Publicidade

Efésios 6

Abaana n'Ababyeyi

1 Baana, muje mwumvira ababyeyi baanyu kuko ari byo bikwiriye abari muri Nyagasani. 2 "Wubahe so na nyoko" ni ryo tegeko rya mbere rijaana n'iseezerano: 3 "kugira ngo bizaakugendere neeza, maze uramire ku isi."

4 Namwe kandi ba se b'abaana, ntimukaraakaze abaana baanyu, ahuubwo mubarere neeza mubiigiisha ibya Nyagasani.

Imbaata na ba Sheebuja

5 Namwe mbaata, muje mwumvira ba shoobuja bo ku isi kandi mubuubahe mubikuuye ku mutima nk'abuubaha Kristo. 6 Muje mubikora bidateewe n'uko babareeba byonyine, mushaaka ngo babashiime, ahuubwo muje mubikora n'umutima umwe nk'abagaragu ba Kristo mubikuuye ku mutima nk'uko Imaana ibishaaka. 7 Muje mukorera ba shoobuja n'umutima umwe nk'abakorera Nyagasani, mutari nk'abakorera abantu. 8 Mumenye yuuko Nyagasani azaahemba buri muntu, yaaba imbaata cangwa uwiigenga, akurikije imirimo myiza yakoze.

9 Namwe bakoreesha, muje mugirira mutyo abagaragu baanyu, mureke kubakangiisha ibihano. Mumenye yuuko mwebwe n'abagaragu baanyu musangiye Shoobuja wo mu ijuru, utarobaanura abantu ku butoni.

Intwaro z'Umukristo

10 Ahasigaye reero, nimukomezwe n'imbaraga zihebuuje za Nyagasani. 11 Mwambare intwaro zoose ziturutse ku Maana, kugira ngo muzaashobore guhangana n'uburiganya bwa Sataani. 12 Kuko ntiturwana n'abantu, ahuubwo turwana n'imyuka mibi itegeka ikireere, ibikomangoma n'ibihangaage, n'abategeka iyi si y'umwijima. 13 Nuuko reero nimwambare intwaro z'Imaana, kugira ngo umunsi mubi ni ugera, muzaashobore guhangana n'igiteero c'umwanzi, kandi intambara n'irangira, muzaahagarare mudatsinzwe.

14 Nuuko reero nimuhagarare kigabo, mukenyere ukuri nk'umushumi, kandi mwambare gukiraanuka nk'icuuma gikingira igituuza. 15 Naho ingato zo mu birenge byanyu, zibe umwete wo kwamamaza Inkuru Nziiza y'amahoro. 16 Igihe coose, muje mwitwaza ingabo yo kwizeera, kuko ari yo muziifashiisha kuzimya imyambi igurumana, iraswa n'umubi. 17 Nimwakiire agakiza nk'ingofero y'icuuma, kandi n'ijambo ry'Imaana nk'inkoota muhaabwa n'Umwuka. 18 Igihe mukora ibyo, muje musenga, musaba Imaana kubafasha. Muje musenga buri gihe muyobowe n'Umwuka. Ku bw'ibyo, mugume muri maaso kandi muhore musabira abantu b'Imaana. 19 Nanje munsabire kugira ngo nimbumbuura akanwa, Imaana impe ubutumwa bukwiriye, kugira ngo mvuge nshize amanga menyeeshe abantu ibanga ry'ubutumwa bwiza. 20 Ubwo butumwa ni bwo mpagarariye n'ubwo ndi mu gihome. Icampa nkavuga ubutumwa nshize amanga nk'uko bikwiriye.

Umusoozo

21 Tukiko, umuvandimwe waacu dukunda kandi umugaragu wiringirwa mu murimo wa Nyagasani, azaababwira uko meze, kugira ngo mumenye uko meze. 22 Ni co gitumye mubatumaho kugira ngo ababwire uko twese tumeze, hamwe no kubakomeza.

23 Amahoro n'urukundo hamwe no kwizeera bikomooka ku Maana Daata n'Umwami Yesu Kristo, bihorane n'abavandimwe biizeera. 24 Ubuntu bw'Imaana bubaane n'abo boose bakunda Umwami Yesu Kristo n'urukundo rudateezuuka.

Veja também

Publicidade
Efésios
Ver todos os capítulos de Efésios
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-