Publicidade

1 Coríntios 1

Indamutso

1 Njeewe Pawulo wahamagariwe kuba intumwa ya Yesu Kristo uko Imaana yabishaatse hamwe n'umuvandimwe waacu Sositeni, 2 ndabandikiye mwebwe ab'itoorero ry'Imaana riri i Korinto, no kuri abo baatooranyijwe na Yesu Kristo kuba abeera hamwe n'abandi boose bari mu yindi myanya bambaza izina rya Nyagasani Yesu Kristo, ari we Mwami waabo n'uwaacu.

3 Ubuntu n'amahoro biva ku Maana Daata n'Umwami waacu Yesu Kristo bibe muri mwe.

Imigisha yo muri Kristo

4 Mpora nshiima Imaana ibihe byose ku bwanyu ku bw'ubuntu bw'Imaana mwahaawe binyuriye muri Yesu Kristo, 5 kuko muri byose Imaana yabahaaye ibintu byiza byinshi, mu byo muvuga byose no mu bwenge bwose. 6 Ubuhamya bufashe kuri Kristo bwashimangiwe muri mwe, 7 bituma mutabura impaano y'Umwuka mu gihe mutegereza guhishuurwa kwa Yesu Kristo Umwami waacu. 8 Ni we uzaabakomeza mu kwizeera kugeza ku mperuuka, kugira ngo muzaabe mudafite umugayo ku munsi wa Nyagasani Yesu Kristo. 9 Imaana idahemuka, ni yo yabahamagariye kugira umubaano n'Umwana waayo Yesu Kristo Umwami waacu.

Amacaakubiri mu Itoorero

10 Noone bavandimwe ndabinginga mu izina ry'Umwami waacu Yesu Kristo, kugira ngo mwese mu be bamwe kandi ntihagire amacaakubiri areebeka muri mwe, ahuubwo muhuuze imitima n'inaama. 11 Kuko nabwiwe n'ab'umuryango wa Kiloowe, ko haagaragaye intonganya muri mwe abizeera. 12 Ico menyeesha ni uko muvuga ibintu byinshi bitandukanye. Umwe aravuga ati, "Njeewe ndi uwa Pawulo," cangwa ngo, "Njeewe ndi uwa Apolo," undi na we ati, "Njeewe ndi uwa Peetero" undi na we ati, "Njeewe ndi uwa Kristo." 13 Mbese Kristo yagabanyijwemo ibice? Mbese ni Pawulo wababambiwe ku musaraba? Cangwa se mwabatijwe mu izina rya Pawulo?

14 Ndashiimira Imaana ko ari ntaan'umwe muri mwe nabatije keretse Kirisipo na Gaayo, 15 kugira ngo hatagira umuntu uvuga ngo mwabatijwe mu izina ryanje. 16 Icakora nabatije n'umuryango wa Sitefaano, kandi uretse abo, simpamya ko hari undi muntu nabatije. 17 Kristo ntiyanyohereje kubatiza, ahuubwo yanyohereje kwamamaza Ubutumwa Bwiza, ntakoreesheje amagambo y'ubuhanga bw'abantu, kugira ngo urupfu rwa Yesu ku musaraba rudahinduka impfaabusa.

Kristo ni we Mbaraga n'Ubwenge bw'Imaana

18 Ubutumwa bwerekeye umusaraba wa Kristo ni ubupfu kuri abo bari kurimbuka, ariko kuri twebwe abari gukizwa, ni imbaraga z'Imaana. 19 Ibyanditswe biravuga biti,

"Nzaarimbura ubwenge bw'abanyabwenge,

kandi nzaarimbura n'ubuhanga bw'abahanga."

20 Noone se, umunyabwenge ari he? Umuhanga se we ari he? Mbese umunyampaka w'iki gihe ari he? Mbese ubwenge bw'iyi si Imaana ntiyaba yarabuhinduye ubupfu?

21 Koko reero muri ubwo bwenge bwayo, Imaana ntiyakunze ko abantu bayimenya bakoreesheje ubwenge bwabo, ahuubwo yahisemo gukoreesha ubutumwa tuvuga bwo abantu biita ubupfu, kugira ngo ikize abeemera. 22 Dore Abayuuda basaba ibimenyeetso byo kubeemeza, naho Abagiriki bo bagashaaka ubwenge. 23 Naho twebwe, twamamaza Kristo wabambwe ku musaraba, bikaba igisiitaaza ku Bayuuda n'ubupfu ku banyamahanga, 24 ariko ku baahamagawe, b'Abayuuda n'Abagiriki, ubu butumwa ni Kristo, ari we mbaraga z'Imaana n'ubwenge bwayo. 25 Ikigaragara nk'ubupfu bw'Imaana, gitambuutse kure ubwenge bw'abantu, kandi ikigaragara nk'intege nke z'Imaana, gisumba imbaraga z'abantu.

26 Noone reero bavandimwe, nimuzirikane uko mwari mumeze igihe Imaana yabahamagaye. Ukurikije uko abantu babibona, benshi muri mwe ntimwari abanyabwenge cangwa ibihangaage cangwa mwaravuukiye mu mago akomeye. 27 Ariko Imaana yatooranyije ibyo abantu biita ubupfu kugira ngo ikoze isoni abanyabwenge, Imaana yatooranyije ibinyantege nke kugira ngo ikoze isoni ibihangaage. 28 Imaana yatooranyije ibyo abantu b'iyi si bahinyura bagasuuzugura no kubigira ubusa, kugira ngo ihindure ubusa ibyo ab'isi bateekereza ko ari bikuru. 29 Imaana yabikoze kugira ngo hatagira umuntu n'umwe wiikuza imbere yaayo. 30 Imaana ni yo sooko y'ubuzima bwanyu muri Yesu Kristo, kandi imugira ubwenge bukomooka ku Maana, n'ubutungaane, no kwezwa, no gucungurwa, 31 kugira ngo bibe nk'uko byanditswe ngo, "Ushaaka kwiraata weese, niyiraatiishe ibyo Nyagasani yamukoreye."

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-