Publicidade

2 Coríntios 11

Pawulo hamwe n'Intumwa z'Ibinyoma

1 Icampa mukihangaanira ubugoryi bwanje ho gato. Nyaabuna nimunyihangaanire! 2 Mbafuuhira nk'uko Imaana ibafuuhira. Nabaseezeranyije nk'useezeranira umwari w'isugi utegereje gushingirwa ku mugabo umwe rukumbi, ari we Kristo. 3 Ariko mfite ubwoba yuuko muzooshwa mugateeshuka ku gukunda no gutungaanira Kristo nk'uko inzoka yooheje Eva mu mayeri. 4 Kuko iyo haaje umuntu ubabwira Yesu wundi atari uwo twamamaje, cangwa mukaakiira undi mwuka utari Umwuka w'Imaana mwahaawe, cangwa akabagezaho ubundi butumwa muteemeye, mumwakiira mubikunze.

5 Ndibwira yuuko abo biiyita intumwa z'akataraaboneka ari nta co bandusha. 6 Nuubwo wenda naaba ntaaratoojwe kuvuga neeza, ariko mfite ubwenge buhaagije, kandi ibyo twabibeeretse mu buryo bwose, no muri byose.

7 Mbese nakoze icaaha ubwo niiciishije bugufi kugira ngo mushirwe heejuru, ubwo nababwirizaga Inkuru Nziiza y'Imaana ku buntu? 8 Bireebeka nk'aho nanyagaga andi matoorero ubwo naakiiraga imfashanyo zaabo, kugira ngo mbone uko mbakorera ku buntu. 9 Ubwo nagiraga ico nkenera igihe nari kumwe namwe, ntaamuntu n'umwe niigeze ndusha ngo ngire ico musaba. Ahuubwo bagenzi banje bo muri Makedooniya ni bo bantabaaye muri ubwo bukene. Niirinze kubarusha, kandi nzaakomeza kubyirinda. 10 Nshingiye ku kuri kwa Kristo undimo, ntaawe uzambuza kwiraatana ibyo mu bice byo muri Akaya hoose. 11 Mbese ibyo mbivuze kuko ntabakunda? Imaana ni yo izi uko mbakunda.

12 Kandi nzaakomeza gukora uko nabigenzaga kugira ngo ntaha umwanya abo bashaaka kwitwara nk'aho bameze nka twe mu byo biiraatana. 13 Kuko abantu biiraata batyo aba ari intumwa z'ibinyoma, bakorera mu buriganya, biigira nk'intumwa za Kristo. 14 Nyamara, ntaawabagaya kuko na Sataani ubwe yihindura nka malayika w'umuco. 15 Nuuko reero ntaagitangaaza kihari niiba abaheereza be biihindura bakiyita abaheereza b'ubutungaane. Iheerezo ry'abo rizaahwana n'imirimo yaabo.

Amakuba ya Pawulo nk'Intumwa ya Kristo

16 Ndongera kubisubiramo, ntihakagire umuntu uteekereza ko ndi umupfaapfa. Ariko reero nimushaaka kubikora, nimunyakiire nk'umupfaapfa kugira ngo mbone uko niiraataho gato. 17 Ibyo mvuga ubu byerekeye kwiraata ntinyutse, simbibwirijwe na Nyagasani ahuubwo mbiteewe n'ubupfaapfa bwanje. 18 Ubwo benshi biiraatiisha ibikorwa byabo, reka nanje niiraate. 19 Mwishiimira kwihangaanira abapfaapfa kuko mwebwe muri abanyabwenge. 20 Mwihangaanira ubashira mu bubaata, cangwa akabarimanganya, cangwa akabashira heejuru, cangwa akabakubita inshi. 21 Ariko nje binteera isoni kuvuga yuuko twabigizemo intege nke!

Icakora ico abandi bantu batiinyuuka, nanje naaciiraatana kandi na noone ibi mbivuze nk'umupfaapfa. 22 Mbese si Abaheburaayo? Nanje ndi we. Mbese ni Abiisirayeli? Nanje ndi we. Mbese kandi bakomooka kuri Aburahamu? Dore nanje mukomookaho. 23 Mbese ni abaheereza ba Kristo? Nooneho reka mvuge nk'umusazi ariko ndabasumba boose. Nabarushije kugira umuhaati wo gukora, mbarusha inshuro nshizwe mu gihome, mbarusha gukubitwa inkoni nyinshi, ndetse mbarusha no kuba narageze mu kaaga kenshi haburaho gato ngo mpfe. 24 Abayuuda bankubise inkoni mirongo itatu n'icenda inshuro itaanu. 25 Bankubitiishije ibibando gatatu. Banteeye amabuye rimwe. Narohamye gatatu ndetse mara ijoro n'amanywa mu nyanja hagati. 26 Mu ngendo nyinshi, akenshi nagwaga mu kaaga gateewe n'imyuzure, ngahuura n'abambuzi, beene waacu bakanshira mu kaaga, abanyamahanga bakanshira mu kaaga, ngahuura n'akaaga ngeze mu matawuni makuru, ngahuurira n'akaaga mu butaayu, ku nyanja, ndetse nagize n'akaaga gateewe n'abiiyita abavandimwe. 27 Narakoze caane ndavunika, kenshi ndaara ntaryamye, ngira inzara n'imyota, akenshi nkabura ico ndya, ico kwambara, nkagira n'imbeho nyinshi. 28 Uretse ibindi byose, uko bwije n'uko bukeeye ishaka mfitiye amatoorero rinteera guhora mpagaritse umutima. 29 Iyo hagize uciika intege, bituma nanje nciika intege, kandi iyo hagize ugwa mu caaha binteera agahinda.

30 Niiba nkwiriye kwiraata reero, niraatiisha iby'intege nke zanje. 31 Imaana ari we Se w'Umwami Yesu izi ko ntabeesha na hato, isingizwe iteeka. 32 Ubwo nari ndi i Damasiko, umutegetsi utegekwa n'umwami Aretasi yashizeho abarinzi bo kurinda iyo tawuni kugira ngo bamfate, 33 ariko banshira mu giteebo maze baraanyambutsa baanyujije mu dirisha bandenza uruzitiro, nuuko ndahunga mukira ntyo. Batorotsa Pawulo

Veja também

Publicidade
2 Coríntios
Ver todos os capítulos de 2 Coríntios
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-