1 Nshuti bakundwa, ayo maseezerano yoose nitwe yahaawe. Bityo reero ni mureke twiyeze twivaaneho ikintu coose gishobora guhumaanya imibiri n'imitima yaacu, dushiishikarire ubutungaane mu kuubaha Imaana.
2 Natwe nimuduhe umwanya mu mitima yaanyu. Dore ntaamuntu twashobereje, ntaawe twonooneye, nta n'uwo twarimanganyije. 3 Ibi simbivugiye kugira ngo hagire uwo nshinja icaaha, nk'uko nabivuze mbere, tubahoza ku mitima yaacu, niiyo haaba mu rupfu cangwa mubuzima turabaana. 4 Mbafiteho iciizeere gihaagije, kandi muhora munteera kubiiraatiisha! Mukaaga koose tunyuramo, turahuumurizwa kandi tukagira umuneezeero useesuuye.
5 Ndetse n'ubwo twageze muri Makedooniya, ntaabwo twigeze turuhuuka na hato, ahuubwo twahuuye n'ingorane hoose, intambara ziva hirya no hiino, hamwe no guhagarika imitima. 6 Ariko Imaana ihuumuriza abaciitse intege, iraduhuumuriza tuboonye Tito aje. 7 Si ukuuza kwe byonyine byaduhuumurije, ahuubwo n'uko yatubwiye uko mwamukomeje, ibyo bikadusubizamo intege. Yatubwiye n'ukuntu munkumbuye, ishavu mufite, n'uko mwiteguuye kundwanirira, akaba ubu birushaho kuuneezeeza.
8 Nuubwo urwandiko nabandikiye rwaba rwarabateeye agahinda, siniicuza ko narwanditse. Mba nariicujije mboonye uko rwabateeye agahinda umwanya muto. 9 Noone ubu mfite umuneezeero, icakora si uko nabateeye agahinda, ahuubwo ni uko ako gahinda kabateeye kwihana. Imaana yakoreesheje ako gahinda, bityo reero twe ntaaco twigeze tubatwara. 10 Kuko agahinda gateerwa no kuubaha Imaana gakurikirwa no kwihana bikabyara agakiza kandi ibyo ntaawabyicuza! Ariko agahinda gateerwa n'abantu kaazana urupfu. 11 Ni mureebe ibyo Imaana yabakoreye biteewe n'ako gahinda: Ukuntu kaabateeye umwete wo kwisubiraho mukiihana, uko mwashiishikariye gukora ibyiza, ukuntu kuraakara ku bw'ibyabaaye, guhagarika imitima, ibyifuuzo n'ishaka byatumye mwemera guhana uwagize naabi. Muri byose mwagaragaje ko muri abeere mu byabaaye byose.
12 Nuuko reero n'ubwo nabandikiye urwo rwandiko, sinabiteewe n'uwagize naabi cangwa uwagiriwe naabi. Ahuubwo, narwandikiye kubagaragariza imbere y'Imaana umwete mutugirira. 13 Ibyo ni byo byadukomeje.
Uretse gukomezwa n'ibyo, twashiimiishijwe caane n'umuneezeero Tito yagize mumuhuumurije. 14 Niiba narabaraase imbere Tito, ntaabwo byigeze binkoza isoni. Ariko nk'uko ibyo twababwiye byose ari ukuri, ni na ko ibyo twanaraatiye Tito ari iby'ukuri. 15 Ni co gituma arushaho kubakunda, iyo yibutse uko mwese mwamwumviye, n'uko mwamwakiiriye mu cuubahiro n'igitinyiro. 16 Nshimiishijwe n'uko nshobora kubiringira muri byose.