1 Ubwo dukorana n'Imaana, turabinginga kugira ngo mwegupfuusha ubusa ubuntu bwayo. 2 Kuko iravuga iti,
"Mu gihe gikwiriye, narakumviise,
ku munsi w'agakiza, naragutabaaye."
Noone reero, dore, iki ni co gihe gikwiriye, uyu ni wo munsi wo gukirizwamo!
3 Twirinda gushira igisiitaaza mu nzira y'umuntu weese, kugira ngo umurimo dukora utagira umugayo. 4 Ahuubwo mu byo dukora byose, tugerageza kwerekana yuuko turi abagaragu b'Imaana, mu kwihangaanira caane amakuba, imibabaro n'ibyago. 5 Twarakubiswe, turafungwa, duteerwa n'imidugararo, dukora ubudatuuza, turaara tudasinziiriye ndetse dushonje, 6 muri ibyo byose turangwa n'ubuziranenge, ubwenge, kwihangaana, n'ineeza, tuyobowe n'Umwuka Weera tukagira urukundo nyakuri. 7 Twamamaza ubutumwa bw'ukuri, tuyobowe n'imbaraga z'Imaana. Dufite intwaro yo gukiraanuka ari yo turwaniisha kandi ikaba ingabo idukingira. 8 Turuubahwa kandi tukagawa, baradusebya kandi bakadushiimagiza, batwita ababeeshi kandi turi abanyakuri, 9 dusa nk'intamenyekana, kandi tuuzwi neeza, dusa nk'abagiiye gupfa kandi turi bazima, dusa nk'abahanwa ariko ntitwicwe. 10 Duteerwa agahinda ariko tugahorana ibyishiimo, dusa nk'abakene ariko tugakenuura benshi, dusa nk'abatagira ico bafite ariko nyamara dufite byose.
11 Nshuti zaacu z'i Korinto, tubabwije ukuri, tubeeruriye ibiri mu mitima yaacu. 12 Mu mibaanire yaacu namwe, ntitwigeze kureka kwagura imitima yaacu tubagaragariza urukundo tubafitiye, ahuubwo ni mwe mwanze kudukinguurira imitima yaanyu. 13 Ni yo mpamvu reero inteera kuvugana namwe nk'ubwira abaana be ngo, namwe nimwagure imitima yaanyu kugira ngo mutwituure urukundo twabagiriye.
14 Ntimukiifatanye n'abatiizeera kandi mudahwanye na bo. Mbese ubukiraanutsi bufite isaano ki n'ubukozi bw'ibibi? Cangwa se, hariho mubaano ki hagati y'umwijima n'umuco? 15 Mbese Kristo ahuuriye he na Sataani? Cangwa, uwiizeera n'utiizeera bahuuriye kuki? 16 Mbese Inzu y'Imaana yahuuza ite n'ibigirwamaana? Kuko turi inzu y'Imaana nzima. Nk'uko Imaana yavuze iti,
"Nzaatuura mu bantu banje
mbaane na bo,
nzaababeera Imaana,
Kandi na bo bambeere umuryango."
17 Ni ko Uhoraho avuga ati,
"Nimubavemo,
nuuko mwitandukanye na bo.
Ntihagire ico mukoraho gihumaanya,
maze nzaabaakiira.
18 Nzaababeera umubyeyi,
namwe mumbeere abaana,
ni ko Uhoraho avuga."