Publicidade

Gálatas 2

Pawulo n'Izindi Ntumwa

1 Haanyuma y'imyaka cumi n'enye nsubira i Yerusaalemu ndi hamwe na Barinaba, niitwaza Tito. 2 Nagiiyeyo kuko Imaana yari yampishuuriye ko njayo. Nuuko ngiraho inaama y'umwihereero n'abayobozi b'itoorero mbasobaanurira ubutumwa mbwiriza abanyamahanga. Kwari ukugira ngo ntaba nararuhiye ubusa cangwa kongera kwiruhiriza ubusa. 3 Ariko na Tito uwo twari kumwe ntibiigeze bamuhata gukebwa nuubwo yari Umugiriki. 4 Nyamara hariho indyarya ziiyita abiizeera zinjiye muri twe rwihishwa zigendereye kugenzuura umudendeezo dufite muri Kristo Yesu, kugira ngo zidushire mu bubaata. 5 Ariko ntitwigeze tuzumvira na hato kugira ngo ukuri k'Ubutumwa Bwiza kugume muri mwe kudahinyutse.

6 Ariko abandi biitwa abayobozi (ico bari co ntibindeeba, kuko Imaana itarobaanura ku butoni), abo bayobozi ntaaco baanyongeereyeho ku byo niigiishaga. 7 Ahuubwo baaboonye ko Imaana yampaaye umurimo wo kubwiriza ubutumwa mu banyamahanga nk'uko Peetero na we yahaawe umurimo wo kubwiriza mu baakebwe. 8 Kuko uwahaaye Peetero kuba intumwa mu baakebwe ni na we wampaaye kuba intumwa mu banyamahanga. 9 Yaakobo, Peetero na Yohaana ari bo biitwa inkingi z'umuryango w'Imaana, bamaze kumenya impaano nahaawe nje na Barinaba badukora mu ntoki, nk'ikimenyeetso co gufatanya no kwemera ko njeewe na Barinaba tuja mu banyamahanga naho bo bakaguma mu baakebwe. 10 Ikintu kimwe baatwihanangirije kwari ukuja twibuka abakene kandi ari na co nanje nashiishikariye gukora.

Pawulo Yamagirira Peetero muri Antiyokiya

11 Igihe Peetero yaazaga muri Antiyokiya, namuhakanyije kumugaragaro kuko byari bigaragara ko ari mu nshobe. 12 Mbere y'uko abantu baturutse kwa Yaakobo bahagera, Peetero yasangiraga n'abanyamahanga. Aho baagereyeyo, abiivaanamo, arabaneena kuko yatiinyaga abaashigikiraga gukebwa. 13 Nuuko n'abandi bakristo b'Abayuuda biiyunga kuri Peetero mu buryarya, bigeze aho Barinaba na we yoshwa na bo mu kuryarya kwabo. 14 Ariko mboonye ko batari gukurikiza ukuri k'Ubutumwa Bwiza, mbwira Peetero boose babireeba nti, "Niiba wowe Umuyuuda wiifata nk'abanyamahanga, ntiwiifate nk'Abayuuda, ni iki gituma uhata abanyamahanga gukurikiza imigenzo y'Abayuuda?"

Abayuuda na abanyamahanga Bakizwa ku bwo Kwizeera

15 Koko twebwe turi Abayuuda kavuukire, ntituri abanyamahanga b'abanyabyaha. 16 Ariko tuuzi yuuko umuntu adatsindishirizwa n'imirimo itegetswe n'amategeko ahuubwo atsindishirizwa no kwizeera Yesu Kristo, bidateewe no kuubahiriza amategeko kuko ntaan'umwe utsindishirizwa abikeesheje imirimo itegetswe n'amategeko. 17 Mbese, niiba dushaaka gutsindishirizwa muri Kristo, ariko naatwe ubwacu tugasangwa turi abanyabyaha, ibyo bivuga ko Kristo ari we utuma abantu bagwa mu byaha? Oya ntibikabeho! 18 Ariko niiba nongera kugengwa n'amategeko naretse, mba neerekanye ko ndi umunyabyaha. 19 Nyamara njeewe napfuuye kubyerekeye kuubahiriza amategeko, kugira ngo mbeho ku bw'Imaana. Nabambanywe na Kristo ku musaraba, 20 ariko noone si nje uriho, ahuubwo ni Kristo uriho muri nje. Ubuzima mbamo muri uyu mubiri, mbubamo mbishobozwa no kwizeera Umwana w'Imaana, wankunze, akanyiitangira ku musaraba. 21 Nje sinaasuuzugura ubuntu bw'Imaana, kuko niiba gutungaanira Imaana kuzanwa no kuubahiriza amategeko, kimenyeesha ko Kristo yapfiiriye ubusa.

Veja também

Publicidade
Gálatas
Ver todos os capítulos de Gálatas
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-