1 Njeewe Pawulo ubwanje ndabinginga ku bw'ubugwaneeza n'ineeza ya Kristo. Ni nje uvugwa ko niyoroheje iyo ndi imbere yaanyu, ariko igihe ntari hamwe namwe nkabakankamira. 2 Ndabinginga kugira ngo mbaaye nje iwaanyu neekuzaahatwa kubabwiza ubukana, kuko nzi neeza yuuko naashobora guhangaara bamwe biibwira yuuko dukurikiza kamere y'abantu. 3 Ni byo koko dufite umubiri w'umuntu ariko ntiturwana nk'abantu, 4 kuko intwaro turwaniisha zitaacuzwe n'abantu, ahuubwo n'intwaro zituruka ku Maana, zikagira imbaraga zo guseenya ibidaseenyuka. Turimbura impaka z'ibinyoma zidafite ishingiro, 5 tugahirika ibisiitaaza byose byishira heejuru kurwanya kumenya Imaana, kandi tugafata mpiri ibiteekerezo byose ngo byumvire Kristo. 6 Twiteguuye guhana uwanga kumvira weese nimuba mwumviye mumaramaje.
7 Mureeba ibintu mushingiye ku bigaragara imbere yaanyu. Niiba hari umuntu muri mwe wiyumvamo ko ari uwa Kristo, niyongere yiyibutse yuuko ari uwa Kristo nk'uko naatwe turi aba Kristo. 8 Ubu sibyankoza isoni n'ubwo naakwiraatana ububaasha dufite, ubwo Umwami waacu yaduhaaye kugira ngo tubuubake tutabaseenya. 9 Sinshaaka yuuko inzandiko zanje zibateera ubwoba. 10 Kuko bavuga bati, "Inzandiko za Pawulo zivugiisha amagambo akaze kandi akomeye, ariko iyo turi hamwe aba afite intege nke kandi amagambo ye ari ubusa." 11 Uvuga atyo weese akwiriye kumenya yuuko ibyo tuvuga mu nzandiko tutari hamwe ari na byo tuzaakora turi hamwe.
12 Ntiduhangaara kwireesheeshanya cangwa kwigereranya n'abo biivuga ho ishiimwe. Nyamara biishiriraho igipimo caabo maze bakiireesheeshanya n'abandi. Iyo bakoze batyo baba beerekana ko ari abapfaapfa. 13 Ariko twe, ntitwiraata birenze urugero, ahuubwo kwiraata kwacu kugarukira ku gukora umurimo Imaana yaduhaaye wo kuvuga ubutumwa kandi ngo namwe tububagezeho. 14 Noone reero ubwo namwe muri bamwe muri abo tugezaho ubu butumwa, ntitwigeze twiraata ngo turenge urugero ubwo twabaajeho tubaazaniye Inkuru Nziiza ya Kristo. 15 Ntitwiraatiisha imirimo abandi baakoze irenze urugero. Ahuubwo twiringira yuuko kwizeera kwanyu kugiiye kwiyongera nuuko dushobozwe gukora umurimo uhebuuje muri mwe. 16 Nibwo tuzaamamaza Inkuru Nziiza mu yindi myanya iri hirya yaanyu tutiiraatiisha imirimo yakozwe n'abandi.
17 Nk'uko ibyanditswe bigira biti, "Ushaaka kwiraata weese, niyiiraatane Nyagasani." 18 Kuko uwishiima si we ushimwa ahuubwo hashimwa uwashimwe na Nyagasani.