Publicidade

1 Coríntios 14

Impaano z'Umwuka Weera

1 Nimuharanire urukundo kandi mushiishikarire kugira impaano z'Umwuka, na caane impaano yo kwamamaza ubutumwa bw'Imaana. 2 Abavuga mu ndimi zidasobaanutse ntaabwo baba babwira abantu, ahuubwo baba babwira Imaana. Ntaawumva ibyo bavuga kuko baba bavuga amabanga bayobowe n'Umwuka. 3 Ariko abahanuura baba babwira abantu ibyo kubafasha, kubakomeza no kubahuumuriza. 4 Abavuga mu ndimi zidasobaanutse ni bo biyungura ubwabo, ariko abavuga ijambo ry'ubuhanuuzi bungura itoorero ryose.

5 Naakwifuuza ko mwese muvuga mu ndimi zidasobaanutse, ariko caane caane naakunda yuuko mwahanuura. Uhanuura arusha agaciiro uvuga mu ndimi zidasobaanutse, keretse hagize ushobora kuzisobaanura kugira ngo zifashe itoorero. 6 Noone se bavandimwe, ndamutse nje iwaanyu nkivugira mu ndimi zidasobaanutse, naaba mbafashije iki? Ntaaco mba mbafashije keretse mbabwiye ibyo Imaana yampishuuriye, cangwa ubumenyi, ubuhanuuzi n'inyigiisho bikomooka ku Maana.

7 Ni co kimwe n'ibiririmbiisho bitagira ubuzima nk'umwirenge cangwa inanga. Wabwirwa n'iki ikivuzwa cangwa igicurangwa, udatandukanyije amajwi yabyo? 8 Kandi impanda na yo ivugijwe ijwi ridasobaanutse, ni nde wakwiteguurira urugamba? 9 Namwe reero ni uko. Umuntu yaasobaanukirwa ate ibyo muvuga kandi indimi mukoreesha zidasobaanura amagambo? Amagambo yaanyu azaaba abaaye impfaabusa. 10 Ku isi hariho indimi nyinshi, kandi ntaanarumwe rudafite ico rusobaanura. 11 Ariko reero hagize umbwira amagambo ntasobaanukiwe muri urwo rurimi ruvugwa, uruvuga aba ambeereye umunyamahanga kandi nanje nkaba mubeereye umunyamahanga. 12 Noone reero ubwo muharanira kugira impaano z'Umwuka, mwibande na caane kuri izo zaabafasha kuzaamuura itoorero.

13 Noone reero umuntu uvuga mu ndimi zidasobaanutse, akwiriye no gusaba Imaana impaano yo gusobaanura ibyo yavuze. 14 Kuko iyo nsenga mu ndimi zidasobaanutse, umutima wanje uba usenga ariko ubwenge bwanje ntibugire ico bumara. 15 Noone se niiba bimeze bityo, nkore iki? Nzaaja nsengera mu mutima, ubundi kandi nsengane ubwenge. Nzaaririmbira indirimbo z'ishimwe mu mutima kandi nongere ndirimbane ubwenge. 16 Mbese uramutse ushiimiye Imaana mu mutima gusa, umuntu w'iruhande udasobaanukiwe yaashobora ate gusubiza ati, "Amiina" ku sengeesho ryo atumviise, kandi atumva ico uvuga? 17 Ushobora gushiima neeza caane, ariko abandi bantu ntihagire ico bunguka.

18 Ndashiimira Imaana kuko mwese mbarusha kuvuga mu ndimi zidasobaanutse, 19 ariko ndi mu masengeesho yo mu ikoraniro, naavuga amagambo ataanu yoonyine asobaanutse kugira ngo niigiishe abandi, aho kuvuga amagambo menshi mu ndimi zidasobaanutse.

