Publicidade

Romanos 5

Gutungaanira Imaana

1 Ubwo reero twatsindiishirijwe no kwizeera, dufite amahoro ku Maana muri Yesu Kristo Umwami waacu. 2 Kubwo kwizeera Kristo twashikiiriye ubuntu dushikamyemo, noone twishiimira ibyiringiro byo kuzaasangira ikuzo ry'Imaana. 3 Kandi si ibyo byonyine, ndetse dushiimiishwa no kubabazwa ducamo, kuko tuuzi yuuko kubabazwa kuduteera kwihangaana, 4 kandi kwihangaana kugateera ingeso nziiza, ingeso nziiza zikatugeza ku byiringiro, 5 kandi ibyiringiro ntibihemura, kuko urukundo rw'Imaana rwaseesekajwe mu mitima yaacu ku bw'Umwuka Weera twahaawe.

6 Ubwo twari tukiri abanyantege nke, Kristo yapfiiriye abanyabyaha, apfa mu gihe Imaana yatooranyije. 7 Birakomeye ko umuntu apfiira intungaane. Icakora ahari uwakwiyemeza gupfiira umunyangeso nziiza. 8 Ariko Imaana yo, yatweretse ukuntu idukunda ubwo Kristo yadupfiiraga kandi tukiri abanyabyaha. 9 Kuko dutsindiishirizwa ku bw'amaraso ya Kristo, ni co kimwe azaadukiza n'umujinya w'Imaana ugiiye kuuza. 10 Nyamara twari abanzi b'Imaana, ariko noone twiyunze n'Imaana ku bw'urupfu rw'Umwana waayo. Kandi reero ubwo twiyunze n'Imaana, tuzaakizwa n'ubugingo bwe. 11 Ariko si n'ibyo gusa, ahuubwo twishiimira Imaana muri Yesu Kristo Umwami waacu waduheesheje kuuzura na yo.

Adamu na Kristo

12 Nk'uko icaaha caaje mu isi kizanywe n'umuntu umwe, kandi n'urupfu rukaaza mu isi ruzanywe n'icaaha, ni na ko urupfu rugera ku bantu boose kuko boose baakoze ibyaha. 13 Amategeko ya Moose ataraatangwa, icaaha caariho mu isi, ariko ntaawe kibarwaho amategeko atariho. 14 Nyamara urupfu rwari rufite ubushobozi ku bantu uheereye mu gihe ca Adamu ukageza no mu gihe ca Moose, ndetse urupfu rwategekaga n'abo bataakoze icaaha kingaana n'ica Adamu ubwo yasuzuguye itegeko ry'Imaana.

Adamu ni ishusho ihagarariye uwajaga kuuza. 15 Ariko abo bombi ntibasa, kuko impaano y'ubuntu bw'Imaana itandukanye n'ico gicumuro, uko igicumuro c'umwe caazaniye abantu benshi urupfu ni na ko ubuntu bw'Imaana n'impaano y'ubuntu bw'umuntu umwe ari we Yesu Kristo yaseesekaye kuri benshi mu bwuzuye. 16 Kandi ingaruka y'ubuntu bw'Imaana itandukanye n'ingaruka y'icaaha c'umuntu umwe. Kuko icaaha ca Adamu caazanye guciirwa urubanza rw'iteeka naho ubuntu bw'Imaana butuuzanira gutsindiishirizwa n'ubwo twari twarakoze ibyaha byinshi. 17 Koko reero, igicumuro c'umuntu umwe ari we Adamu caatumye urupfu rutegeka benshi. Ariko abo baahaawe ubuntu bw'Imaana butarondooreka n'impaano ye y'ubutungaane bazaakomeza gutsinda icaaha n'urupfu babikeesha umuntu umwe ari we Yesu Kristo.

18 Nuuko reero, nk'uko igicumuro c'umuntu umwe ari we Adamu caatumye abantu boose baciirwaho iteeka ni na ko igikorwa c'ubukiraanutsi bw'umuntu umwe ari we Kristo gituma abantu boose batsindiishirizwa bikabaheesha ubugingo busha. 19 Kandi nk'uko abantu boose baahindutse abanyabyaha ku bwo kutumvira Imaana ku muntu umwe, ni na ko benshi bazaahinduka abakiraanutsi ku bwo kumvira Imaana ku muntu umwe.

20 Nyamara ubwo amategeko yaaje, ibyaha byaragwiriye, ariko aho ibyaha byagwiriye, ni ho n'ubuntu bw'Imaana bwarushijeho kwiyongera kuri boose. 21 Nuuko reero nk'uko icaaha caategetse abantu kikabaazanira urupfu, ni na ko ubuntu bw'Imaana butegeka bukaazanira abantu gutungaana, bukabaheesha ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami waacu.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-