Publicidade

1 Coríntios 3

Amacaakubiri mu Itoorero ry'Ikorinto

1 Noone bavandimwe, sinashoboye kuvugana namwe nk'ubwira abafite Umwuka w'Imaana, ahuubwo nababwiye nk'ubwira abantu bakigengwa na kamere y'umubiri, bakiri bato mu bya Kristo. 2 Nabagaburiye amata, sinabagaburira ibyokurya bikomeye kuko mutaari mwagashoboye kubirya. Ndetse n'ubu ntimuraabishobora, 3 kuko muciifata nk'abantu bakigengwa na kamere y'umubiri. Noone se niiba mugifite ishari n'intonganya muri mwe, ntaabwo muri ab'isi, kandi ntimuciitwara nk'uko abantu basanzwe babigenza? 4 Igihe umwe avuze ati, "Njeewe ndi uwa Pawulo," undi na we ati, "Njeewe ndi uwa Apolo," ntibiba bigaragara ko mutwaza nk'abantu basanzwe?

5 Mbese noone, Apolo ni iki? Kandi Pawulo ni iki? Turi abagaragu b'Imaana baatumye mwemera Kristo. Buri umwe weese muri twe akora umurimo wo Nyagasani yamuhaaye gukora. 6 Njeewe nateeye imbuto, Apolo ayisukiira amaazi, ariko Imaana ni yo yayikujije. 7 Noone reero, hari uteera imbuto cangwa uyisukiira amaazi ntaaco bari co. Imaana yo itanga gukura ni yo nkuru. 8 Uteera imbuto n'uyisukiira amaazi ntaaho batandukaniye kuko bombi Imaana izaabahemba ikurikije ibihwanye n'umurimo baakoze. 9 Twembi turi abagaragu bakorera Imaana, naho mwebwe mukaba umurima waayo.

Ikindi kandi muri icuubakwa c'Imaana. 10 Nakoreesheje impaano Imaana yampaaye, maze nkora umurimo w'umwubatsi w'umuhanga, nshiraho urufatiro, undi muntu arwubakiraho. Icakora buri muntu agomba kwitondera uburyo arwubakiraho. 11 Kuko ntaamuntu waashiraho urundi rufatiro, rutari urwashizweho, kandi urwo rufatiro ni Yesu Kristo. 12 Noone umuntu aramutse yuubakiishije izaahabu cangwa ifeeza, cangwa amabuye y'agaciiro, cangwa ibiti, cangwa ibyatsi, cangwa ibikenyeri kuri uru rufatiro, 13 umurimo wa buri mwubatsi uzaagaragara ku munsi Yesu azaaza guca urubanza. Uwo munsi uzaarangwa n'umuriro, kandi uwo muriro ni wo uzaasuuzuma agaciiro ku murimo wakozwe na buri muntu. 14 Ibyubatswe ku rufatiro biramutse birokotse uwo muriro, umwubatsi azaahaabwa uruhembo. 15 Ariko umurimo uramutse wokejwe n'umuriro, umwubatsi azaahomba, ariko we ubwe azaarokoka nk'ukuuwe mu muriro.

16 Ntaabwo muuzi yuuko muri inzu y'Imaana, kandi ko Umwuka w'Imaana abatuuyemo? 17 Noone reero umuntu weese usenya inzu y'Imaana, Imaana na yo izaamusenya kuko inzu y'Imaana ireera, kandi iyo nzu y'Imaana ni mwebwe.

18 Ntihakagire uwiibeesha. Nihagira umuntu muri mwe wiibwira ko ari umunyabwenge muri iki gihe, akwiriye guhinduka umupfaapfa kugira ngo abone kuba umunyabwenge nyakuri. 19 Kuko ubwenge bw'iyi si ari ubupfaapfa imbere y'Imaana, nk'uko byanditswe ngo,

"Imaana itegera abanyabwenge mu buriganya bwabo!" 20 Kandi ngo,

"Nyagasani azi ibyo abanyabwenge bateekereza,

ko bitagira akamaro."

21 Noone reero ntihakagire uwiraatiisha ibyo abantu bakora, kuko byose ari ibyanyu. 22 Yaaba Pawulo cangwa Apolo cangwa Peetero, yaaba isi cangwa ubugingo cangwa urupfu, byaba ibyo muri iki gihe cangwa ibyo mu gihe kizaaza, byose ni ibyanyu, 23 kandi namwe muri aba Kristo, Kristo na we akaba uw'Imaana.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-