Publicidade

1 Coríntios 7

Ibyerekeye ibyo Gushingiranwa

1 Noone kubyerekeye ibyo mwanyandikiye, ni byiza ko umagabo atarongora. 2 Ariko kuko hariho ubusambanyi bukabije, buri mugabo agomba kugira umugore we, na buri mugore akagira umugabo we. 3 Umugabo ntaakwiriye kwiyima umugore we, kandi n'umugore ntaakwiriye kwiyima umugabo. 4 Kuko umugore ntiyigenga ku mubiri we, ahuubwo ugengwa n'umugabo we, byongeye kandi, umugabo na we ntiyigenga ku mubiri we, ahuubwo ugengwa n'umugore we. 5 Ntihakagire uwiyima undi, keretse mubanje kubyumviikana, kandi na bwo kumara igihe gito, kugira ngo mubone uko musenga. Ariko mugomba kongera kugira imibonano bidatinze kugira ngo mutananirwa kwifata maze Sataani akaboneraho kubashuka.

6 Ibyo mbabwiye mbona ko ari byo bikwiriye, ariko simbibategetse. 7 Nakwifuuje yuuko abantu boose baamera nkanje, ariko buri umwe afite ingabire yiihariye yahaawe n'Imaana.

8 Kuri abo bataraashaaka hamwe n'abo baakuuweho abo baashaakanye, ndababwira yuuko iciiza ari uko baakwigumira bonyine nkanje. 9 Ariko niiba badashobora kwifata, bagomba gushaaka, kuko ibyiza ari ugushaaka aho kwicwa n'irari.

10 Kuri abo baashaakanye, mbahaaye itegeko ritari iryanje, ahuubwo riturutse kuri Nyagasani. Umugore ntaagatandukane n'umugabo we, 11 ariko aramutse atandukanye na we, ntaakongere gushingirwa ku wundi mugabo ahuubwo yiiyuzuze n'umugabo we, kandi n'umugabo ntaakiirukane umugore we.

12 Ku bandi, ibyo ngiiye kubabwira ni ibyanje si ibya Nyagasani. Umugabo weemera Kristo aramutse afite umugore utiizeera, kandi uwo mugore akeemera kubaana na we, ntaabwo agomba kumwirukana. 13 Kandi umugore aramutse afite umugabo utiizeera, ntaabwo agomba gutandukana na we. 14 Kuko umugabo utiizeera yezwa ku bw'umugore we, kandi umugore utiizeera na we yezwa ku bw'umugabo we. Bitabaaye bityo, abaana baabo baaba badatunganye imbere y'Imaana, kandi si ko biri kuko beeguriwe Imaana. 15 Ariko wa wundi utiizeera Kristo ahisemo gutandukana n'uwo baashaakanye abikore. Iyo bibaaye bityo, umuvandimwe wizeera Kristo aba abohoowe, kuko Imaana yaduhamagariye kubaho mu mahoro. 16 Wa mugore we w'umukristo, wabwirwa n'iki ko utazaakiza umugabo waawe? Naawe wa mugabo we w'umukristo, wabwirwa n'iki ko utazaakiza umugore waawe?

Mubeho Nk'uko Imaana Yabahamagaye

17 Nuuko reero buri muntu akomeze kuba nk'uko Nyagasani yamugeneye, kandi amere nk'uko yari ari Imaana ikimuhamagarira kuba umukristo. Iri ni ryo tegeko niigiisha mu ma toorero yoose. 18 Muri mwe niiba hari uwahamagawe n'Imaana yarakebwe, ntaagomba kwigira nk'aho ataakebwe. Niiba kandi hari uwahamagawe ataraakebwa, singombwa ko akebwa. 19 Haaba gukebwa cangwa kudakebwa, byose ntaaco bivuze, ahuubwo igikuru ni ukuubahiriza amategeko y'Imaana. 20 Buri muntu agume nk'uko yari ameze igihe Imaana yamuhamagaye. 21 Niiba igihe wahamagawe wari imbaata, ntibikakubabaze. Ariko uramutse uboonye umugisha wo kuva mu bubaata, uzaawukoreeshe. 22 Uwo Nyagasani yahamagaye ari imbaata, aba yaragizwe uwiigenga na Kristo, kandi uwahamagawe na Kristo ari uwiigenga, aba abaaye imbaata ye. 23 Imaana yabatanzeho ikiguzi, noone reero ntimukabe imbaata z'abantu. 24 Bavandimwe, buri muntu agume yunze ubumwe n'Imaana nk'uko yari ameze agihamagarwa.

