Publicidade

Romanos 13

Inshingano yo Kumvira Abategetsi

1 Umuntu weese akwiriye kumvira abategetsi, kuko ntaabutegetsi bubaho budaturutse ku Maana, n'abategetsi bariho baashizweho n'Imaana. 2 Ni co gituma ugomeye abategetsi aba agomeye ico Imaana yategetse kandi abakora batyo bazaaciirwa urubanza. 3 Abategetsi si abo gutinywa n'abakora neeza, ahuubwo ni abakora naabi babatiinya. Mbese ushaaka kudatiinya umutegetsi? Uje ukora neeza ni bwo bazaagushiima. 4 Kuko abategetsi ni abagaragu b'Imaana baashiriweho kugira ngo ugere ku ciiza. Ariko nuukora naabi ugomba kumutiinya kuko ububaasha afite bwo guhana ntiyabuheerewe ubusa. Ni abagaragu b'Imaana baashiriweho guhana inkozi z'ibibi bagaragaza uburaakari bw'Imaana. 5 Ni yo mpamvu ukwiriye kumvira abategetsi, bidateewe no gutiinya guhanwa n'Imaana, ahuubwo ubyemejwe n'umutimanaama.

6 Ni co gituma mukwiriye gutanga imisoro, kuko abasoreesha ari abakozi Imaana yashizeho biitangiye gukora uwo murimo. 7 Muje muha buri muntu ikimugenewe. Usoreesha mumusorere, abasaba ubusuura mububahe, abakwiriye kubahwa mubuubahe.

Ibyo Dukwiriye Gukorerana

8 Ntihakagire umuntu weese mubamo umwenda keretse uwo gukundana, kuko ukunda mugenzi we aba yumviye amategeko. 9 Kuko amategeko avuga ngo, "Ntuugasambane, ntuukiice, ntuukiibe, ntuukiifuuze ibintu by'abandi batunze". Hamwe n'ayandi mategeko yoose, akubiye muri iri jambo ngo, "Ukunde mugenzi waawe nk'uko wikunda." 10 Niiba ukunda mugenzi waawe ntiwamugirira naabi, nuuko reero gukunda ni ko kumvira amategeko mu bwuzuye.

11 Muje mukora mutyo reero kuko muzi igihe turimo, turi mu gihe co gukanguka mu bitotsi. Dore agakiza kaacu karatwegeereye kuruta igihe twatangiraga kwizeera Kristo. 12 Ijoro rirakuze, bugiiye guca. Nuuko reero tureke ibikorwa by'umwijima, twambare intwaro z'umuco. 13 Twifate neeza, nk'abagendera mu muco, tutarangwaho kuraara inkeera no gusinda, ubusambanyi, ubwomanzi, intonganya n'ishari. 14 Ahuubwo mwambare Nyagasani Yesu Kristo ababe haafi nk'umwambaro, kandi ntimukiishinge kamere y'imibiri yaanyu ngo ibakoreeshe ibyo irarikira.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-