1 Nuuko reero abari muri Kristo Yesu ntibaciirwaho iteeka. 2 Kuko itegeko ry'Umwuka w'ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryadukuuye mu bubaata bw'itegeko ry'ibyaha n'urupfu. 3 Ibyo amategeko yananiwe gukora ku bw'intege z'umubiri, Imaana yarabikoze ubwo yohereje Umwana waayo afite ishusho ya kamere y'ibyaha, ngo abe igitambo c'ibyaha byo abandi baakoze maze aciiraho iteeka ibyaha bya kamere. 4 Imaana yakoze ibi, kugira ngo gukiraanuka kuuzanwa n'amategeko gusohozwe muri twe abatagengwa na kamere y'umubiri, ahuubwo bagengwa n'Umwuka. 5 Kuko abo bagengwa na kamere y'umubiri biita ku by'umubiri naho abagengwa n'Umwuka, bo biita ku by'Umwuka. 6 Kugengwa na kamere y'umubiri biteera urupfu, ariko kugengwa n'Umwuka biizana ubugingo n'amahoro. 7 Kuko iyo ibiteekerezo by'umuntu bigengwa na kamere y'umubiri, aba ari umwanzi w'Imaana, kuko atumvira amategeko y'Imaana kandi ntanazaabikore. 8 Kandi burya, abo bagengwa na kamere y'umubiri ntibashobora kuneezeeza Imaana.
9 Ariko mwebwe ntimugengwa na kamere muntu, ahuubwo mugengwa n'Umwuka ubwo Umwuka w'Imaana aba muri mwe. Umuntu udafite Umwuka wa Kristo ntaaba ari uwe. 10 Ariko niiba Kristo ari muri mwe, nuubwo umubiri uzaapfa ku mpamvu y'icaaha, Umwuka uzaatuma mubaho ku bwo gukiraanuka. 11 Niiba kandi Umwuka w'uwazuuye Yesu mu bapfuuye uba muri mwe, Uwazuuye Kristo Yesu azaazuura n'imibiri yaanyu igenewe gupfa ku bw'Umwuka waayo utuuye muri mwe.
12 Nuuko reero bavandimwe, dufite inshingano, ariko atari iyo kubaho nk'uko kamere muntu yaacu ishaaka ngo tubeho. 13 Kuko nimubaho mugengwa na kamere muntu muzaapfa, ariko niiba Umwuka ubafasha kureka ibikorwa bya kamere muntu muzaabaho. 14 Abo boose bayoborwa n'Umwuka w'Imaana, ni bo baana b'Imaana. 15 Kuko mutaahaawe Umwuka w'ububaata ubasubiza mu bwoba, ahuubwo mwakiiriye Umwuka ubahindura abaana b'Imaana bituma mubwira Imaana muti, "Daata, Daata!" 16 Umwuka w'Imaana ubwe wemeranya n'umwuka waacu guhamya yuuko turi abaana b'Imaana, 17 kandi ubwo turi abaana baayo, turi n'abaragwa, ndetse turi abaragwa b'ibyo Imaana yaseezeranyije bityo reero turi n'abasangira umurage na Kristo niiba tubaana na we ngo tuzaahabwe ikuzo na we.
18 Ndeeba ko kubabazwa ducamo muri iki gihe kudakwiriye kugereranywa n'ikuzo tuzaahishuurirwa. 19 Ndetse n'ibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko ngo bireebe guhishuurwa kw'abaana b'Imaana. 20 Koko reero ibyaremwe byose biriho nta byiringiro, atari ku bushaake bwabyo, ahuubwo ari ku bushaake bw'uwabikoze. Ariko hariho ibyiringiro 21 yuuko ibyaremwe ubwabyo, umunsi umwe bizaavanwa mu bubaata bw'imbaraga z'urupfu bigasangira umudendeezo w'ikuzo w'abaana b'Imaana. 22 Tuuzi neeza yuuko ibyaremwe byose binihira hamwe, bikanababazwa nk'ibise by'umugore wenda kubyara kugeza na n'ubu. 23 Nyamara si ibyo biremwa byonyine ahuubwo naatwe abaahaawe umuganura w' Umwuka, tunihira mu mitima yaacu dutegereje guhindurwa abaana b'Imaana ari ko gucungurwa kw'imibiri yaacu. 24 Twarakijijwe ku bw'ibyiringiro, ariko iyo umaze kureeba ibyo wizeeraga ntibiba bikiri ibyiringiro. Ntaamuntu wakwiringira ico amaze kubona. 25 Ariko niiba twiringira kuzaabona ico tutareeba ubu, tugitegereze twihanganye.
26 Ni co kimwe, n'Umwuka Weera adufasha mu ntege nke zaacu. Kuko tutaazi ibyo twasaba mu gusenga, ariko Umwuka ubwe akadutakambira aniha iminiho irenze imivugire. 27 Kandi Imaana izi ibiri mu mitima yaacu, izi n'ibyo Umwuka yifuuza, kuko Umwuka asabira abeejejwe nk'uko Imaana ishaaka.
28 Kandi tuuzi ko Imaana ikorera muri byose kuuzanira ibyiza abayikunda, abo yahamagaye nk'uko yabigambiiriye. 29 Abo Imaana yamenye kuva keera, yanabatooranyirije kumera nk'Umwana waayo, kugira ngo uwo Mwana abe ari we uba imfura muri beene se benshi. 30 Abo Imaana yatooranyije keera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindiishirije, n'abo yatsindiishirije yabahaaye ikuzo.
31 Mbese ibyo twabivugaho iki? Ubwo Imaana iri kumwe naatwe, ni nde waturwanya? 32 Ubwo itaatwimye Umwana waayo, ahuubwo ikamudutangira twese, izaabura ite kutugabira ibindi byose hamwe na we? 33 Ni nde uzaarega abo Imaana yatooranyije? Ntaawe kuko Imaana ari yo ibaha kuba intungaane. 34 Mbese ni nde wabaciiraho iteeka? Ntaan'umwe kuko ni Yesu Kristo ari we wapfuuye ndetse akazuuka ubu akaba ari iburyo bw'Imaana adutakambira. 35 Ni nde wadutandukanya n'urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cangwa agahinda, cangwa gutootezwa, cangwa inzara, cangwa kwambara ubusa, cangwa kuba mu kaaga, cangwa urupfu? 36 Nk'uko ibyanditswe bivuga ngo,
"Turiicwa umunsi ukiira baduhoora wowe,
batugirira nk'intaama zaagenewe kubaagwa."
37 Ariko muri byose tukarushaho gutsinda, tubikeesha uwadukunze. 38 Koko reero nzi neeza ntashidiikanya yuuko n'ubwo haaba urupfu cangwa ubuzima, cangwa abaamalayika cangwa abategeka, cangwa ibiriho ubu cangwa ibizaaza, 39 cangwa ibyo heejuru cangwa iby'ikuzimu, cangwa icaaremwe ico ari co coose, nta na kimwe kizaabaasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imaana rubonerwa muri Kristo Yesu Umwami waacu.