1 Birakwiye yuuko niiraata nuubwo bitagira ico bimara. Noone reka mbabwire ibyo neeretswe n'ibyo nahishuuriwe n'Umwami waacu. 2 Hari umuntu nzi wizeera Kristo wazaamuuwe, akagezwa mu ijuru rya gatatu, imyaka cumi n'enye ishize. Icakora sinzi neeza niiba yari mu mubiri cangwa ataari mu mubiri. Imaana yoonyine ni yo ibiizi. 3 Kandi nzi yuuko uwo muntu, yaaba ari mu mubiri, cangwa atari mu mubiri, Imaana yoonyine niyo ibiizi, 4 yazaamuuwe akajanwa muri Paradizo akumva ibitavugwa, ndetse ntaamuntu wemerewe kubisubiramo. 5 Umuntu nk'uwo ni we naakwiraatana, naho njeewe ubwanje nta kindi nakwiraatana keretse intege nke zanje. 6 Icakora nshaatse kwiraata, sinaaba nd'umupfaapfa, kuko naaba ndi kuvuga ukuri. Ariko singiiye gukora ntyo kugira ngo hatagira unteekerezaho ibirenze ibyo abona nkora cangwa ibyo yumva mvuga.
7 Kandi kugira ngo ntaaza guteerwa no kwishira heejuru nkarenza ibikwiriye biteewe n'ibintu nahishuuriwe bitangaaje bityo, nashizwemo igisa nk'ubusabwe bw'umushuubi mu mubiri kimbeera nk'intumwa ya Sataani yo kumbabaza birenze kugira ngo niirinde kwishira heejuru. 8 Ibyo byatumye nsaba Nyagasani gatatu koose kugira ngo abinkize, 9 ariko arambwira ati, "Ubuntu ngira buraguhaagije, kuko imbaraga zanje zuuzurira ahari intege nke." Niyo mpamvu reero niiraatiisha intege nke zanje neezeerewe, kugira ngo imbaraga za Kristo zituure muri nje. 10 Bityo nkaba nyuzwe igihe coose nkorera Kristo haaba mu ntege nke, mu bitutsi, mu bikomeye, mu gutootezwa no mu byago kuko nzi neeza yuuko iyo mbaaye umunyantege nke ni bwo ndushaho kugira imbaraga.
11 Dore mpindutse umupfaapfa! Ariko nimwe mwabimpase. Kuko ibyari bikwiriye nuuko aba ari mwe mwakanshimye. Nuubwo ari nta co ndi co, za ntumwa mushiimagiza ntaaco zindusha. 12 Ibimenyeetso hamwe n'ibitangaaza bihamya yuuko ndi intumwa nabikoreye muri mwe niihangaana ubudahinyuka. 13 Mbese ni iki nakoreye andi matoorero ya Kristo co ntaabakoreye uretse ko ntaashaatse kubarusha? Nimumbabarire niiba ibyo byarababeereye ikibazo.
14 Ngaho reero ubu niiteguuye kuuza iwaanyu ubwa gatatu. Kandi sinzaabagoora, kuko sinshaaka ibyanyu ahuubwo nimwe nshaaka. Kuko abaana si bo bakwiriye gukenuura ababyeyi ahuubwo ababyeyi ni bo bakwiriye gukenuura abaana baabo. 15 Naashiimiishwa no guhara ibyo mfite byose ku bwanyu, nanje ubwanje nkiitanga kugira ngo mbafashe. Mbese urukundo munkunda rwarushaho kugabanyuka kandi nje mbakunda birenze?
16 Nyamara mureemera yuuko ntiigeze mbarusha. Ariko bamwe bavuga ko nabaciiye ubwenge, nkabashuka mbashira mu mutego w'ibinyoma. 17 Mbese koko hari ubwo niigeze mbacura ubwenge nyuriye mu bo noohereje? 18 Ninginze Tito kuuza iwaanyu, ari na wa muvandimwe. Mbese haaba hari inyungu Tito yabashaatsemo? Mbese ntitwakoraga n'umutima uhuuje kandi dufite ikigendererwa kimwe?
19 Ahaari mwibwira yuuko twaba tumaze iki gihe coose tubiireguuraho. Oya! Ahuubwo tuvugira imbere y'Imaana ibyo Kristo ashaaka kandi ibyo dukora byose nshuti dukunda, tubikora ngo bibuubake. 20 Kuko ndatiinya yuuko ni nza iwaanyu nzaasanga mutandukanye n'uko mbateekereza kandi namwe musange ntahwanye n'uko mwibwira. Mfite ubwoba yuuko nzaabasanga mu ntonganya, mukigirirana ishari, uburaakari no kwikunda, gusebanya no kuzimura, kwiraata hamwe n'imivurungano. 21 Ndatiinya ko Imaana yanje izankoza isoni imbere yaanyu ikindi gihe ningaruka, bikanteera kuririra abaacumuye mu gihe caashize bakaba batari biihana ubukozi bw'ibibi bwabo bw'irari n'ubusambanyi.