Publicidade

Gálatas 6

Kwakiirana Imitwaro

1 Bavandimwe, nihagira ugwa mu caaha, mwebwe abayoborwa n'Umwuka mumugarure mumworoheye, ariko namwe mwirinde kugira ngo mutagwa mu bishuko. 2 Mwakiirane imitwaro, bityo reero muzaaba mwumviye amategeko ya Kristo. 3 Umuntu niyibwira ko akomeye, kandi ari ntaaco ari co, uwo aba yiibeesha. 4 Buri muntu akwiriye gusuuzuma ibikorwa bye, nuuko ibyo bikorwa bye atari ibya mugenzi we ni byo bizaamuraata. 5 Kuko buri muntu agomba kwikorera umutwaro we.

6 Abiigiishwa ijambo ry'Imaana bakwiriye gusangira n'abiigiisha baabo ku byiza bafite.

7 Ntimukibeeshe, kuko Imaana ntinnyegwa. Ibyo umuntu abiba ni byo azaasaaruura. 8 Ubiba imbuto zishiimiisha kamere ye, azaasaaruura urupfu. Naho ubiba imbuto zishiimiisha Umwuka w'Imaana, azaasaaruura ubugingo buhoraho. 9 Ntitukarambirwe gukora ibyiza, kuko nitudacoogora, tuzaasaaruura igihe kigeze. 10 Nuuko reero, igihe coose tuboonye uburyo, tuje tugirira abantu boose neeza, ariko caane caane ab'umuryango w'abiizeera.

Amabwiriza ya Nyuma n'Indamutso

11 Nimwitegereze inyugute nini nkoreesha mbandikira n'ukuboko kwanje! 12 Abo babahata gukebwa, ni abashaaka kwiraatana ibikorwa by'umubiri ariko babikora kugira ngo badatootezwa bazize umusaraba wa Kristo. 13 Nyamara nabaakebwe ubwabo ntibuubahiriza amategeko, ahuubwo bashaaka ko mukebwa kugira ngo babone uko biiraata ku bw'uwo muhango, bityo reero bavuge ko muri abiigiishwa baabo. 14 Naho njeewe ntaakindi nakwiraatiisha, ukuuyeho umusaraba wa Nyagasani Yesu Kristo. Urupfu rwa Yesu ku musaraba rwatumye mbona ko ubuzima bw'iyi si ari imfaabusa maze nanje mpinduka ubusa kuri ubwo buzima. 15 Kuko gukebwa cangwa kudakebwa ntaaco bimaze, ahuubwo igikuru ni ukuba icaaremwe gisha. 16 Naho abakurikiza iri tegeko mu mibeereho yaabo, amahoro n'imbabazi bibaane na bo kandi bibaane na Isirayeli y'Imaana.

17 Ndangiza, kuva ubu, ntihakagire undusha, kuko mfite inkovu ku mubiri wanje zigaragaza ko ndi umugaragu wa Yesu.

18 Bavandimwe, ubuntu bw'Umwami waacu Yesu Kristo bubaane n'imitima yaanyu. Amiina.

Veja também

Publicidade
Gálatas
Ver todos os capítulos de Gálatas
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_06-50-08-