1 Si ngombwa yuuko mbandikira ibyerekeye imfashanyo igenewe abantu b'Imaana bari i Yudeeya. 2 Kuko nzi yuuko mufite umuhaati wo gutanga ku bushaake, kandi nkaba narabaraatiye abantu b'i Makedooniya, mvuga uko Abanyakaya bamaze umwaka babiiteguuye, kandi yuuko umuhaati mufite wateeye abantu umwete. 3 Noone mboherereje beene daata kugira ngo uko kwiraata tubiiraatiisha kwe kuzaapfa ubusa, kandi no kugira ngo mwiteguure nk'uko nababwiye. 4 Naho ubundi nzanye n'ab'i Makedooniya bagasanga ntaaco mwiteguuye kandi tubafitiye iciizeere, twakorwa n'isoni maze namwe mugahemuka. 5 Ni co caatumye niibwira yuuko nkwiriye gusaba abo beene daata ngo bambanzirize kuuza iwaanyu, kugira ngo bateguure impaano z'imfashanyo mwiyemeje gutanga, nuuko reero nzaasange mwaranyiteguuye bigaragara yuuko mwatanze mu bikunze atari ku gahato.
6 Mwibuke yuuko ubiba imbuto nke azaasaaruura bike, kandi ubiba imbuto nyinshi azaasaaruura byinshi. 7 Buri muntu akwiriye gutanga nk'uko umutima we umwemeza, atiinuubwa kandi adahaswe, kuko Imaana ikunda utanga aneezeerewe. 8 Kandi Imaana ifite ububaasha bwo kubaha ibyifuuzo byanyu byose, kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose mufite ibibahaagije. 9 Nk'uko byanditswe ngo,
"Yatanze ku buntu aha abakene,
kugira neeza kwe guhoraho iteeka."
10 Imaana iha umubibyi imbuto, ikamugaburira ibyokurya ngo bimutunge ni yo izaabaha imbuto zo kubiba izigwize kugira ngo zirumbuuke umusaaruuro wo kugira neeza kwanyu. 11 Izaabagwiriza ubukungu mu buryo bwose kugira ngo mugwize ineeza, izaatuma benshi bashiima Imaana ku bwanyu babidukeesha. 12 Kuko umurimo wo mukora si uwo gufasha abatooranyijwe n'Imaana byonyine, ahuubwo utuma n'abandi barushaho gushiima Imaana. 13 Ku bw'ubuhamya bw'uyu murimo mwitangiye, benshi bazaaha Imaana icuubahiro ku bwo mwumviye ubutumwa bwiza bwa Kristo, kandi n'ineeza mwagize mu gusangira na bo hamwe n'abandi boose. 14 Bityo reero n'urukumbuzi rwinshi barabasengera ku bw'ubuntu bw'Imaana buhebuuje yabagiriye. 15 Imaana ishiimirwe ubuntu bwayo burenze urugero.