Publicidade

Efésios 1

Indamutso

1 Njeewe Pawulo, uwo Imaana yagize intumwa ya Kristo, ku bw'ubushaake bwayo,

Ndabandikira mwebwe abantu b'Imaana bari muri Efeeso, biizeera Kristo Yesu.

2 Mugire ubuntu n'amahoro bituruka ku Maana Daata wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

Imigisha y'Imaana Ibonerwa mu Kwizeera Kristo

3 Imaana, kandi Se w'Umwami waacu Yesu Kristo ishiimwe, kuko yaduheereye muri Kristo imigisha yoose y'Umwuka wo mu ijuru. 4 Yadutooranyije binyuze muri we isi itaraaremwa, kugira ngo tube intungaane n'abaziranenge.

Ku bw'urukundo rwayo, 5 Imaana yari yarahisemo kutugira abaana baayo tubikeesha Yesu Kristo, ku bw'ineeza n'ubushaake bwayo. 6 Noone reero, reka dusingize Imaana ku bw'ubuntu buhebuuje ari yo mpaano yaduheereye ubuntu, ibinyujije mu Mwana waayo w'inkoramutima. 7 Ni we waduheesheje gucungurwa ku bw'amaraso ye, tukababarirwa ibicumuro byacu, ku bw'ubuntu bwe buhebuuje 8 bwo yaduseesekajeho.

Ku bw'ubuhanga n'ubumenyi bwe bwose, 9 Imaana yatumenyesheje ibanga ry'ubushaake bwayo, ikora ico yari igambiriye ikurikije imirimo Kristo yakoze. 10 Umugambi wo Imaana izuuzuza igihe kigeze, ni ugukoranyiriza hamwe ibintu byose muri Kristo, ari ibiri mu ijuru cangwa ibiri ku isi.

11 Imaana ikora ibintu byose nk'uko ibishaaka, yadutooranyirije kuba abaayo twunze ubumwe na Kristo nk'uko yari yarabigambiiriye kuva keera. 12 Imaana yabikoze kugira ngo twebwe abaabanje kwizeera Kristo, duhimbaaze ikuzo ryayo.

13 Namwe reero abamaze kumva ijambo ry'ukuri, ari ryo Nkuru Nziiza yabaazaniye gukizwa, mwahindutse abaana b'Imaana. Mwemeye Kristo maze Imaana ibashiraho ikimenyeetso caayo c'Umwuka Weera yari yarabaseezeranyije. 14 Uwo Mwuka ni co ceemezo ko tuzaabona ico Imaana yaseezeranyije abantu baayo, kandi iki kiduhamiriza yuuko Imaana izaaha abaayo umudendeezo wuzuye. Reka duhimbaaze ikuzo ryayo!

Isengeesho rya Pawulo

15 Maze kumva uko mwizeera Umwami Yesu n'urukundo mufitiye abantu b'Imaana boose, ni co gituma 16 nanje mbashiimira Imaana ubudahwema, nkabiibuka mu masengeesho yanje. 17 Ndasaba Imaana y'Umwami waacu Yesu Kristo, ari yo Daata w'ikuzo, kubaha Umwuka uzaabaha ubwenge no kubahishuurira Imaana, kugira ngo murusheho kuyimenya. 18 Ndasaba ko imitima yaanyu yakinguuka ikabona, kugira ngo mumenye ibyiringiro byo mwahamagariwe, kandi mumenye n'icuubahiro gihebuuje yaseezeranyije abaana baayo, 19 kandi mumenye uko imbaraga z'ububaasha zikorera muri twe abiizeera. Izi mbaraga zidukoreramo, ni nazo mbaraga zihebuuje 20 yakoreesheje ubwo yazuuye Yesu mu baapfuuye maze ikamwicaza iburyo bwayo mu mwanya wo mu ijuru. 21 Kristo yashizwe heejuru y'abatware, abanyabushobozi, abanyabubaasha, n'abategetsi boose bo mu ijuru, ndetse n'izina rye rishirwa heejuru y'andi mazina y'ubushobozi muri iki gihe, no mu gihe kizaaza. 22 Imaana yahaaye Kristo ububaasha bwo gutegeka ibintu byose, kandi imugira umutwe w'itoorero. 23 Itoorero ni umubiri wa Kristo kandi ni co cuuzuzo kuri Kristo, na Kristo ubwe akuuzuza ibintu byose ahantu hoose.

Veja também

Publicidade
Efésios
Ver todos os capítulos de Efésios
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-