1 Ubwo reero muri abaana b'Imaana ikunda caane, muje mugerageza kuba nka yo. 2 Kandi muje mukundana nk'uko Kristo yadukunze agatanga ubuzima bwe ku bwacu nk'ituuro n'igitambo gihuumura neeza kigashiimiisha Imaana.
3 Ubwo muri abaana b'Imaana, ntibikwiriye ko ingeso mbi nk'ubusambanyi, kwiyandarika, no kurarikira ibintu, birangwa muri mwe. 4 Kandi ntibikwiriye ko mukoreesha amagambo ateeye isoni, akoreeshwa n'abapfaapfa, n'amashengo adakwiriye, ahuubwo muje mushiima Imaana. 5 Koko reero mumenye neeza yuuko ari nta musambanyi, cangwa ukora ibiteeye isoni, cangwa umunyamururu [kuko umururu ari uburyo bumwe bwo guhindura iby'isi ibigirwamaana], uzaagira umugabane mu Bwami bwa Kristo n'ubw'Imaana.
6 Ntihakagire ubashukiisha amagambo atagira aho ashingiye, kuko ibikorwa nk'ibyo biizana umujinya w'Imaana maze bigatuma ihana abatayumvira. 7 Nuuko reero ntimugafatanye n'abantu nk'abo. 8 Namwe ubwanyu mwari mu mwijima, ariko ubwo mwahindutse mukaba aba Nyagasani, muri mu muco. Nooneho reero, nimugenze nk'abaana b'umuco, 9 kuko umuco ni wo uzana umusaaruuro w'ingeso nziiza zoose, ubutungaane, n'ukuri. 10 Nimushishooze kumenya ibishiimiisha Nyagasani. 11 Ntimukiivange mu bikorwa bitagira akamaro, kuko ari iby'umwijima, ahuubwo muje mubishira kumugaragaro. 12 Ibyo bikorwa byabo bikorwa rwihishwa biteeye isoni no kubivugaho. 13 Ariko iyo byose bishizwe kumugaragaro, imiteerere yabyo nyakuri iboneka neeza, 14 kuko ikigaragajwe coose kiba kibaaye umuco. Ni co gituma bivugwa ngo,
"Yewe usinziiriye, kanguka,
maze uzuuke uve mu baapfuuye,
nuuko Kristo azaakumurikire."
15 Nuuko reero, mwirinde mu mibeereho yaanyu. Ntimukabe nk'injiji, ahuubwo mube nk'abanyabwenge. 16 Mukoreeshe neeza igihe mufite, kuko iminsi ari mibi. 17 Noone reero mureke kuba abapfu, ahuubwo mumenye ico Nyagasani ashaaka ngo mukore.
18 Ntimugasindiishwe na divaayi, yaatuma mukora ibidakwiriye, ahuubwo mwuzure Umwuka. 19 Mubwirane amagambo ya Zaaburi, n'indirimbo z'ibisingizo, n'izikomooka ku Mwuka, muririmba kandi mucurangira Nyagasani mubikuuye ku mutima. 20 Mu izina ry'Umwami waacu Yesu Kristo, muje muhora mushiima Imaana Daata.
21 Muje mwubahana mubiteewe no kuubaha Kristo.
22 Bagore, mwubahe abagabo baanyu nk'uko mwubaha Nyagasani. 23 Kuko umugabo ni we mutwe w'umugore nk'uko Kristo ari umutwe w'itoorero, ari ryo mubiri we. 24 Nk'uko reero itoorero ryubaha Kristo, ni ko namwe bagore mugomba kuubaha abagabo baanyu muri byose.
25 Bagabo, mukunde abagore baanyu nk'uko Kristo yakunze itoorero akaritangira ubugingo bwe. 26 Ibyo yabikoze kugira ngo yeeze itoorero akoreesheje ijambo rye n'amaazi, 27 maze aryigarurize ribengerana kandi ritagira inenge, nta mipfunyo cangwa ikindi kintu kitaboneye. 28 Uko ni ko abagabo bagomba gukunda abagore baabo nk'uko bakunda imibiri yaabo. Umugabo ukunda umugore we aba yiikunda ubwe. 29 Koko reero, abantu ntibanga imibiri yaabo, ahuubwo barayigaburira kandi bakayireeberera, nk'uko Kristo agenzereza itoorero rye, 30 kuko turi ingingo z'umubiri we. 31 Ibyanditswe biravuga biti, "Ni co gituma umugabo azaasiga se na nyina akiifatanya n'umugore we, nuuko abo babiri bakaba umubiri umwe." 32 Iryo ni ibanga rikomeye ry'ukuri, ariko nje mvuga yuuko rivuga kuri Kristo n'itoorero rye. 33 Nuuko reero namwe, buri mugabo akwiriye gukunda umugore we nk'uko yiikunda, kandi buri mugore akuubaha umugabo we.