Publicidade

1 Coríntios 8

Ibyokurya Biterekeejwe Ibigirwamaana

1 Noone ndashaaka kuvuga ku byerekeye ibyokurya biterekeejwe ibigirwamaana.

Ni koko, "Twese tubifiteho ubumenyi" nk'uko bivugwa. Ubwo bumenyi buteera kwiraata, naho urukundo rurakomeza. 2 Umuntu wiibwira ko hari ico azi, aba ntaaco yari yaamenya ukurikije ibyo akwiriye kumenya, 3 ariko umuntu ukunda Imaana amenywa na yo.

4 Noone reero kubyerekeye kurya ibyokurya byaterekeejwe ibigirwamaana, tuuzi neeza yuuko ku isi ibigirwamaana ari ubusa kandi ko ntaayindi Maana iriho keretse Imaana imwe rukumbi. 5 Ni ukuri koko hariho ibyo abantu biita ibigirwamaana mu ijuru no ku isi, kandi koko hariho ibigirwamaana n'ibyitwa abatware byinshi, 6 ariko kuri twe hariho Imaana imwe rukumbi ari yo Daata, waremye byose kandi we dukeesha kubaho, kandi hariho na Nyagasani umwe Yesu Kristo watumye ibintu byose bibaho, kandi tukabeeshwaho na we.

7 Ariko si ko buri muntu afite ubwo bumenyi. Bamwe bamenyereye kuramya ibigirwamaana kugeza ubu ku buryo bateekereza ko iyo bariiye ibyokurya biibwira yuuko byaterekeejwe ikigirwamaana, bityo reero umutimanaama waabo ugaciika intege maze bakiiyumvamo ko baahumanye. 8 Nyamara ibyokurya si byo bizaaduhuuza n'Imaana. Iyo tutabiriiye ntaaco dupfiirwa, kandi iyo tubiriiye ntaaco twunguka.

9 Ariko mwirinde kugira ngo ubwo burenganzira bwanyu butaaza kuguusha abanyantege nke mu caaha. 10 Koko se umunyantege nke akuboonye, wowe usobaanukiwe uriira mu ngoro y'ikigirwamaana, ntibyamuteera kurya ibyokurya byaterekeejwe ibigirwamaana? 11 Bityo reero gusobaanukirwa kwawe kuzaatuma umuvandimwe waawe wo Yesu yapfiiriye arimbuka. 12 Kandi nimucumura ku bavandimwe baanyu, mugatuma umutimanaama waabo udashobora guhitamo ikibi n'iciiza, muba mucumuye kuri Kristo. 13 Nuuko reero niiba ibyokurya ari byo biguusha umuvandimwe wanje mu caaha, sinzongera kurya inyama, kugira ngo ntamuguusha mu caaha.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-