1 Naatwe reero, ubwo twitooroowe n'igicu c'abahamya bakomeye, mureke dushire iruhande ikituremeerereye coose hamwe n'icaaha coose gihora kitwiziringaho, kandi nimureke dusiganwe mu marushanwa twateganyirijwe dufite kwihangaana. 2 Dukomeze guhanga amaaso yaacu kuri Yesu uwo kwizeera kwacu gushingiyeho uheereye kuntangiro ukageza ku iheerezo. Yiihangaaniye umusaraba ku bw'umuneezeero yari abiikiwe, ntiyiita ku isoni byari kumuteera igihe yabambwaga ku musaraba, noone ubu yiicaye iburyo bw'Intebe y'Ubwami y'Imaana.
3 Muteekereze ibyo yanyuzemo, uko yababajwe, yangwa n'abanyabyaha kugira ngo mudaciika intege kandi mukananirwa. 4 Igihe murwanya icaaha, nti muba muraagera aho kwicwa. 5 Mbese mwibagiwe amagambo yo gukomeza ayo Imaana ibabwira nk'abaana baayo iti,
"Mwana wanje, wumvirize igihe Uhoraho agucaaha,
kandi ntuuciike intege igihe Uhoraho aguhana.
6 Kuko Uhoraho acaaha umuntu weese akunda,
kandi agahana umuntu weese wo yeemera nk'umwana we."
7 Mwihangaanire kubabazwa ko mucamo kuko ari igihano kiva kuri Daata. Iyo mubabazwa, byerekana yuuko Imaana irikubafata nk'abaana baayo. Mbese hari umwana wiigeze kubaho ntaahanwe na se? 8 Iyo udahanwa n'Imaana nk'uko abandi baana bagenzwa, kimenyeesha yuuko uba utari umwana waayo nyakuri, ahuubwo uba uri ikibyarirano. 9 Ikindi kandi, niiba ba daata baatubyaye mu buryo bw'umubiri, baduhana kandi tukabuubaha, ntibikwiriye yuuko turushaho kuganduukira Imaana yatubyaye mu mwuka tukabaho? 10 Kuko ba daata baatubyaye mu mubiri baaduhannye kumara akaanya gato babona yuuko ari byo bikwiriye kuri bo, ariko Imaana iduhana ku bw'ubwiza bwacu kugira ngo dusangire ku kwera kwayo. 11 Igihe duhanwe, muri ako kaanya bigaragara ko tubabaye mumwanya wo kwishiima, ariko haanyuma abatoojwe muri ubwo buryo, bikabaviiramo umusaaruuro w'amahoro n'ubutungaane.
12 Nuuko reero nimushire heejuru amaboko yaanyu atentebutse kandi mwongere imbaraga amavi yaanyu aciitse intege. 13 Nimukomeze ku gendera mu nzira igororotse kugira ngo ibirenge byanyu byaremaye bitongera gucumbagira ahuubwo bikire.
14 Mugerageze kubaana n'abantu boose amahoro kandi no kwezwa kuko ntaamuntu uteejejwe uziigera areeba Uhoraho. 15 Mwirinde kugira ngo hatagira usubira inyuma akava mu buntu bw'Imaana. Ntihakagire umuntu uhinduka nk'igiti gikura kikeera imbuto zishaariira, kigateera akaaga ku bw'ubusabwe bwaco. 16 Ntihagire umuntu n'umwe uba umusambanyi cangwa ngo yange kuubaha Imaana nka Esawu waguraanye uburenganzira bwe bwo kuba umwana w'imfura isahaane imwe gusa y'ibyokurya. 17 Murabiizi ko haanyuma, igihe yashaatse kwakiira umugisha kuva kuri se, ntiyeemerewe kuko ntiyari agishoboye guhindura ibyakozwe nuubwo yawushaatse arira.
18 Mwe reero ntimuri nk'Abiisirayeli ba keera ngo mube mwegeereye wa musozi ubaasha gukorwaho n'intoki. Aho ni ho baabonaga umuriro ugurumana n'umwijima w'icuraburindi kandi bakumva n'umuyaga w'ishuheeri, 19 n'impanda zivuga hamwe n'ijwi ry'amagambo ateera abaaryumviise gusaba kutongera kumva irindi jambo, 20 kuko ntibaagashoboye kwihangaanira amategeko avuga ati, "Nihagira ufata kuri uyu musozi weese aziciishwa amabuye, naaho yaaba inyamaaswa, muzayigenze mutyo." 21 Uwo mwanya wari uteeye ubwoba ku buryo na Moose yavuze ati, "Ndigutitira kandi mfite ubwoba!"
22 Ahuubwo muuje ku Musozi wa Siyoni, itawuni nkuru y'Imaana nzima ari yo Yerusaalemu yo mu ijuru, hamwe n'iteeraniro ry'abaamalayika batabarika bari mu birori. 23 Muuje mu iteeraniro ry'umuneezeero ry'abaana b'imfura b'Imaana, abo amazina yaabo yanditswe mu ijuru. Muuje ku Maana, umucaamanza w'abantu boose kandi n'imyuka y'abakiraanutsi batungaanyijwe rwose. 24 Muuje kuri Yesu, umuhuuza w'Imaana n'abaagengwa b'iseezerano risha, mwegeereye amaraso yaminjagiwe aduseezeranya ibintu byiza byinshi kuruta amaraso ya Abeeli.
25 Nuuko reero mube maaso kandi ntimwicire amatwi uvuga. Kuko niiba abo banze kumva uwatanze ubutumwa bw'Imaana ku isi bataaraciikanyije, twebweho tuzaarokoka dute nitwanga kumvira uvugira mu ijuru. 26 Ico gihe ijwi ryayo ryatitije isi, ariko ubu yaseezeranyije ngo, "Ngiiye kongera kunyeganyeza isi, ariko si yo yoonyine gusa ahuubwo nzaanyeganyeza n'ijuru." 27 Ayo magambo ngo "Ngiiye kongera," yeerekana yuuko ibyaremwe bigiiye gutitizwa bigakuurwaho kugira ngo ibyo bitabaasha kunyeganyezwa bishobore kugumaho.
28 Noone reero, ubwo turi kwakiira Ubwami butabaasha kunyeganyezwa, mureke duheereze Imaana ishimwe. Tuyituure ineeza kandi tuyiramye uko ibikwiriye, tuyuubaha kandi tuyitiinya, 29 kuko Imaana yaacu ni nk'umuriro utwika.