Publicidade

Romanos 12

Ubugingo Busha Buteera Gukorera Imaana

1 Noone reero bavandimwe, ndabiihanangiriza ku bw' imbabazi z'Imaana yatugiriye, ngo mwitange maze mube ibitambo bizima byeguriwe Imaana kandi biyishiimiisha. Ubu ni bwo buryo bukwiriye bwo kuramyamo Imaana. 2 Ntimukiigaane imyifatire y'ab'iki gihe turimo, ahuubwo muhinduke by'ukuri, Imaana ivugurure ibiteekerezo byanyu. Ni bwo muzaashobora kumenya ibyo Imaana ishaaka ari byo byiza biyishiimishije kandi bitunganye rwose.

3 Ku bw'ubuntu Imaana yangiriye, ndabwira buri umwe muri mwe kutiiteekerezaho birenze urugero muriho. Ahuubwo mukoreeshe ukuri mu gihe mwiteekerezaho mukurikije urugero Imaana yabahaaye rwo Kwizeera. 4 Kuko dufite ingingo nyinshi mu mubiri umwe kandi izo ngingo ntizigira umurimo umwe. 5 Ni co kimwe, nuubwo turi benshi, turi umubiri umwe muri Kristo, twese duhuurijwe hamwe, buri muntu akaba urugingo rwa mugenzi we. 6 Dufite impaano zitandukanye hakurikijwe ubuntu Imaana yatugiriye. Niiba twarahaawe impaano yo guhanuura, tuje duhanuura dukurikije ukwizeera dufite. 7 Niiba twarahaawe impaano yo guheereza abandi ngaaho ni tubikore, niiba twarahaawe impaano yo kwigiisha, nitwigiishe, 8 niiba twarahaawe impaano yo gukomeza abandi, tubakomeze, utanga, naatange ntaakindi akurikiye, uyobora abandi naabikorane umwete kandi ugira imbabazi naazigire yishiimye.

9 Muje mukundana mutaryarya, mwange ibibi urunuuka, mwibande ku byiza. 10 Mukundane urukundo rwa kivandimwe, mwubahane, buri umwe ashire imbere mugenzi we. 11 Mwekuba abanebwe, ahuubwo mukorere Nyagasani mufite ishaka ryinshi. 12 Mwishiimire ibyo mwiringiye, mwihangaane mu makuba kandi musenge igihe coose. 13 Bagenzi baanyu b'abakristo bakennye, mubafashiishe ku byo mufite, abantu baaje muri mwe ari basha mubacumbikire.

14 Musabire umugisha ababatooteza, koko mubasabire umugisha atari umuvumo. 15 Mwishiimane n'abiishiima, murirane n'abarira. 16 Muje mubaana amahoro n'abantu boose, ntimukiishire heejuru uko bidakwiriye ahuubwo mwemere gufatanya n'abaciiye bugufi. Ntimukiigire abanyabwenge.

17 Ntimukiituure umuntu inaabi yabagiriye. Muharanire gukora ibigaragarira abantu boose ko ari byiza. 18 Uko bishoboka koose, ku rwanyu ruhande, mubaane amahoro n'abantu boose. 19 Nshuti zanje, ntimukiihoorere ahuubwo muje mureka Imaana ibikore mu buraakari bwayo. Kuko ibyanditswe bivuga ngo, "Guhoora no kwituura ni ibyanje, ni ko Uhoraho avuga." 20 Ahandi mu byanditswe haravuga ngo, "Umwanzi waawe naasonza umuhe ico kurya, naagira imyota umuhe ico kunywa, kuko nuukora utyo bizaatuma akorwa n'isoni." 21 Ntuukeemere ko ikibi kigutsinda, ahuubwo utsinde ikibi ukoreesheje iciiza.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-