Publicidade

1 Coríntios 2

Pawulo Yiigiisha ibya Yesu Wabambwe ku Musaraba

1 Bavandimwe, ubwo naaje iwaanyu kwamamaza amabanga y'Imaana, sinakoreesheje amagambo akomeye, cangwa ay'ubwenge buhanitse. 2 Kuko nahisemo kutagira ikindi mbamenyeesha keretse Yesu Kristo wabambwe ku musaraba. 3 Kandi igihe naazaga iwaanyu, nari mfite intege nke, ndetse ntinya kandi mpinda umushitsi. 4 Kandi ntaabwo niigiishije no kwamamaza Inkuru Nziiza nkoreesheje amagambo yo kwemeza y'ubwenge bw'abantu, ahuubwo nabeemeje ku bw'ububaasha bw'Umwuka w'Imaana. 5 Kwizeera kwanyu reero kukaba kudashingiye ku bwenge bw'abantu, ahuubwo kukaba gushingiye ku mbaraga z'Imaana.

Ubwenge bw'Imaana

6 Icakora abamaze gukomera mu by'Umwuka, tubabwiriza ubutumwa bw'ubwenge, ariko ntaabwo ari ubwenge bw'iyi si cangwa ubwenge bw'abategeka iyi si bagiiye kurimbuka. 7 Ahuubwo ubwenge bwo naamamaza ni ubwenge bw'Imaana bwahishwe abantu kuva keera koose, Imaana ikabugenera kuduheesha icuubahiro. 8 Ntaan'umwe mu batware b'iyi si wiigeze kumenya ubu bwenge, kuko iyo baba baarabumenye, ntibaba baarabambye Umwami w'ikuzo ku musaraba. 9 Ahuubwo nk'uko ibyanditswe bivuga ngo,

"Ico ijiisho ritaaboonye cangwa ngo ugutwi kumve,

ico umuntu atiigeze ateekereza ko caabaho,

ni co Imaana yateguuriye abayikunda."

10 Ariko Imaana yakoreesheje Umwuka waayo kuduhishuurira amabanga yaayo, kandi Umwuka w'Imaana agenzuura byose ndetse n'amayobera y'Imaana. 11 Mbese ni nde wamenya ikiri ku mutima w'umuntu keretse umwuka uri muri uwo muntu? Ni na ko ari ntaamuntu waamenya iby'Imaana, keretse Umwuka waayo. 12 Noone reero ntaabwo ari umwuka w'iyi si twahaawe, ahuubwo twahaawe Umwuka uva ku Maana, kugira ngo tumenye impaano Imaana yaduteguuriye.

13 Ibi ntaabwo tubivuga mu magambo twiigiishijwe n'abantu, ahuubwo ni mu magambo twiigiishijwe n'Umwuka w'Imaana, uduha gusobaanura iby'Umwuka kuri abo basanzwe bamufite. 14 Umuntu utagira Umwuka w'Imaana ntaabwo ashobora kwakiira iby'Umwuka w'Imaana, ndetse kuri we abyita ubupfu. Ntaabwo ashobora kubimenya kuko bigenzuurwa n'ufite Umwuka w'Imaana wenyine. 15 Umuntu ufite Umwuka w'Imaana agenzuura byose, kandi we ntaawamugenzuura. 16 Nk'uko ibyanditswe bivuga ngo,

"Ni nde wamenye ibiteekerezo by'Uhoraho

kugira ngo ashobore kumugiira inaama?"

Nyamara twebwe dufite ibiteekerezo nk'ibya Kristo.

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-