1 Umuheerezabitambo Mukuru weese atooranywa mu bantu, kandi agashirwaho guhagararira abantu imbere y'Imaana, umurimo we ukaba gutuura amatuuro no gutamba ibitambo by'ibyaha byabo. 2 Ubwo na we ari umunyantegenke muri byinshi, ashobora kwihangaanira abakora ibyaha ku bwo kudasobaanukirwa hamwe n'abaayobye. 3 Kandi ku bw'iyo mpamvu, na we agomba gutamba ibitambo by'ibyaha bye hamwe n'iby'abandi. 4 Ntaamuntu washobora kwiha ico cuubahiro co kuba Umuheerezabitambo Mukuru ahuubwo agihaabwa n'Imaana ari yo imuhamagaye nk'uko byagenze kuri Arooni.
5 Ni ko na Kristo atiihaaye ico cuubahiro co kuba Umuheerezabitambo Mukuru, ahuubwo yatooranyijwe n'Imaana yamubwiye iti,
"Uri Umwana wanje,
uyu munsi mbaaye So."
6 Kandi nk'uko yavuze n'ahandi iti,
"Uri Umuheerezabitambo Mukuru iteeka ryose
nka Melikisedeki."
7 Iminsi yoose Yesu yamaze ku isi yasengaga yinginga kandi afite ishavu n'amarira menshi, atakambira Imaana, yo ifite ubushobozi bwo kumukiza urupfu, maze iramwumva kuko yayiiyeguriye. 8 Nuubwo yari Umwana w'Imaana, imibabaro yanyuzemo yamwigiishije kumvira. 9 Kandi amaze gutunganywa rwose, yabaaye isooko y'agakiza k'iteeka ryose kagenewe abo boose bamwumvira, 10 nuuko Imaana ni ko kumugira Umuheerezabitambo Mukuru wo mu buryo bwa Melikisedeki.
11 Kubyerekeye iby'Umuheerezabitambo Mukuru, dufite byinshi byo kuvuga bikomeye gusobaanura kubeera yuuko mutinda gusobaanukirwa. 12 Kandi nuubwo mwari mukwiriye kuba muri abiigiisha, mukeneye umuntu wo kongera kubiigiisha ibyerekeye ingingo z'ibanze z'ubutumwa bw'Imaana. Mwifuuza amata atari ibyokurya bikomeye, 13 kuko umuntu weese ubeeshejweho n'amata aba akiri uruhinja, aba ataraasobaanukirwa gutandukanya ikibi n'iciiza. 14 Naho ibyokurya bikomeye ni iby'abantu bakuze, baamaze gutoozwa bakamenya gutandukanya ikibi n'iciiza.