Imyifatire y'Abataraashaaka n'Abapfaakazi

25 Ku byo mwanditse byerekeye abataraashaaka, ntaategeko mbifitiye rivuuye kuri Nyagasani, ahuubwo ndababwira igiteekerezo canje nk'umuntu Nyagasani yagiriye impuhwe.

26 Ngereranyije n'ibi bihe bikomeye, ni byiza ko buri muntu aguma nk'uko ari. 27 Niiba ufite umugore, ntuugatandukane na we. Niiba ntaamugore ufite, ntuukamushaake. 28 Icakora uramutse ushaatse umugore, ntaacaaha uba ukoze, kandi n'umukoobwa utaraashaaka aramutse ashingiwe, ntaacaaha aba akoze. Ariko abashingiranwa bazaagira ingoorane mu buzima bwabo, kandi ni byo nashaakaga kubarinda.

29 Bavandimwe, ndababwiza ukuri yuuko hasigaye igihe gito. Uheereye noone, abafite abagore babe nk'abatabafite, 30 kandi abarira babe nk'abatarira, n'abaneezeerewe babe nk'aho bataneezeerewe, kandi n'abacuruuza bamere nk'aho ntaaco bagira, 31 n'abakoreesha iby'iyi si ntibagatwarwe na byo, kuko ishusho y'iyi si igiiye gushiraho.

32 Ndabiifuuriza kudahagarika imitima. Udafite umugore aharanira gukora umurimo wa Nyagasani, kuko aba ashaaka gushiimiisha Imaana, 33 naho umugabo ufite umugore, aharanira iby'isi ngo abone uko ashiimiisha umugore we, 34 bityo reero akagira imitima ebyiri. Umugore utaraashaatse cangwa umukoobwa w'isugi ashiishikarira ibya Nyagasani, kugira ngo atungaane ku mubiri no ku mutima, naho umugore ufite umugabo ashiishikarira iby'isi, ashaakiisha uko yaashiimiisha umugabo we.

35 Ibyo mbibabwiriye kubafasha atari ukubahata, kugira ngo mukore ibitunganye kandi mwiyegurire Nyagasani ntaakibateganya.

36 Ariko haramutse hari umusore wiiyumviisha ko yaaba ahemukiye umukobwa yasabye aramutse atamurongoye kandi amurarikiye caane, nibashingiranwe nk'uko babishaaka, kuko ntaacaaha baba bakoze. 37 Niiba kandi umusore yiiyemeje mu mutima we kutarongora umukoobwa ntaawe umuhase, kandi akaba yaashobora kurinda irari rye, yaaba akoze neeza kutarongora uwo mukoobwa. 38 Bityo reero, umugabo urongora aba akoze neeza, ariko utarongora aba akoze neeza kurushaho.

39 Umugore ufite umugabo ntaabwo aba yeemerewe gushingirwa umugabo we akiriho, ariko iyo umugabo we apfuuye, umugore afite uburenganzira bwo gushingirwa ku w'undi mugabo yiishimiye weese, ariko uwo mugabo akwiriye kuba ari umukristo. 40 Ariko ku bwanje, yaarushaho kumererwa neeza agumye uko ari, kandi niibwira yuuko nanje mfite Umwuka w'Imaana.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-