1 Bavandimwe ibyo niifuuriza Abiisirayeli mbikuuye ku mutima kandi mbasabira ku Maana, ni uko baakizwa. 2 Ndabahamiriza yuuko bafite ishaka ryo gukorera Imaana, ariko ridashingiye ku kuyimenya. 3 Kuko ntibaasobaanukiwe ubutungaane buturuka ku Maana, ahuubwo baashaatse gushiraho uburyo bwabo bwo kuba intungaane bityo reero ntibakurikize ubutungaane buva ku Maana. 4 Kuko kuuza kwa Kristo kwatumye amategeko atagira agaciiro kugira ngo umwizeera weese Imaana imugire intungaane.
5 Moose ubwe yanditse ibyerekeye gutungaanira Imaana bituruka ku mategeko agira ati, "Uzumvira amategeko azaabeeshwaho na yo." 6 Nyamara ico ibyanditswe bivuga ku byerekeye ubutungaane buvuuye ku kwizeera ni iki, "Ntuukiibaze mu mutima waawe uti, ‘Ni nde washobora kuzaamuuka mu ijuru?’ " Bimenyeesha kumanura Kristo akaaza ku isi. 7 "Cangwa ngo wiibaze uti, ‘Ni nde washobora kumanuka ikuzimu?’ " Bimenyeesha kuvaana Kristo mu baapfuuye. 8 Ico bivuga ni iki, "Ijambo ry'Imaana rirakwegeereye, riri mu kanwa kaawe no mu mutima waawe." Ni ryo jambo ryo kwizeera tubwiriza. 9 Kuko niwaatura n'akanwa kaawe ko Yesu ari Umwami kandi ukeemera mu mutima waawe ko Imaana yamuzuuye mu baapfuuye uzaakizwa. 10 Kuko umutima ari wo umuntu yizeeza bigatuma Imaana imugira intungaane naho kubyatura mu kanwa bigatuma akizwa. 11 Kuko ibyanditswe bivuga ngo, "Uwizeera Kristo weese ntaazaakorwa n'isoni." 12 Ibi bifashe kuri buri weese, kuko ntaatandukaniro ry'Umuyuuda n'Umugiriki, boose bafite Umwami umwe kandi ni na we ugirira ubuntu abamwambaza boose. 13 Kuko ibyanditswe biravuga ngo, "Umuntu weese uzambaza izina rya Nyagasani azaakizwa"
14 Ariko se bamwambaza bate batabanje kumwemera? Kandi bamwemera bate bataariigeze ku mwumva? Mbese bamwumva bate hatabonetse umuntu wo kumwamamaza? 15 Ikindi kandi, abantu bamwamamaza bate ntaawe ubatumye? Ni co gituma ibyanditswe bigira biti, "Mbeega ukuntu ari byiza kureeba ibirenge by'abaazanye Inkuru Nziiza!" 16 Nyamara si boose bumviye Inkuru Nziiza. Nk'uko Yesaaya yavuze ati, "Nyagasani, ni nde wumviye ubutumwa bwacu ?" 17 Bityo reero, ugira kwizeera umaze kumva ubutumwa, kandi ubwo butumwa ni ukubwirwa ijambo rya Kristo.
18 Ariko noone ndabaza nti, "Mbese abantu ntibumviise ubwo butumwa? Yee, ni koko baarabwumviise." Kuko ibyanditswe biravuga ngo,
"Ijwi ryabo ryakwiye ku isi yoose,
ubutumwa bwageze ku mpera z'isi."
19 Reka nongere mbaze nti, mbese Abiisirayeli ntibaabisobaanukiwe? Moose ni we wabanje kuvuga ati,
"Nzaabaharika abanyamahanga,
batume mugira ishari.
Nzaakoreesha ubwoko bw'abanyabwenge buke,
bitume abantu banje baraakara."
20 Kandi na Yesaaya yabivuze yeruye ati,
"Abataaranshaakaga baramboonye,
niigaragarije abataariigeze bambaririza."
21 Ariko ku byerekeye Abiisirayeli Yesaaya arababwira ati, "Niirije umunsi woose nteze amaboko ngo naakiire ubwoko butumvira kandi bwigometse."