Publicidade

Romanos 2

Urubanza rw'Imaana Rutabeera

1 Nuuko reero ntaaco ufite co kwireguuza, wowe muntu uciira abandi imanza. Kuko iyo uciiriye undi urubanza uba witsindiisha ubwawe, kuko wowe uciira abandi urubanza ukora ibisa n'ibyo bakora. 2 Kandi ubu tuuzi neeza yuuko Imaana izaaciira urubanza abakora ibisa bityo ikurikije ukuri kwayo. 3 Noone se wowe muntu uciira abandi imanza bakora ibisa bityo, naawe ubikora, wiibwira ko wowe ubwawe uzaakira urubanza rw'Imaana? 4 Cangwa se waaba usuuzugura kugira neeza kwayo kutabarika, n'imbabazi zaayo no kwihangaana kwayo? Ntureeba ko kugira neeza kw'Imaana kukuuzanira kwihana? 5 Ariko kuko winangiye umutima, ukanga kwihana, uri kwibiikira igihano gikomeye ku munsi w'umujinya w'Imaana ubwo guca imanza kwayo kutabeera kuzaagaragara. 6 Kuko iziituura buri weese ikurikije ibyo yakoze. 7 Imaana izaaha ubugingo buhoraho abo baakoze neeza, bagashaaka ubwiza n'icuubahiro n'ubugingo budashira. 8 Ariko abo bantu biikunda, batumvira ukuri ahuubwo bakumvira gukiraanirwa, Imaana izaabiituura umujinya n'uburaakari. 9 Amakuba n'ibyago ni byo izaateeza buri muntu weese ukora ikibi, uheereye ku Muyuuda ukageza ku Mugiriki. 10 Ariko ubwiza, icuubahiro n'amahoro ni byo iziituura buri weese ukora ibyiza, uheereye ku Muyuuda ukageza ku Mugiriki. 11 Kuko Imaana itarobaanura ku butoni.

12 Abo boose bazaaba baaracumuye bataazi amategeko bazaarimbuka badahoowe amategeko, kandi abo baakoze ibyaha boose baazi amategeko bazaaciirwa urubanza hakurikijwe amategeko. 13 Kuko kumva amategeko byonyine ntibyatuma utungaanira Imaana, ahuubwo abumvira amategeko ni bo bazaatsindiishirizwa na yo. 14 Abanyamahanga badafite amategeko, iyo ku bwa kamere, bakoze ibyo amategeko asaba kandi batagira amategeko, ku bwabo baba bihindukiye amategeko. 15 Bagaragaza ko ico amategeko agamije canditswe mu mitima yaabo. N'umutimanaama waabo na wo ukababeera umuhamya ko ari ukuri, kandi n'ibiteekerezo bikabarwaniramo, bimwe bibashinja ibindi bibarengera. 16 Kandi ni na ko bizaaba ku munsi Imaana izaaciira abantu urubanza rw'ibihishwe mu mitima ikoreesheje Yesu Kristo, kandi ni na ko Ubutumwa Bwiza nahaawe bubyemeza.

Abayuuda hamwe n'Amategeko

17 Ubwo wiiyita Umuyuuda kandi ukiishingikiriza ku mategeko kandi ukiiraatana ubumwe ufitanye n'Imaana 18 ukamenya ibyo ishaaka, uzi guhitamo iciiza kiruta ibindi byose kuko wiigiishijwe iby'amategeko, 19 wiiyemera ko ari wowe waayobora impumyi, waamurikira abari mu mwijima, 20 waahuguura abapfaapfa, ukaba n'umwiigiisha w'injiji, kuko uzi neeza yuuko muri ayo mategeko ufite ubumenyi bwuzuye n'ukuri. 21 Mbese ko wiigiisha abandi ntiwiyigiishe ubwawe? Kuki ubwiriza kutiiba, kandi ukiiba? 22 Kuki wiigiisha abantu kwirinda ubusambanyi kandi wowe usambana, kuki wanga abaramya ibigirwamaana ariko ukambura insengero zaabyo? 23 Wiiraata ko uzi amategeko ariko ugasuuzugura Imaana urenga ku mategeko? 24 Nk'uko ibyanditswe bivuga biti, "Izina ry'Imaana ritukwa n'abanyamahanga ku bwanyu."

25 Ni koko gukebwa kugira ico kumara, ukurikije amategeko, ariko niiba wica amategeko, gukebwa kwawe kuba guhindutse kudakebwa. 26 Mbese niiba umuntu utaarakebwe akurikiza ibyategetswe n'amategeko, kudakebwa kwe ntikuzaaba kumuhwaniye no gukebwa? 27 Uwo udakebwe umubiri ariko akitondera amategeko azaaguciira urubanza wowe urenga kuri ayo mategeko nuubwo uyafite mu nyandiko kandi warakebwe ariko ntuyumvire. 28 Koko reero, ibigaragara si byo biranga Umuyuuda nyakuri, kandi gukebwa ko ku mubiri si ko gukebwa nyakuri. 29 Ahuubwo Umuyuuda nyakuri ni uwo ufite umutima ukiraanukira Imaana. Kandi gukebwa nyakuri si ukuubahiriza amategeko yanditswe ahuubwo ni uguhindurwa umutima n'Imaana. Umeze atyo, ntaashimwa n'abantu ahuubwo ashimwa n'Imaana.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-