Publicidade

Gálatas 4

1 Ariko nshaaka kumenyeesha ngo, iyo umubyeyi apfuuye agasigira umwana we umurage, uwo mwana akiri muto ntaaho aba atandukaniye n'umugaragu, nuubwo ari we nyir'ibintu byose. 2 Akiri muto aguma mu maboko y'abamurera n'abashinzwe ibintu bye kugeza igihe caategetswe na se. 3 Ni ko naatwe twari tumeze tukiri bato. Twari imbaata, tugengwa n'imyuka mibi itegeka iyi si. 4 Maze ko igihe gikwiriye caageze, Imaana yoohereje Umwana waayo wabyawe n'umugore, kandi avuuka agengwa n'amategeko y'Abayuuda, 5 kugira ngo acungure abaari bakigengwa n'amategeko maze tubone kuba abaana b'Imaana.

6 Kandi kuko muri abaana b'Imaana, ni co caatumye yoohereza Umwuka w'Umwana waayo mu mitima yaacu uhora utakamba uti, "Daata, Daata." 7 Nuuko reero, ntuukiri umugaragu ahuubwo uri umwana, kandi reero ubwo uri umwana waayo, Imaana yakugize umuragwa waayo.

Pawulo Ahangayika ku bw'Abagalatiya

8 Mbere mutaraamenya Imaana, mwari imbaata, mukorera ibigirwamaana bitabaho. 9 Ariko noone, ubwo mwamenye Imaana, ndetse na yo ikaba ibaazi, ni iki gituma musubira inyuma mu bya keera mukumvira imyuka mibi idafite imbaraga n'umumaro? Ni iki gituma mushaaka kongera kuba imbaata zaabyo? 10 Mwubahiriza iminsi ikomeye, ameezi, ibihe, n'imyaka. 11 Munteeye ubwoba yuuko ibyo nabakoreye byose naaba naravunikiye ubusa.

12 Ndabinginze bavandimwe, mumere nkanje, kuko nanje meze nkamwe. Nta kibi mwigeze munkorera. 13 Muriibuka neeza yuuko icaatumye mbona uburyo bwo kwamamaza Ubutumwa Bwiza muri mwe ubwambere ari uko nari ndwaye. 14 Ariko nuubwo umubiri wanje wari utameze neeza, ukababeera ikigeregezo, ntimwigeze mumpinyura cangwa ngo munyange. Ahuubwo mwanyakiiriye nka malayika w'Imaana, ndetse munyakiira nk'abaakiira Kristo Yesu. 15 Ico gihe mwari munyishiimiye caane! Icaatumye muhinduka ni iki? Iyo bishoboka muba mwaranogooyemo amaaso yaanyu mukayampa. 16 Mbese ubu mpindutse umwanzi waanyu ku bwo kubabwira ukuri?

17 Abo biigiisha b'ibinyoma beerekana yuuko babiitaayeho caane, nyamara ibigendererwa byabo si byiza, kuko ico bashaaka n'ukuntandukanya namwe, kugira ngo abe ari bo mwitaho. 18 Nihagira umuntu ugira umwete wo gukora ibyiza, naabikore igihe coose, atari igihe ndi kumwe namwe coonyine. 19 Baana banje, nk'uko umugore uri ku bise ababara, ni ko nanje mbabazwa namwe kugeza igihe kamere ya Kristo izaagaragarira muri mwe. 20 Icampa ubu nkaba ndikumwe namwe, ngahindura uburyo mvugana namwe, kuko ibyanyu bimpangayikiishije.

Urugero rwa Sara na Hagari

21 Ngaaho nimumbwire mwebwe abashaaka gutwarwa n'amategeko, mbese ntimwumva ibyo amategeko avuga? 22 Byanditswe yuuko Aburahamu yari afite abahungu babiri, umwe yamubyaranye n'umuja, undi amubyarana n'umugore we. 23 Yabyaranye n'umuja nk'uko bisanzwe mu buryo bw'umubiri, naho umwana w'umugore we yavuutse ku bw'iseezerano ry'Imaana. 24 Imivuukire y'aba bahungu bombi ni nk'umugani w'incaamarenga. Aba bagore bombi bahagarariye amaseezerano abiri. Umugore umwe ari we Hagari wabyariye abaana be mu bubaata ahagarariye iseezerano ryakorewe ku musozi wa Sinaayi. 25 Hagari uhagarariye umusozi wa Sinaayi wo muri Araabiya, agereranywa n'i tawuni nkuru ya Yerusaalemu y'ubu iri mu bubaata n'abantu baayo boose. 26 Naho undi mugore, ahagarariye Yerusaalemu yo mu ijuru yiigenga, kandi ni we mubyeyi waacu. 27 Kuko ibyanditswe bivuga ngo,

"Ishiime yewe mugore w'ingumba utaariigeze ubyara!

Rangurura maze uvuze impudu z'umuneezeero, wowe utaariigeze umenya ububabare bw'ibise

Kuko abaana b'intaabwa ari benshi

kuruta ab'umugore w'inkundwakazi w'umugabo we atiigeze areka."

28 Nuuko reero bavandimwe, namwe muri abaana b'iseezerano nk'uko Isaaka yari ari. 29 Kandi uko byabaaye ico gihe, uwavuutse ku bwa kamere y'umubiri yatootezaga uwavuutse ku bw'Umwuka, na n'ubu ni ko bimeze. 30 Ariko se ibyanditswe bivuga iki? "Irukana umuja n'umuhungu we, kuko umwana w'umuja atazaagabana umurage n'umwana w'umugore wiigenga." 31 Nuuko reero bavandimwe, ntaabwo tukiri abaana b'umuja ahuubwo turi abaana b'umugore wiigenga.

Veja também

Publicidade
Gálatas
Ver todos os capítulos de Gálatas
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-