1 Mbese noone twavuga iki kuri Aburahamu sogokuruza ku mubiri? 2 Niiba Aburahamu yaratsindiishirijwe abikeesheje ibikorwa, afite ibyo yiiraata, ariko ntiyabyiraata imbere y'Imaana. 3 Kuko ibyanditswe bivuga ngo, "Aburahamu yiizeeye Imaana, haanyuma kwizeera kwe gutuma Imaana imwemera nk'intungaane." 4 Abakozi bahembwa ibihembo ku bw'imirimo bakora, ntibibahwanira no guheerwa ubuntu kuko baba baabikoreye. 5 Ariko reero umuntu ntiyaaba intungaane abikeesheje imirimo, ahuubwo ni ku bwo kwizeera Imaana ibabarira abanyabyaha. 6 Dawudi na we yavuze yeeruye ibyerekeye imigisha y'umuntu, uwo Imaana yeemera nk'intungaane atabikeesheje imirimo ye, ati,
7 "Hahiirwa abababarirwa ibicumuro byabo,
kandi ibyaha byabo bigakuurwaho.
8 Hahiirwa umuntu Nyagasani atazaabaraho icaaha."
9 Mbese ayo mahiirwe yaseezeranyijwe Abayuuda bonyine? Cangwa n'abanyamahanga na bo? Tuvuga ko, "Kwizeera kwa Aburahamu kwatumye yeemerwa nk'intungaane." 10 Ibi byabaaye Aburahamu ataraakebwa, ntibyabaaye haanyuma yo gukebwa kwe ahuubwo yari ataraakebwa. 11 Imaana imaze kumwemera nk'intungaane yahaawe ikimenyeetso co gukebwa kigaragaza gukiraanuka kuvuuye ku kwizeera yari afite ataraakebwa kugira ngo abe seekuruza w'abizeera Imaana boose, n'ubwo baaba bataarakebwe ngo bahaabwe kuba intungaane. 12 Aburahamu ni seekuruza w'abaakebwe, atari ugukebwa gusa ahuubwo bakurikiza iciitegererezo co kwizeera yari afite mbere ataraakebwa.
13 Ubwo Imaana yaseezeranyije Aburahamu n'urubyaro rwe kuzaaragwa isi, Imaana yarabikoze atari uko Aburahamu yumviye amategeko ahuubwo iseezerano yariheeshejwe no gukiraanuka kuva mu kwizeera. 14 Kuko niiba abumvira amategeko ari bo bazaahaabwa ibyaseezeranyijwe, kwizeera kwaba ari ntaamumaro gufite n'ibyaseezeranyijwe na byo bikaba ari impfaabusa. 15 Kuko amategeko azana uburaakari, ariko aho amategeko atari, ntaamuntu waacumura.
16 Ni yo mpamvu iseezeerano Imaana yahaaye Aburahamu ryari rishingiye ku kwizeera kugira ngo ribe impaano y'ubuntu ku rubyaro rwe rwose. Nyamara si abumvira amategeko bonyine ahuubwo n'abafite kwizeera nk'ukwa Aburahamu. Kuko Aburahamu ni we sogokuruza wa twese mu kwizeera, 17 nk'uko byanditswe ngo, "Nakugize seekuru w'amahanga menshi." Ibi byabaayeho kuko Aburahamu yiizeeye Imaana izuura abaapfuuye kandi igaha ibitariho kubaho. 18 Aburahamu uwo, yeemeraga kandi akiiringira ibitaakwiringirwa, kugira ngo abe seekuruza w'amahanga menshi nk'uko byanditswe ngo, "Urubyaro rwawe ruzaaba rwinshi nk'inyenyeeri zo mu kireere." 19 Kandi nuubwo yari ari nk'umaze imyaka ijana y'ubukuru kandi ateekereza ko umubiri we usa n'uwapfuuye, ndetse akabona na Saara yararenze igihe co kubyara, ntiyacoogoye mu kwizeera Imaana. 20 Ntiyiigeze ashidiikanya iseezerano ry'Imaana, ahuubwo yakomeje gukomera mu kwizeera aheereza Imaana icuubahiro. 21 Yari yeemejwe neeza adashidiikanya yuuko Imaana ifite ububaasha bwo gukora ico yaseezeranye. 22 Ni co caatumye Aburahamu, ku bwo kwizeera, Imaana yaramwemeye nk'intungaane. 23 Nyamara kwemerwa nk'intungaane si we byandikiwe wenyine, 24 ahuubwo naatwe bidufasheho, twebwe abazeemerwa n'Imaana nk'intungaane kuko twizeeye iyazuuye Yesu Umwami waacu mu baapfuuye. 25 Yesu uwo, yatangiwe gupfiira ibyaha byacu, maze arazuurwa kugira ngo tube intungaane.