1 Njeewe Pawulo, wagizwe intumwa ya Yesu Kristo ku bw'ubushaake bw'Imaana, hamwe na mwene daata Timoteeyo, turabandikira mwebwe ab'itoorero ry'Imaana riri i Korinto n'abantu b'Imaana boose bari muri Akaya hoose.
2 Nimugire ubuntu n'amahoro biva ku Maana Daata hamwe n'Umwami Yesu Kristo.
3 Dushiime Imaana, Se w'Umwami waacu Yesu Kristo, ari we Daata wa twese w'imbabazi n'ihuumure, 4 uduhuumuriza mu makuba yoose, kugira ngo naatwe dushobore guhuumuriza abandi boose bashavuye, tubahuumuriza nk'uko Imaana iduhuumuriza. 5 Bityo reero nk'uko dusangira na Kristo imibabaro ye yoose bihebuuje, ni na ko Imaana itugezaho guhuumurizwa bihebuuje muri Kristo. 6 Igihe tubabazwa, tubabazwa kugira ngo muhuumurizwe kandi mubone agakiza, kandi iyo duhuumurijwe, ni ukugira ngo namwe muhuumurizwe maze muhaabwe imbaraga zo kwihangaanira imibabaro yo natwe twihangaanira. 7 Ibyiringiro tubafitemo bitanyeganyezwa nuuko tuuzi ko ubwo dusangiye imibabaro, dusangiye no guhuumurizwa.
8 Bavandimwe, ntitwabahisha amakuba twanyuzemo turi muri Asiya. Uko twababaye bikabije, tukageza n'aho kwiheba tuuzi ngo tugiiye gupfa. 9 Nibyo koko, twumvaga yuuko duciiriwe urwo gupfa. Ariko ibi byabaaye kugira ngo twekwihanga amaaso ngo twiyiringire, ahuubwo twiringire Imaana yo izuura abaapfuuye. 10 Ni yo yaturokoye ituvaana muri ibyo byago bikomeye, kandi iracaanadukiza. Muri yo niho dushingiye ibyiringiro byacu ko izongera ikadukiza, 11 kandi twizeeye yuuko namwe mudufasha mukadusabira. Bityo reero ku bw'amasengeesho y'abantu benshi, Imaana ikaduha imigisha maze bigatuma benshi bayishiimira ku bwacu.
12 Tuneezeezwa nuuko umutima waacu uhamya yuuko ubugingo bwacu ku isi, na caane imibaanire yaacu namwe yashobojwe no kwera kutaryarya kuva ku Maana, bidateewe n'ubwenge bw'abantu, ahuubwo biteewe n'ubuntu bw'Imaana. 13 Ntitubandikira ibirenze ibyo mwashobora gusoma mugasobaanukirwa, kandi niizeera ko muri busobaanukirwe ibi kugeza ku musoozo, 14 n'ubwo ubu mudasobaanukiwe, kugira ngo kuri wa munsi Umwami Yesu azaazira, tuzaabiiraatane nk'uko namwe mutwiraatiisha.
15 Kuko nari niiringiye ibi reero, nagize umugambi wo kubanza kuuza kubasuura kugira ngo Imaana ikubiishemo kabiri ku migisha ibaha. 16 Nashaakaga kuuza kubasuura nkija i Makedooniya, ngo kandi nongere ngaruke mvuye i Makedooniya kugira ngo mumpe n'ubufasha bunshoboza gukomeza urugendo nja i Yudeeya. 17 Mbese ubwo nendaga gukora ntyo, narashidiikanyaga? Cangwa se mwibwira ko iyo nkora imigambi nshingira ku rugero rw'abantu, mu buryo niihakanya nkavuga nti, "Yeego, yeego," cangwa nti, "Oya, oya," mbivugira icaarimwe? 18 Nk'uko Imaana ari iyo kwizeerwa, ni yo njuriza yuuko tutiigeze tubajijiisha ngo tubabwire ngo, "Yeego" na "oya". 19 Kuko Yesu Kristo Umwana w'Imaana uwo nje na Siluwano hamwe na Timoteeyo twababwirije atiivugurura ngo yihakane ibyo yari yiyemeje, ahuubwo muri we harimo "Yeego" gusa. 20 Kuko muri we Imaana yuzuza amaseezerano yaayo. Ni yo mpamvu Yesu Kristo ari we "Amiina" kugira ngo Imaana ihaabwe ikuzo. 21 Ni yo idukomereza mu kwizeera Kristo hamwe namwe kandi ni yo Yadutooranyije ngo dukore umurimo waayo, 22 idushiraho ikimenyeetso, iduha Umwuka waayo mu mitima yaacu kugira ngo utubeere icemezo c'ibyiza yatugeneye.
23 Imaana ni yo njuriza yuuko icaatumye ntongera kuuza i Korinto ari uko ntaashaatse kubongera imibabaro. 24 Icakora ntitubahata ku byerekeye ukwizeera kwanyu kuko tuuzi neeza yuuko mugushikamyemo, ahuubwo dukorana namwe kugira ngo mugire kwishiima.