1 Ubu ni ubwa gatatu ngiiye kuuza kubasuura, kandi nk'uko ibyanditswe bivuga ngo, "Urubanza rwose rukemurwa n'ubuhamya bw'abantu babiri cangwa batatu." 2 Nari nariihanangirije abo boose baari baaracumuye hamwe n'abandi boose ubwo nabasuuraga ubwa kabiri, kandi na noone mbisubiyemo tutari kumwe yuuko ningaruka ntazaabiihangaanira. 3 Muzaabona ibyemezo byose mwifuuza bihamya yuuko iyo mvuga aba ari Kristo umvugiramo, kandi si umunyatenge nke igihe abakoreeramo ahuubwo abagaragarizamo ububaasha bwe. 4 Kuko yabambwe ku musaraba bishingiye ku ntege nke, ariko noone ni muzima ku bw'imbaraga z'Imaana. Naatwe turi abanyantege nke nk'uko Kristo yari ari, nyamara mu gihe Kristo adukoreramo tuzaagaragarizwa imbaraga z'Imaana.
5 Nuuko reero mwisuuzume ubwanyu kandi mwigerageze mureebe niiba mugikomereye mu kwizeera. Mbese ntimuuzi neeza yuuko Kristo aba muri mwe? Keretse ahaari mubaaye mwaraguuye! 6 Ariko niizeera yuuko muzaasanga tutaraatsindwa. 7 Kandi turabasengera kugira ngo hatagira ikibi mukora, kitagamije kwerekana ko mwatsinze iryo suuzuma, ariko tugendereye kugira ngo mukore ibishitse nuubwo twe twaba nk'abatsinzwe. 8 Kuko ari ntaaco tubaasha gukora kidashingiye ku kuri keretse gushigikira ukuri kw'Imaana. 9 Turaneezeerwa iyo dufite intege nke naho mwe mugakomera. Nuuko tukabasengera ngo mutunganywe rwose. 10 Ni co gitumye mbandikira ntari kumwe namwe, kugira ngo nindamuka nje iwaanyu ntazaakoreesha ubukana mu bubaasha nahaawe na Nyagasani bwo kubuubaka atari ubwo kubaseenya.
11 Ahasigaye bavandimwe, murabeho. Mutungaane rwose kandi mukurikize ibyo mbasaba, mwumviikane, mubaane amahoro, nuuko Imaana idukunda kandi igatanga amahoro ibaane namwe.
12 Muramukanye indamutso yeera.
13 Abantu b'Imaana boose barabataasha. 14 Ubuntu bw'Umwami waacu Yesu Kristo, n'urukundo rw'Imaana, no gusangira Umwuka Weera bibaane namwe mwese.