Publicidade

Romanos 16

Intaasho

1 Mbashiimiye Foyibe mushiki waacu ari we Mudiyakonikazi w'itoorero ry'i Kenkireya, 2 kugira ngo mumwakiire muri Nyagasani nk'uko bikwiriye abeera kandi mumufashe mu byo azaaba akeneye byose. Erega na we yafashije abantu benshi nanje mbarimo.

3 Muntaahirize Purisikila n'umugabo we Akwila, abakozi bagenzi banje twakoranye umurimo wa Kristo Yesu. 4 Abo biiyemeje no gupfa kugira ngo bakize ubuzima bwanje. Si nje njenyine ubashiima ahuubwo n'amatoorero yoose yo mu banyamahanga. 5 Mutaashe n'itoorero rya Kristo riteeranira mu rugo rwabo.

Muntaahirize n'inshuti yanje nkunda Epayineto ari we wabanjirije abo muri Asiya boose kwemera Kristo. 6 Mutaashe Mariya wabakoreye caane abavunikira. 7 Muntaahirize na Andironiko na Yuniya abavandimwe dusangiye ubwoko twari dusibwe hamwe mu gihome, intumwa zirabaazi neeza kandi beemeye Kristo mbere yanje.

8 Muntaahirize Ampuliyato inshuti yanje nkunda mu Mwami. 9 Muntaahirize na Urubano umukozi mugenzi waacu dufatanyije umurimo dukorera Kristo, hamwe na Sitaku inshuti yanje nkunda. 10 Mutaashe na Apele, wemewe muri Kristo. Muntaahirize abo mu muryango wa Arisitobulo. 11 Muntaahirize Herodiyoni umuvandimwe duhuuje ubwoko. Muntaahirize abeemera Kristo bo mu muryango wa Nakisu.

12 Muntaahirize Tirufayina na Tirufoosa abakora imirimo mu Mwami waacu. Muntaahirize Perusi ukundwa, wakoreye Nyagasani abishizeho umwete. 13 Muntaahirize Rufosi umukozi uhebuuje watooranyijwe gukora umurimo w'Umwami, na nyina wambeereye umubyeyi. 14 Muntaahirize na Asunkurito na Fulegooni na Herumaasi, na Patirooba n'abavandimwe bari kumwe na bo. 15 Muntaahirize na Filoloogo na Yuliya, na Nereyi na mushiki we, na Olumpa n'abeera boose bari hamwe na bo.

16 Muramukanye kandi muhooberane mu buryo bwera. Amatoorero ya Kristo yoose arabataasha.

Amabwiriza Aheruuka

17 Bavandimwe, ndabiihanangirije ngo mwirinde abaazana amacaakubiri kandi baguusha abantu bakava mu kwemera, bakanyuranya inyigiisho mwahaawe. Abameze batyo mubiirinde! 18 Abantu nk'abo ntibakorera Kristo Umwami waacu, ahuubwo bakorera inda zaabo. Bakoreesha amagambo yo kuryosharyosha kandi y'uburyarya bakayobya abafite imitima yooroshe. 19 Ukumvira Imaana kwanyu kwamamaye mu bantu boose biraaneezeeza. Ariko ico mbifuuriza ni uko muba abahanga mu gukora ibyiza kandi mukiirinda gukora ikibi. 20 Imaana ari yo sooko y'amahoro izaajanjagurira Sataani munsi y'ibirenge byanyu.

Ubuntu bw'Umwami waacu Yesu Kristo bubaane namwe.

21 Timoteeyo dukorana umurimo w'Imaana arabataasha, na beene waacu duhuuje ubwoko ari bo, Lukiyosi, Yasoni na Sosipateri na bo barabataasha.

22 Nanje Terutiyo wanditse uru rwandiko ndabataasha muri Nyagasani.

23 Gaayo unshumbikiye hamwe n'abeemera bari mu itoorero riteeranira mu rugo rwe barabataasha. 24 Erasito umubiitsi w'isente w'itawuni nkuru n'umuvandimwe waacu Kwaruto barabataasha.

Indunduro n'Isengeesho ryo Gusingiza Imaana

25 Nuuko Imaana niihaabwe ikuzo, yo ibaasha kubakomeza mu kwizeera ku bw'Ubutumwa Bwiza n'ibyo nababwirije kuri Yesu Kristo, nkurikije uguhishuurwa kw'iyobera ryahoze ari ibanga kuva keera koose. 26 Ariko ubu iryo banga rikaba ryarashizwe ahagaragara n'ibyanditswe n'abahanuuzi nk'uko Imaana ihoraho yabitegetse kugira ngo bimenyeshwe abantu bo mu mahanga yoose maze bumvire kandi biizeere.

27 Imaana yoonyine Nyir'ubuhanga n'ihaabwe ikuzo muri Yesu Kristo iteeka ryose! Amiina.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-