Publicidade

2 Coríntios 4

Ubutunzi bw'Umwuka mu Ibumba Rimeneka

1 Nuuko reero ubwo twahaawe gukora uyu murimo ku bw'imbabazi z'Imaana, ntiduciika intege. 2 Twanga ibiteeye isoni bikorwa rwihishwa, ntitugendera mu buriganya kandi ntitugoreka ijambo ry'Imaana, ahuubwo tuvuga ukuri tweruye imbere y'Imaana kugira ngo buri muntu weese amenye mu mutima we ko turi abanyakuri. 3 Kandi niiba Ubutumwa Bwiza tuvuga butwikiiriwe, butwikiiririwe abarimbuka. 4 Ntibeemera kuko imaana mbi itegeka iyi isi yatwikiirije imitima yaabo umwijima. Niyo ituma batabona umuco ubamurikaho, uwo muco ariwo uva mu Butumwa Bwiza bw'ikuzo rya Kristo, ari we shusho ry'Imaana nyaaryo. 5 Erega ntituba twiyamamaza ahuubwo twamamaza Yesu Kristo ko ari we Mwami naho twe tukaba abagaragu baanyu kubwa Yesu. 6 Kuko Imaana yategetse ngo, "Umuco ni umurike mu mwijima," ni yo Maana yatumye umuco waayo umurikira mu mitima yaacu ukatuuzanira kumenya ikuzo ry'Imaana rimurikira mu maaso ya Kristo.

7 Icakora twebwe tumeze nk'ababiitse ubwo butunzi mu ibumba rimeneka, kugira ngo ububaasha buhebuuje budukorerwamo bwekutwitirirwa, ahuubwo bumenywe ko buturuka ku Maana. 8 Tubabazwa mu buryo bwose ariko ntidushenjagurwa, turashoberwa ariko ntitwiheba, 9 turatootezwa ariko Imaana ntiiduteererana, dukubitwa haasi, ariko ntidutsindwa. 10 Igihe coose tugendana imibabaro y'urupfu rwa Kristo, kugira ngo ubuzima bwe bugaragarire mu mibiri yaacu. 11 N'ubwo turi bazima, duhora turi mu kaaga ko kwicwa tuzizwa Yesu Kristo, kugira ngo ubuzima bwe bubonekere mu mibiri yaacu izaapfa. 12 Bityo, twe duhora dutezwe n'urupfu, naho mwe mukazaabiboneramo ubugingo bw'iteeka.

13 Ariko dushigikiwe n'umutima wo kwizeera nk'uko ibyanditswe bivuga ngo, "Nariizeeye, niyo mpamvu mbyamamaza," natwe uko kwizeera niko gutuma twamamaza ubutumwa. 14 Tuuzi yuuko Imaana yazuuye Umwami Yesu izaatuzuurana na we, kandi ikatujaana hamwe na mwe ituuzana imbere ye. 15 Ibi byose biba ku bwanyu, kugira ngo ubuntu bw'Imaana bugwire muri benshi, bitume bashiima Imaana kandi bayiheeshe ikuzo.

Kubeeshwaho no Kwizeera

16 Ni co gituma tudaciika intege. N'ubwo umubiri waacu ugenda usaaza, imitima yaacu yo ihora ihindurwa busha buri munsi. 17 Kandi uku kubabazwa kw'akaanya gato muri iki gihe gihita kugenewe kuduteguurira ikuzo ry'iteeka rihebuuje tuzaabona ritagereranywa n'amakuba tunyuramo ubu. 18 Kuko ntiduhanga amaaso yaacu kubigaragara ahuubwo twibanda kubitagaragara, kuko ibigaragara ari iby'akaanya gato, naho ibitagaragara n'iby'iteeka ryose.

Veja também

Publicidade
2 Coríntios
Ver todos os capítulos de 2 Coríntios
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-