1 Ku byerekeye gusorooza ishilingi zo gufasha abantu b'Imaana muri Yudeeya, mukurikize nk'uko nategetse amatoorero yo muri Galatiya. 2 Ku munsi wa mbere wa buri cumweru, buri muntu aje abiika ico yaashobora gusaagura ku byo yungutse, kugira ngo igihe nzaazira ataba ari ho mutangira gusorooza imfashanyo. 3 Ningera iyo, nzaaha inzaandiko abantu bo muzaaba mwihitiyemo, bajaane imfashanyo zaanyu i Yerusaalemu. 4 Kandi bibaaye ngombwa ko nanje ngenda, tuzaafatanya urugendo.
5 Nzaabasuura maze kunyura muri Makedooniya kuko mfite umugambi wo kuyinyuramo, 6 kandi ubundi ahaari nzaamarana namwe iminsi ndetse nkaba naahamara n'iminsi y'igihe c'imbeho, kugira ngo mumfashe gukomeza urugendo rwanje aho nzaaja hoose. 7 Sinshaaka kubabonaho gato ngo nkomeze urugendo, kuko nizeeye kuzaamarana namwe iminsi, Nyagasani naabishaaka.
8 Ariko nzaaguma muri Efeeso kugeza ku munsi wa Pentekooti, 9 kuko nuugururiwe irembo kugira ngo mpakorere umurimo w'ingirakamaro, nuubwo hariyo abandwanya benshi.
10 Timoteeyo aramutse aje, mureebe ngo mumwakiiranye urugwiro kugira ngo abaane namwe adatiinya, kuko akora umurimo wa Nyagasani nkanje. 11 Nuuko reero ntihazaagire umusuuzugura, ahuubwo muzaamufashe gukomeza urugendo rwe mu mahoro, kugira ngo angereho, kuko mutegereje we n'abandi bavandimwe.
12 Ku byerekeye umuvandimwe waacu Apolo, naramwinginze ngo azane n'abandi bavandimwe iwaanyu, ariko ntaabwo yabikunze na hato, nyamara naabona uburyo, azaaza.
13 Murabe maaso, mukomerere mu kwizeera, mube intwari kandi mukomere. 14 Ibyo mukora byose mubikorane urukundo.
15 Ikindi bavandimwe, muuzi neeza yuuko Siteefaano n'ab'urugo rwe ari bo baabanjirije abandi bo muri Akaya kwemera Kristo, kandi bakaba baariitangiye gufasha abantu b'Imaana. 16 Ndabinginze ngo mwemere kuyoborwa n'abantu nk'abo, hamwe n'abandi boose bafatanyije na bo imirimo n'imiruho.
17 Neejeejwe n'uko Siteefaano na Forotunato na Akayiku baaje hano, bagakora ico mwajaga kunkorera iyo muhaba, 18 kuko baruhuuye umutima wanje ndetse n'uwanyu. Nuuko muje mushiimira abantu nk'abo ibyo baakoze.
19 Amatoorero yo muri Asiya arabaramutsa. Akwila na Purisika, hamwe n'itoorero riteeranira mu rugo rwabo, barabataasha caane muri Nyagasani. 20 Abavandimwe boose barabataasha.
Namwe reero muramukanye mu buryo bwa gikristo.
21 Njeewe Pawulo, ni nje wiyandikiye iyi ndamutso.
22 Nihagira umuntu udakunda Nyagasani, avumwe.
Ngwino Mwami waacu.
23 Ubuntu bwa Nyagasani Yesu, bubaane namwe.
24 Urukundo rwanje rubaane namwe mwese ku bwa Kristo Yesu.