Publicidade

Romanos 3

1 Mbese Abayuuda barusha iki abanyamahanga? Cangwa se gukebwa bimaze iki? 2 Ni koko barabaruta mu buryo bwose. Mbere na mbere Abayuuda ni bo baabiikijwe amagambo yavuzwe n'Imaana. 3 Mbese niiba bamwe muri bo bataariizeeye, kutiizeera kwabo kwahindura ubusa gukiraanuka kw'Imaana? 4 Oya ntibikabeho! Ahuubwo Imaana iboneka ko ari inyakuri, nuubwo umuntu weese yaaba umunyabinyoma, nk'uko byanditswe ngo,

"Mu byo uvuga uzaagaragaze ko uri intungaane,

kugira ngo uzaatsinde nuuciirwa urubanza."

5 Ariko niiba gukiraanirwa kwacu guhamya gukiraanuka kw'Imaana tuvuge iki? Mbese tuvuge ko Imaana ikiraanirwa iyo ituraakariye ikaduhana? Ibi mbivuze nk'umuntu. 6 Ntibishoboka! Niiba Imaana idakiraanuka, yaazaaciira abari mu isi urubanza ite?

7 Niiba ibinyoma byanje bituma ukuri kw'Imaana kurushaho kugaragara, maze Imaana igahaabwa icuubahiro, ni iki gituma nshiirwa urubanza nk'umunyabyaha? 8 Kandi kuki tutavuga tuti, "Reka twikorere ibibi kugira ngo ibyiza bibeho," nk'uko abantu bamwe batubeeshera. Abavuga batyo bazaaciirwa urubanza rubakwiriye.

Ntaamuntu n'umwe w'Intungaane

9 Noone se tuvuge iki? Mbese hari ico twebwe Abayuuda turusha Abagiriki? Ntaakiriho! Kuko tumaze kwitegereza ko baaba Abayuuda cangwa Abagiriki, boose bategekwa n'icaaha. 10 Nk'uko ibyanditswe bivuga ngo,

"Ntaamukiraanutsi waabona, habe n'umwe.

11 Ntaamunyabwenge waabona.

Ntaan'umwe ushaaka Imaana.

12 Boose baarayobye,

boose baahindutse imburamumaro;

ntaan'umwe ukora iciiza habe n'umwe.

13 Amagambo aturuka mu kanwa kaabo ariica,

bariganyisha indimi zaabo.

Ubusabwe bw'inshiira buri mu minwa yaabo.

14 Akanwa kaabo kuuzuyemo amagambo yo kuvuma, ashaariira.

15 Biihuutira kubabaza abantu no kubiica,

16 kurimbuka n'umubabaro bisigara aho banyuze hoose.

17 Inzira y'amahoro ntibayiizi,

18 kuubaha Imaana ntikubarimo."

19 Nyamara tuuzi ko ibyo amategeko avuga byose, bibwirwa abategekwa n'amategeko kugira ngo hatagira ugira urwitwazo, maze abari mu isi boose baciirwe urubanza n'Imaana. 20 Kuko ari ntaan'umwe uzaatsindiishirizwa imbere y'Imaana n'imirimo itegetswe n'amategeko. Amategeko ni yo atugaragariza ko twacumuye.

Ubutungaane Buheeshwa no Kwizeera

21 Ariko nooneho hariho uburyo bwo gutungaanira Imaana buhishuuwe budatangwa n'amategeko. Uko gutungaanira Imaana ntaaho guhuuriye no kumvira amategeko, nuubwo amategeko ya Moose n'abahanuuzi yabitanzeho ubuhamya. 22 Gutungaanira Imaana, guheeshwa no kwizeera Yesu Kristo. Imaana ibikorera abo boose beemera ntaavanguura, 23 kuko boose baakoze ibyaha bigatuma badashikira ubwiza bw'Imaana, 24 ariko bagatsindiishirizwa n'ubuntu bwayo ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo. 25 Kuko Imaana yatanze Yesu ngo abe impongano yo kubabarirwa ibyaha kubamwizeera. Yabikoze kugira ngo yeerekane ubutungaane bwayo bwatumye yiirengagiza ibyaha byakozwe mbere. 26 Imaana yabikoze kugira ngo yeereke ab'iki gihe gutungaana kwayo no gutsindiishiriza uwo weese wiizeera Yesu.

27 Noone se twakwiraatiisha iki? Ntaaco. Kuko gutungaanira Imaana kwacu ntiguheeshwa no kumvira amategeko ahuubwo kugengwa no kwizeera. 28 Koko reero tuuzi yuuko umuntu atsindiishirizwa no kwizeera atari ugukora ico amategeko asaba. 29 Mbese Imaana yaba iy'Abayuuda bonyine? Ntaabwo se ari n'iy'abanyamahanga? Yeego, ni iy'abanyamahanga na bo, 30 kuko Imaana ari imwe rukumbi, izaaha Umuyuuda gutsindiishirizwa ku bwo kwizeera kandi n'abanyamahanga na bo bazaatsindiishirizwa ku bwo kwizeera kwabo. 31 Mbese amategeko tuyahindure ubusa ku bwo kwizeera? Ntibikabe! Ahuubwo turayakomeza.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-