Publicidade

Romanos 9

Imaana n'Abantu Baayo

1 Ndavuga ukuri, ndi uwa Kristo, simbeesha. Umutimanaama wanje urabihamya uyobowe n'Umwuka Weera. 2 Mfite agahinda kenshi n'intimba idatuuza mu mutima wanje. 3 Koko reero nakwifuuje kuba ari nje uvumwa n'Imaana ubwanje, ngatandukana na Kristo mbiiguraana abavandimwe banje duhuuje ubwoko. 4 Ni bo muryango wa Isirayeli Imaana yagize abaana baayo, bagahaabwa ikuzo, n'amaseezerano n'amategeko, no kuyisenga uko ishaaka kandi no kubaha ibyiza yabaseezeranyije. 5 Ba seekuruza ni bo na Kristo akomookaho, ukurikije igiseekuruza c'abantu. Imaana itegeka byose ni ihimbaazwe iteeka ryose, Amiina.

6 Nyamara si ukuvuga ko Imaana yananiwe gusohoza ibyo yaseezeranye, kuko abakomooka kuri Isirayeli atari ko boose ari Abiisirayeli nyakuri. 7 Kandi abakomooka kuri Aburahamu ku mubiri si ko boose biitwa abaana b'Imaana, keretse abaavuutse ku buryo bw' amaseezerano. Kuko Imaana yabwiye Aburahamu iti, "Kuri Isaaka ni ho urubyaro rwawe ruziitwa abaawe." 8 Ibyo ni ukuvuga yuuko abaana baakomootse kuri Aburahamu ku buryo busanzwe atari bo biitwa abaana b'Imaana ahuubwo abaavuutse ku buryo bw'amaseezerano y'Imaana ni bo beemerwa nk'urubyaro rwe. 9 Kuko iri ni ryo seezerano Imaana yahaaye Aburahamu iti, "Mu mwaka utaaha, mu gihe nk'iki, nzaagaruka kandi Saara azaaba yarabyaye umwana w'umuhungu."

10 Si n'ibyo gusa, hari na Rebeka wabyaye abaana babiri, bombi bakaba bafite se umwe ari we Isaaka sogokuruza. 11 Ariko igihe abaana bataraavuuka, bataraanakora iciiza cangwa ikibi, 12 kandi bidaturutse ku bikorwa ahuubwo biturutse kuri yo, Imaana yabwiye Rebeka iti, "Umukuru azaaba umugaragu w'umuto" 13 Nk'uko ibyanditswe bivuga ngo, "Yaakobo naramukunze naho Esawu naramwanze"

14 Noone se twabivugaho iki? Mbese Imaana ntiibeera? Oya ntibikabeho. 15 Kuko yabwiye Moose iti, "Nzaagirira imbabazi n'impuhwe uwo nshaatse." 16 Nuuko reero ibyo ntibiteerwa n'ubushaake bw'umuntu cangwa ku mwete afite, ahuubwo biva ku mbabazi z'Imaana. 17 Kuko mu byanditswe Imaana yabwiye Faraawo iti, "Dore icaatumye ngushiraho kwari ukugira ngo nzeerekanire muri wowe imbaraga zanje kandi bitume izina ryanje ryamamazwa ku isi hoose." 18 Bityo reero, Imaana ibabarira uwo ishaaka kandi inangira umutima w'uwo ishaaka.

Uburaakari bw'Imaana n'Impuhwe Zaayo

19 Mbese noone tuvuge iki, "Ni iki gituma Imaana igaya abantu? Mbese ni nde warwanya ubushaake bw'Imaana?" 20 Ariko wowe muntu uri nde kugira ngo ugiishe Imaana impaka? Mbese ikibumba caabaza uwakibumbye ngo, "Kuki wambumbye utya?" 21 Mbese umubumbyi si we ufite ubushobozi bwo gukora mu ibumba rimwe igikoreesho c'agaciiro n'igikoreesho gisanzwe?

22 Ni na ko Imaana ibishaatse yaagaragaza uburaakari bwayo no kwerekana ububaasha bwayo. Nyamara Imaana yihangaaniye abantu baayiteeraga uburaakari ndetse baagenewe kurimbuka. 23 Ibyo yabikoreye kugira ngo igaragaze ukuntu ikuzo ryayo rihebuuje ku bo ishaaka kugirira imbabazi, abo yateguuriye ikuzo uheereye keera. 24 Abo kandi ni twebwe bo Imaana yahamagaye, itadutooranyije mu Bayuuda gusa ahuubwo no mu banyamahanga. 25 Nk'uko Imaana yabivuze mu gitabo ca Hoseya iti,

"Abaahoze batari ubwoko bwanje

nzaabiita ‘ubwoko bwanje’,

utari inkundwakazi

nzamwita ‘inkundwakazi’.

26 Kandi ahantu baabwiriwe ngo ‘ntimuri ubwoko bwanje,’

ni ho baziitirirwa abaana b'Imaana nzima."

27 Yesaaya na we yavuze aranguruye ibifashe kuri Isirayeli ati, "Nuubwo Abiisirayeli bangana n'umuseenyi wo ku nyanja, igice gito kizaaba gisigaye ni co kizaarokoka, 28 kuko Nyagasani atazaatinda guciira urubanza abo ku isi mu buryo bukwiriye." 29 Kandi nk'uko Yesaaya yahanuuye keera ati, "Iyo Nyagasani Nyiringabo atadusigira urubyaro ruke, tuba twararimbutse nk' i Sodomu, tuba twarabaaye nk' i Gomora."

Isengeesho Pawulo Asabira Abiisirayeli

30 Mbese ibyo twabivugaho iki? Abanyamahanga bataagerageje gushaaka ibyo gukiraanuka baaragushikiiriye, ari ko gukiraanuka guheeshwa no Kwizeera, 31 naho Abiisirayeli baageragezaga gukurikiza amategeko yatuma bakiraanukira Imaana, nyamara ntaabwo baageze ku nteego amategeko yari agamije. 32 Ni ku mpamvu ki reero? Ni ku mpamvu yuuko uko gukiraanuka bataagukuuraga ku kwizeera Kristo, ahuubwo biiringiraga ko baguheeshwa no gukurikiza ibyo amategeko asaba. Bityo bituma basiitaara kuri rya buye risiitaaza 33 nk'uko byanditswe ngo,

"Dore nshize muri Siyoni ibuye

rizaasiitaaza abantu,

urutare ruzaabaguusha.

Nyamara uzamwemera weese ntaazaakorwa n'isoni."

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-