1 Bavandimwe, twifuuza kubamenyeesha ibyerekeye ubuntu bw'Imaana yagiriye amatoorero y'i Makedooniya. 2 Mu gihe baageragezwaga banyura mu makuba, baagize umuneezeero uhebuuje ku buryo baagize ubuntu bagatanga caane n'ubwo baari abakene. 3 Ndabahamiriza yuuko baatanze uko bashoboye, ndetse bagatanga ibirenze ibyo bashoboye ku bushaake, 4 batwinginga caane ngo tubareke bagire uruhari mu gufasha abantu b'Imaana baari i Yudeeya. 5 Icakora, ntibaabigenjeje nk'uko twibwiraga, baabanje kwiyegurira Nyagasani, kandi ku bw'ubushaake bw'Imaana, naatwe baratwitangira. 6 Ni co caatumye dusaba Tito kurangiza umurimo w'ubuntu yari yaratangiye muri mwe. 7 Ubwo mukora neeza caane muri byose, haaba mu kwizeera, mu kuvuga, mu bwenge, mu gushiishikarira gufasha hamwe no mu rukundo mwatugiriye, abe ari ko murushaho no gushiishikarira kugira umwete w'umurimo wo kugira ubuntu.
8 Ibi simbivugiye kubategeka, ahuubwo ni ukugira ngo menye niiba mufite urukundo nyakuri ngereranyije n'umwete abandi bafite. 9 Musanzwe muuzi ubuntu Umwami waacu Yesu Kristo yagize, n'ubwo yari umukire, yemeye kwigira umukene ku bwanyu, kugira ngo mu bukene bwe muhinduke abakire.
10 Inaama naabagiira muri ibyo ni uko byakabaye byiza mukarangiza ubu ibyo mwatangiye umwaka ushize. Mwari aba mbere kugira ibyo mukora, kandi si ibyo byonyine, ahuubwo mwabikoranye ubushaake. 11 Nuuko kandi mubirangize, kugira ngo nk'uko mwaciiyemeje mufite ubwuzu, noone ari ko mukirangiza, mutange uko mushoboye. 12 Kuko niiba mufite ubwuzu bwo gutanga, Imaana izaakiira ico utanze ikurikije ibyo ufite, atari ibyo udafite.
13 Simvuga ntyo kugira ngo mworohereze abandi nuuko mwe muvunike, ahuubwo n'uko haabaho uburinganiza 14 mu gihe mufite byinshi mugaha imbabare, kugira ngo namwe nihazaaba hari ibyo mukennye bazaabibahe bityo hakabaho kunganya. 15 Nk'uko ibyanditswe bivuga biti,
"Uwari ufite byinshi ntiyagize byinshi caane,
kandi n'uwari ufite bike ntiyagize bike caane."
16 Mbeega ukuntu dushiimira Imaana yahaaye Tito umutima wo kwitaho nk'uko naatwe turi! 17 Ntaabwo yeemeye gusaba kwacu gusa, ahuubwo yari afite ubwuzu bwo kuuza iwaanyu abikunze. 18 Tumwohereje n'umuvandimwe ushiimwa n'amatoorero yoose kwamamaza ubutumwa bwiza. 19 Byongeye kandi, ni we watooranyijwe n'amatoorero kuja ajaana naatwe mu gihe dukora umurimo twashinzwe kugira ngo duheeshe Imaana ubwayo ikuzo kandi no kugaragaza umutima wo dufite wo gutanga ku bushaake.
20 Twirinda kugira ngo hatagira uduteera urubwa akurikije ibikorwa by'ubuntu tugira. 21 Ikigendererwa caacu si ugukora ibitungaanye imbere y'Umwami waacu gusa, ahuubwo ni ugukora n'ibitungaanye imbere y'abantu.
22 Noone tubooherereje n'undi mwene daata uwo twagerageje kenshi bikagaragara ko afite umwete muri byinshi, ariko ubu akaba arushaho kugira umwete ku bw'iciizeere abafitiye. 23 Na ho Tito we, ni mugenzi wanje dufatanya umurimo tubakorera, kandi abo beene daata bo, n'intumwa z'amatoorero ya Kristo bakorera guheesha Kristo ikuzo. 24 Nuuko reero, nimubagaragarize urukundo kandi mubeereke impamvu ziduteera kubiiraatana.