Publicidade

Romanos 14

Ntuugaciire Mugenzi Waawe Urubanza

1 Muje mwakiira umunyantege nke mu kwizeera, mwekumugiisha impaka ku byo yiibwira bitandukanye n'ibyanyu. 2 Bamwe beemera yuuko bakwiriye kurya ibyokurya byose naho abafite intege nke bakiiriira imboga gusa. 3 Urya byose yeegusuuzugura urobaanura, kandi urobaanura yeeguciira urubanza urya byose kuko na we Imaana yaramwakiiriye. 4 Uri nde wowe uciira umugaragu w'undi urubanza? Ni sheebuja waahitamo niiba akora neeza cangwa naabi. Kandi azaakora neeza kuko sheebuja, ari we Nyagasani, afite ububaasha bwo kumushigikira agakora neeza.

5 Abantu bamwe buubaha umunsi umwe bakawurutiisha indi, naho abandi bagasanga iminsi yoose ari kimwe. Umuntu weese agomba gukurikiza ico umutima we umubwira. 6 Umuntu wuubahiriza umunsi umwe akawurutiisha indi, abikorerera kuubahiisha Nyagasani. N'urya byose abikorera kuubahiisha Nyagasani kuko abishiimira Imaana. Umuntu urobaanura ibyo arya na we aba abikorera kubahiisha Nyagasani kandi agashiimira Imaana. 7 Koko reero ntaamuntu n'umwe muri twe ubaho ku bwe, cangwa ngo apfe ku bwe. 8 Niiba turiho, turiho ku bwa Nyagasani, kandi niiba dupfa, dupfa ku bwa Nyagasani. Bityo reero twabaho cangwa dupfuuye, turi aba Nyagasani. 9 Ni co caatumye Kristo apfa akazuuka kugira ngo abe Umwami w'abazima n'abaapfuuye. 10 Mbese ni iki gituma uciira umuvandimwe waawe urubanza? Kandi ni iki gituma usuuzugura umuvandimwe waawe? Tumenye ko twese tuziitaba imbere y'intebe y'Imaana iduciira urubanza. 11 Kuko ibyanditswe bivuga ngo,

"Uhoraho aravuga ati, ‘Ndarahiye,

buri muntu azamfukamira,

kandi indimi zoose zizaatura zihimbaaza ko ari nje Maana.’ "

12 Nuuko reero buri muntu weese azaamurikira Imaana ibyo yakoze.

Kudasiitaaza Mugenzi Wawe

13 Nuuko reero ntitukongere guciirirana imanza, ahuubwo duhitemo kudakora icaasiitaaza mugenzi waawe cangwa ngo kimuguushe mu caaha. 14 Ico nzi neeza kandi ntashidiikanya muri Nyagasani Yesu, ni uko ari ntaakintu kiriho caahumaanya umuntu ubwaco. Ariko uwaateekereza ko ikintu gihumaanya koko kiba kimuhumaanyije. 15 Niiba umuvandimwe waawe ateerwa agahinda n'ibyo uriiye, ntuuba ukigengwa n'urukundo. Wiirinde udatuma ibyo urya bibeera umuvandimwe waawe ibyo kumurimbura, kandi Kristo yaramupfiiriye. 16 Ikibabeereye ciiza ntikikavugwe n'abandi bantu nk'ikibi. 17 Kuko Ubwami bw'Imaana atari ukurya no kunywa, ahuubwo n'imikorere irangwa no gukiraanuka, amahoro, n'ibyishiimo duheeshwa n'Umwuka Weera. 18 Ukorera Kristo atyo, ashiimiisha Imaana kandi akeemerwa n'abantu.

19 Nuuko reero duharanire gukora ibiheesha amahoro n'ibyo gukomeza bagenzi baacu. 20 Ntuugasenye umurimo w'Imaana ubiteewe n'ibyokurya. Ntaabyokurya bihumaanya, ariko ikibi ni uko umuntu yarya icaatuma undi agwa mu caaha. 21 Ni byiza kutarya inyama cangwa kutanywa divaayi, cangwa kudakora ikindi kintu coose caasiitaaza umuvandimwe waawe. 22 Imyemerere yaawe kuri ibyo ibe hagati yaawe n'Imaana. Hahiirwa umuntu utiiciira urubanza ku byo yeemeye gukora. 23 Ariko umuntu weese urya ashidiikanya aba yiiciiriye urubanza, kuko aba ariiye ibinyuranye n'ibyo umutima we umwemeza. Kandi igikorwa coose kinyuranye n'ico umutima ukwemeza kiba ari icaaha.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-