Publicidade

Efésios 4

Ubumwe mu Mubiri wa Kristo

1 Noone reero, njeewe umusibe wa Nyagasani, ndabinginga kugira ngo muje mugenza uko bikwiriye, mukurikije ibyo mwahamagariwe. 2 Mwiciishe bugufi, mugire ukwiyorosha, kandi mwihangaane. Mugaragaze urukundo rwanyu mu kwihangaanirana muri byose. 3 Muharanire kurinda ubumwe butangwa n'Umwuka w'Imaana, n'amahoro abahuuza. 4 Hariho umubiri umwe n'Umwuka umwe, nk'uko ico mwiringira ari kimwe, ari na co Imaana yabahamagariye. 5 Hariho Nyagasani umwe, ukwizeera kumwe, umubatizo umwe, 6 Imaana imwe kandi Daata wa twese, usumba boose, ukorera muri boose, kandi agatuura muri boose.

7 Buri umwe muri twe yahaawe urugero rw'impaano imukwiriye, nk'uko Kristo yayimugeneye. 8 Ni na ko ibyanditswe bivuga ngo,

"Ubwo yazaamuutse aja mu ijuru,

yajaanye abanyagwa benshi,

yahaaye abantu impaano."

9 Noone se, "Yazaamuutse mu ijuru" bisobaanura iki? Bisobaanura yuuko yabanje kumanuka akagera ikuzimu. 10 Bityo reero, uwamanutse ni we wazaamuutse, aja heejuru y'amajuru yoose, kugira ngo yuzure hoose. 11 Ni we watanze impaano zo kugira ngo bamwe babe intumwa, abandi abahanuuzi, abandi abavugabutumwa, abandi abashumba n'abiigiisha. 12 Ibyo yabikoze kugira ngo ateguurire abantu b'Imaana gukora umurimo waayo, no gukomeza umubiri wa Kristo. 13 Bityo twese tuzunga ubumwe mu kwizeera no kumenya Umwana w'Imaana, tukaba abantu bahamye, bageze ku rugero rwuzuye rwa Kristo. 14 Ubwo ntituzaaaba tukiri abaana batwarwa n'imivumba no guhuuhwa n'imiyaga yoose ihindagurika, ari yo myigiishirize y'abantu bashukana, bakayobya abandi bakoreesheje uburyarya bihimbiye. 15 Ahuubwo nituvuga ukuri tugakurikiza umutima w'urukundo, tuzaakurira mu bumwe na Kristo, ari we mutwe. 16 Ni we ugenga ingingo zoose z'umubiri zihuurizwa hamwe, n'umubiri woose ugafatwa n'ingingo ziwugize. Bityo buri rugingo rukoze umurimo rushinzwe, umubiri woose urakura maze ukiiyubakira mu rukundo.

Ubugingo Busha muri Kristo

17 Dore ibi ni byo mbabwira kandi neemeza biturutse kuri Nyagasani; ntimugakomeze kwifata nk'abataazi Imaana, bakurikiza ibiteekerezo byabo bitagira umumaro, 18 n'ubwenge bwabo bukaba ari ntaaco busobaanukirwa. Biitandukanyije n'ubugingo Imaana itanga, ku bw'ubujiji bwabo n'imitima yaabo yiinangiye. 19 Ntibakigira isoni na hato. Ubu bariyandarika, bagakora ibiteeye isoni byose biteerwa n'irari ntaaco batiinya.

20 Ibyo si byo mwigiishijwe ubwo mwigiishwaga kumenya Kristo! 21 Ni koko mwumviishije ibimufasheho, kandi nk'abayoboke be mwigiishijwe ukuri gusangwa muri Yesu. 22 Noone reero nimwiyambure kamere yaanyu ya keera, yategekaga imigenzereze yaanyu, igatuma mwangiizwa n'ibyifuuzo by'iryo rari. 23 Nimuvugurure imitima yaanyu maze muhinduke basha mu biteekerezo, 24 kandi mwambare kamere nsha y'ishusho y'Imaana, murangwa n'ubuzima nyakuri butungaanye hamwe n'ubuziranenge.

25 Noone reero, nimuciike ku binyoma, buri muntu abwire mugenzi we ukuri, kuko twese turi ingingo z'umubiri wa Kristo. 26 Kandi nimuraakara ntibibateere gukora icaaha, ndetse izuuba ntirikarenge mugifite uburaakari, 27 kandi ntimugahe Sataani amahiirwe yo kubashuka. 28 Abiibaga barekeraho kwiiba, ahuubwo batangire kwihaatira gukoreesha amaboko yaabo, kugira ngo babone uko bafasha abakene. 29 Ntimugakoreeshe amagambo mabi, ahuubwo mukoreeshe amagambo meeza yaakuubaka ubugingo bw'abandi nk'uko babikeneye, kugira ngo abayumva abagirire akamaro. 30 Kandi ntimukaraakaze Umwuka Weera, kuko uwo Mwuka ni ikimenyeetso Imaana yabashizeho kizaabaranga ku munsi wo gucungurwa kwanyu. 31 Mwivaanemo gushaariirana koose n'umujinya, no kuraakara, n'intonganya, n'itimwe, 32 ahuubwo mugirirane impuhwe n'ineeza, mubabarirane nk'uko Imaana yabababariye binyuze muri Kristo Yesu.

Veja também

Publicidade
Efésios
Ver todos os capítulos de Efésios
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-