20 Bavandimwe, ntimugateekereze nk'abaana bato, ariko mu byerekeye gukora icaaha, mugomba kuba intungaane nk'abaana naho mu miteekerereze, muje mugenza nk'abantu bakuru. 21 Mu gitabo c'amategeko handitswe ngo,

"Nzaakoreesha abantu bavuga indimi zidasobaanutse

mukubwira abantu banje, uwo ni Nyagasani ubivuze.

Nzaababwira nkoreesheje akanwa k'abanyamahanga,

ariko nabwo abantu banje ntibazanyumvira."

22 Noone reero, impaano yo kuvuga mu ndimi zidasobaanutse ntaabwo ari ikimenyeetso c'abeemera ahuubwo ni ic'abateemera, naho impaano yo guhanuura ntaabwo ari ikimenyeetso c'abateemera, ahuubwo n'ikimenyeetso c'abeemera.

23 Noone se abeemera boose bateeraniye hamwe maze hakagira abatangira kuvuga mu ndimi zidasobaanutse nuuko hakinjira umuntu udasobaanukiwe cangwa utiizeera, ntiyavuga ati muri abasazi? 24 Ariko hagize umuntu udasobaanukiwe cangwa utiizeera winjira maze agasanga buri muntu ahanuura, yakwishinja ibyaha bye ku bw'ibyo yumva. 25 Nyuma yuuko amabanga ahishwe mu mutima y'utiizeera ashizwe ahagaragara, azaapfukama imbere y'Imaana maze ayiramye avuga ati, "Ni ukuri koko Imaana iri muri mwe!"

Ibyo Gukurikiza mu Matoorero

26 Noone se bavandimwe dukore iki? Igihe muteeraniye hamwe, umwe ashobora kuyobora indirimbo, undi akiigiisha, undi agatangaaza ibyo yahishuuriwe, undi akavuga mu ndimi zidasobaanutse, kandi undi agasobaanura ibyavuzwe. Nuuko reero byose muje mubikora mu kungura itoorero. 27 Niiba hariho abavuga mu ndimi zidasobanutse, havuge babiri cangwa batatu gusa kandi havuge umwe umwe, nuuko habeho n'uwo kuzisobaanura. 28 Kandi niiba hatariho uwo gusobaanura izo ndimi, uvugira mu ndimi zidasobaanutse akwiriye guceceka akavugira mu mutima we kandi akavugana n'Imaana. 29 Abahanuuzi babiri cangwa batatu na bo bavuge, maze abandi basuuzume ibyo bavuga. 30 Ariko hagize umuntu wiicaye mu iteeraniro akagira ico ahishuurirwa, uwavugaga akwiriye kuba arekeye aho. 31 Kuko mwese mushobora guhanuura habanje umwe hagakurikiraho undi, kugira ngo boose biige kandi bibakomeze. 32 Impaano y'Umwuka w'ubuhanuuzi ikwiriye kugengwa n'uvuga ubwo buhanuuzi, 33 kuko Imaana itari Imaana y'akajagaari, ahuubwo ni iy'amahoro.

Nk'uko bimeze mu matoorero yoose y'abantu b'Imaana, 34 abagore bagomba guceceka, kuko bateemerewe kuvuga, ahuubwo beemere gutegekwa nk'uko amategeko y'Abayuuda abivuga. 35 Baramutse hari ico biifuuza kumenya, baje babariza abagabo mu rugo, kuko biteeye isoni ko umugore avugira mu iteeraniro.

36 Mbese ijambo ry'Imaana rikomooka kuri mwe? Cangwa se ni mwe mwenyine ryagejejweho? 37 Umuntu weese wiibwira ko ari umuhanuuzi, cangwa se ko afite imbaraga z'Umwuka, niyemere ko ibyo mbandikiye ari itegeko rya Nyagasani. 38 Ariko naataryemera, na mwe ntimukamwiteho.

39 Noone reero bavandimwe, nimuharanire kubwiriza ubutumwa bw'Imaana, ariko ntimubuze abiizeera kuvuga mu ndimi zidasobaanutse. 40 Mugomba gukora byose neeza mu buryo bukwiriye.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_18-40-07-