Publicidade

2 Coríntios 3

Abaheereza b'Iseezerano Risha

1 Mbese muteekereza yuuko dutangiye kongera kwishiimagiza? Cangwa se ko dukeneye kwitwaza inzandiko zitwanzura kuri mwe cangwa zibavuuyeho nk'uko bamwe babigenza? 2 Urwandiko rwacu rwanditswe mu mitima yaacu ni mwe, uru rwandiko rugomba kumenywa kandi rugasomwa na boose. 3 Biragaragara yuuko ari mwe rwandiko rwa Kristo twateguuye, rutanditswe n'ikaraamu ahuubwo rwanditswe n'Umwuka w'Imaana, kandi rutanditswe ku mpapuro ahuubwo rwanditswe ku mitima y'abantu.

4 Ico ni co ciizeere dufite mu Maana tubikeesha Kristo. 5 Yuuko ubwacu tutiihaagije ngo twiraate ko hari ico twakwishoboza ahuubwo ubushobozi bwacu buva ku Maana, 6 ari yo idushoboza kuba abaheereza bo mu seezerano risha, ridashingiye ku nzandiko z'amategeko ahuubwo rishingiye ku Mwuka. Kuko amategeko ariica, naho Umwuka ugatanga ubugingo.

7 Ayo mategeko yari inyuguti zanditswe ku bisate by'amabuye, ariko ikuzo ry'Imaana ryaragaragaye rirabagirana igihe yatangwaga ku buryo no ku maaso ha Moose haararabagiranye. Ryarabagiranaga bihebuuje ku buryo bitashobokaga ngo Abiisirayeli bakomeze kureeba Moose. Niiba reero amategeko azanira abantu gupfa iyo adakurikijwe yarazanye n'iryo kuzo rihebuuje rityo, 8 ikuzo ry'imirimo y'Umwuka ryo rizaaba rimeze rite? 9 Noone niiba amategeko azana guciibwaho iteeka yarahaawe ikuzo, imirimo izanira abantu agakiza yo izaahabwa ikuzo rihebuje kurutaho! 10 Ni koko amategeko yataakaje ikuzo ryayo kuko haabonetse igifite ikuzo risumbaho. 11 Kuko niiba haari ikuzo ku mategeko yamaze akaanya gato akoreeshwa, ico kigenewe kubaho iteeka co kizaagira ikuzo riheebuje kurutaho.

12 Nooneho ubwo dufite ico ciizeere, biduteera kuvuga dushize amanga. 13 Ntitumeze nka Moose wiitwikiiraga igitambaaro ku maaso kugira ngo Abiisirayeli batareeba ikuzo rimushiraho. 14 Nyamara imitima yaabo yariinangiye, no kugeza ubu ca gitambaaro kiracaatwikiiriye ku maaso haabo iyo basomerwa iseezerano rya keera. Ico gitambaaro gitwikurwa no kwizeera Kristo byonyine. 15 No kugeza kuri uyu munsi, iyo ibyanditswe na Moose bisomwa, ico gitambaaro gitwikiira ibiteekerezo byabo. 16 Ariko iyo umuntu ahindukiye Umwami ico gitambaaro kiratwikuurwa. 17 Umwami uvugwaho ni Umwuka, kandi aho Umwuka w'Umwami ari haba umudendeezo. 18 Nuuko reero twese twerekana ikuzo ry'Umwami kandi amaaso yaacu aratwikuuruye. Iryo kuzo riva ku Mwami waacu ni wo Mwuka uduhindura ngo duse na we, tuva ku rwego rumwe rw'ikuzo tuja ku rundi.

Veja também

Publicidade
2 Coríntios
Ver todos os capítulos de 2 Coríntios
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-16_06-50-08-