Publicidade

1 Coríntios 10

Kwamagana Ibigirwamaana

1 Bavandimwe, ndashaaka ko mwibuka ibyabaaye kuri baasogokuruza ubwo baari bayobowe na Moose barinzwe n'igicu, maze boose bakambuka Inyanja Itukura. 2 Mu gicu no mu nyanja nimwo boose baabatirijwe nk'abayoboke ba Moose, 3 maze boose barya ibyokurya bimwe bivuuye mu ijuru ku Maana, 4 kandi boose baasangira ico kunywa kivuuye mu ijuru. Banywereye ku rutare rw'umwuka baahaawe n'Imaana rwajaanaga na bo, kandi urwo rutare ni Kristo. 5 Ariko benshi muri bo ntaabwo baashiimiishije Imaana, ni co caatumye biicwa maze imirambo yaabo itaagagurizwa mu butaayu.

6 Ibyo byose byabeereyeho kugira ngo bitubeere iciitegererezo co kugira ngo tutararikiira ikibi nk'uko na bo baabigenjeje. 7 Ntimugasenge ibishushaanyo nk'uko bamwe muri bo baabigenjeje, nk'uko byanditswe ngo, "Abantu baaricaye bararya kandi baranywa, barangije barahaguruka maze barabyina." 8 Twirinde ubusambanyi nk'uko bamwe muri bo basambanye, bigatuma abantu ibihumbi makumyabiri na bitatu bapfiira umunsi umwe. 9 Kandi ntitugomba kugerageza Kristo, nk'uko bamwe muri bo baamugerageje, maze bagatsembwa n'inzoka. 10 Ntimukiitotombe nk'uko bamwe muri bo biitotombye, maze malayika w'urupfu akabarimbura.

11 Ibyo byababaayeho kugira ngo bibeere abandi iciitegererezo, kandi byandikiwe kuduhuguura kuko tugeze mu bihe by'imperuuka.

12 Bityo reero uwiibwira ko ahagaze, yiirinde kugira ngo atagwa. 13 Ntaakigeragezo na kimwe caabagezeho kidasanzwe mu bantu. Imaana ni intahemuka, kandi ntaabwo izaatuma mugeragezwa n'ibirenze ibyo mwashobora gutsinda. Ariko nimugeragezwa, Imaana izaabaha imbaraga zo kwihangaanira ibyo bigeragezo maze ibahe n'uburyo bwo kubivamo.

14 Nuuko reero nshuti zanje, nimugendere kure ibyo gusenga ibigirwamaana. 15 Ndababwira nk'abantu bafite ubwenge, noone reero namwe nimusuuzume ibyo mbabwira. 16 Mbese igikopu c'umugisha dukoreesha dushiimira Imaana, si ugusangira amaraso ya Kristo? Naho se umugaati tumanyura, si ugusangira umubiri wa Kristo? 17 Kuko hariho umugaati umwe, twese nuubwo turi benshi, turi umubiri umwe, kuko twese dusangira umugaati umwe.

18 Nimureebe urubyaro rwa Isirayeli. Mbese abarya ku byatambiwe Imaana ku rutambiro ntibaba bafatanyije mugukora umurimo wo ku rutambiro? 19 Mbese nshaaka kumenyeesha iki? Ibyokurya bituuwe ibigirwamaana hari ico bimaze? Cangwa ikigirwamaana hari ico kimaze? 20 Oya, ahuubwo ico menyeesha ni uko ibyo abapagaani baterekeeza babiterekeeza abadayimooni, atari Imaana babituura, kandi sinshaaka ko musangira n'abadayimooni. 21 Ntimushobora kunywera ku gikopu ca Nyagasani hamwe no ku gikopu c'abadayimooni, ntimushobora kurya ibyo ku meeza ya Nyagasani ngo mwongere murye ibyo ku meeza y'abadayimooni. 22 Cangwa se turashaaka gutuma Nyagasani agira ishari? Duteekereza ko tumurusha imbaraga?

23 Bamwe baravuga bati, "Twemerewe gukora ibyo twishaakiye," nyamara ntaabwo ari ko byose bidufitiye akamaro. "Twemerewe gukora ibyo twishaakiye," ariko si ko byose bitwungura. 24 Ntihakagire uwiishaakira inyungu ye bwite, ahuubwo aje ayishaakira abandi.

25 Muje murya ibyokurya biguriishwa mu iguriro byose mutabanje kubaririza kugira ngo imitima yaanyu itabaciira urubanza, 26 kuko isi n'ibiyirimo byose ari ibya Nyagasani.

27 Nihagira umuntu utiizeera Kristo ubatumira gusangira na we maze mukeemera ubwo butumire, muje murya ibyo abazimaaniye mutabanje kubaza kugira ngo imitima yaanyu itabaciira urubanza. 28 Ariko nihagira ubabwira ati, "Ibi byokurya byaterekeejwe ibigirwamaana," ntimukabirye kuko abibabwiriye no ku bw'umutimanaama. 29 Umutimanaama mvuga si uwaanyu, ahuubwo ni uwa wa muntu.

Ikindi kandi, kuki umutimanaama w'undi muntu waatuma ntakora ico nshaaka gukora. 30 Niiba ngize ico ndya ngishiimiye Imaana, kuki abantu bansebya kubeera ibyokurya nashiimiye Imaana?

31 Nooneho reero, iyo murya cangwa munywa, cangwa mukora ikindi kintu coose, muje mubikorera guheesha Imaana ikuzo. 32 Muje mwifata mu buryo bwo kutabeera Abayuuda cangwa Abagiriki cangwa itoorero ry'Imaana igisiitaaza. 33 Mugomba gukurikiza urugero rwanje kuko ngerageza gushiimiisha boose muri byose, ntaharanira inyungu zanje bwite, ahuubwo mparanira inyungu za benshi, kugira ngo bakizwe.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_18-40-07-