1 Njeewe Pawulo wahamagariwe kuba intumwa bidakomootse ku bantu cangwa ku bushobozi bwabo ahuubwo bikomootse kuri Yesu Kristo n'Imaana Daata yamuzuuye mu baapfuuye, 2 hamwe n'abiizeera turi kumwe boose, turabaramutsa mwebwe abo mu matoorero y'i Galatiya.
3 Tubiifuurije ubuntu n'amahoro biva ku Maana Daata no ku Mwami Yesu Kristo,
4 watanze ubugingo bwe ku bw'ibyaha byacu kugira ngo adukize iki gihe kibi ca noone nk'uko Imaana Daata yabishaatse. 5 Icuubahiro kibe ic'Imaana iteeka ryose! Amiina.
6 Ntangaajwe n'uko mu gihe gito mutangiye kuva kuwabahamagaye abiteewe n'ubuntu mwagiriwe na Kristo, maze mukeemera ubundi butumwa. 7 Nyamara ntaabundi butumwa bubaho, ahuubwo hariho abantu baahagurukiye kubayobya no gushaaka guhindura Ubutumwa Bwiza bwa Kristo. 8 Ariko reero hagize undi muntu ubabwiriza ubutumwa butandukanye n'ubwo twabagejejeho, n'aho yaaba twebwe cangwa malayika uvuuye mu ijuru, avumwe! 9 Nk'uko twababwiye mbere, na n'ubu mbisubiyemo, uzaababwiriza ubutumwa butandukanye n'ubwo mwakiiriye, avumwe!
10 Mbese muteekereza ko niifuuza gushimwa n'abantu cangwa n'Imaana? Aho ntimuteekereza ko mparanira kuneezeeza abantu? Mbaaye ngerageza kuneezeeza abantu sinaaba nkiri umugaragu wa Kristo.
11 Bavandimwe, reka mbamenyeeshe yuuko Ubutumwa Bwiza nababwirije budakomooka ku bantu. 12 Sinigeze mbuhaabwa n'umuntu weese kandi sinabwigiishijwe n'umuntu, ahuubwo ni Yesu Kristo wabumpishuuriye.
13 Mwumviise uko nagenzaga nkiri umuyoboke w'idiini y'Abayuuda. Natooteje itoorero ry'Imaana ntaawe ngirira imbabazi nshaaka kuritsemba. 14 Narushije benshi bo mu bwoko bwacu tungana gukurikiza idiini y'Abayuuda, kandi nabarushaga kugira umuhaati wo gushira imbere imigenzo twasigiwe na ba sogokuruza.
15 Ariko Imaana yantooranyije ntaraavuuka, impamagarira kuyikorera ku bw'ubuntu bwayo. Yahisemo 16 kumpishuurira Umwana waayo, kugira ngo naamamaze Ubutumwa Bwiza mu banyamahanga. Siniigeze nja kugiisha inaama umuntu weese kugira ngo menye ico gukora, 17 habe no kuja i Yerusaalemu kubaza abambanjirije kuba intumwa, ahuubwo nagendeye kimwe muri Araabiya kandi mvuuyeyo nsubira i Damasiko. 18 Nuuko imyaka itatu ishize ndazaamuuka nja i Yerusaalemu gusuura Peetero, marana na we iminsi cumi n'itaanu. 19 Ariko sinigeze mbona izindi ntumwa keretse Yaakobo mwene se w'Umwami waacu.
20 Ibyo mbandikiye byose ni ukuri, Imaana irabiizi ko ntabeesha!
21 Haanyuma y'urwo ruzinduko, nagiiye mu bice binini bya Siriya na Silisiya. 22 Muri ibyo bihe, abo mu matoorero ya Kristo y'i Yudeeya ntaabwo baari baakamboonyeho. 23 Ukuuyeho baari baarumviise abamvugagaho bati, "Waawundi wadutootezaga keera asigaye yaamamaza ukwizeera yarwanyaga." 24 Nuuko bahimbaaza Imaana ku bwanje.