. Mwari abanyamahanga kandi ntimwari muri ab'umuryango wa Isirayeli. Ntaaho mwari muhuuriye n'amaseezerano Imaana yagiriye abantu baayo, kandi mwari mutuuye muri iyi si nta byiringiro mufite kandi mutaazi Imaana. 13 Ariko ubu ubwo mwunze ubumwe na Kristo Yesu, mwebwe abaabaga kure y'Imaana, mwigijwe haafi yaayo n'amaraso ya Kristo. 14 Koko Kristo ubwe yatuuzaniye amahoro ubwo yunze Abayuuda n'abanyamahanga bakaba umwe. Yakoreesheje umubiri we gukuuraho igisiika caabatandukanyaga kigatuma bahora bari abanzi. 15 Yakuuyeho itegeko ry'Abayuuda hamwe n'amabwiriza ya ryo, kugira ngo iyi miryango ebyiri ayihindure umwe musha muri we, nuuko azane amahoro. 16 Ku bw'urupfu rwe rwo ku musaraba, abo bombi Kristo yabunze n'Imaana maze abagira umubiri umwe, bityo arandura urwango rwari hagati yaabo. 17 Noone reero Kristo yaraaje maze yamamaza Inkuru Nziiza y'amahoro kuri boose, kuri mwe abanyamahanga, baari kure y'Imaana, hamwe n'Abayuuda, baari haafi n'Imaana. 18 Twese reero, Abayuuda n'abanyamahanga, dushobora kwegeera imbere y'Imaana Daata turi mu Mwuka umwe, tubikeesha Kristo.
19 Bityo reero ntimukiri abanyamahanga n'abiimukiira, ahuubwo musangiye ubwenegihugu n'abantu b'Imaana, ndetse mukaba muri bamwe bo mu muryango waayo. 20 Namwe mwubatswe ku rufatiro rwubatswe n'intumwa n'abahanuuzi, ariko ibuye ry'imfuruka ni Kristo Yesu ubwe. 21 Ni we ushoboza inzu yoose guteeranywa neeza maze igahinduka urusengero rwera rwa Nyagasani. 22 Reero muri we ni mwo mwe hamwe n'abandi mwubakwa mu buryo bw'Umwuka, kugira ngo mube inzu yo gutuurwamo n'Imaana.