Publicidade

Efésios 3

Umurimo wa Pawulo mu Banyamahanga

1 Ni co gituma njeewe Pawulo ndi umusibe ku bwa Kristo Yesu ku bwanyu abanyamahanga. 2 Ngira ngo mwumviise yuuko Imaana yanshinze kubakorera uyu murimo ku bw'ubuntu bwayo. 3 Imaana yampishuuriye ibanga ry'umugambi waayo nk'uko nabyanditse muri make, 4 kandi nimubisoma muribuuze gusobaanukirwa ukuntu nasobaanukiwe iryo banga rya Kristo. 5 Mu bihe bya keera, iri banga ntiryigeze rimenyeshwa abaana b'abantu, nk'uko ubu rimaze guhishuurirwa intumwa ze zeera, ikoreesheje Umwuka waayo. 6 Umugambi w'iryo banga ni uko abanyamahanga na bo ari abaragwa bumurage w'Imaana kimwe n'Abayuuda ku bw'Ubutumwa Bwiza. Ni ingingo z'umubiri umwe kandi basangiye ku seezerano Imaana yakoze muri Kristo, babikeesha Inkuru Nziiza.

7 Nagizwe umugaragu wo kwamamaza Ubutumwa Bwiza nkurikije ubuntu bw'Imaana nahaawe, ku bw'imbaraga zaayo zikorera muri nje. 8 Nuubwo ari njeewe urutwa n'uworoheje caane mu bantu b'Imaana boose, Imaana yampaaye umugisha wo kujaanira abanyamahanga Ubutumwa Bwiza bwa Kristo ari bwo butunzi butarondooreka, 9 no gusobaanurira abantu uko ibanga ry'umugambi w'Imaana rigiiye gushirwa mu bikorwa. Imaana yaremye ibintu byose, yahishe iryo banga ryayo uheereye keera koose, 10 kugira ngo abo muri iki gihe, abategetsi, n'ibikomangoma byo mu ijuru, bamenyeshwe n'itoorero, ubwenge bw'Imaana bw'uburyo bwinshi. 11 Uku ni ko Imaana yuujurije umugambi waayo uhoraho inyuriye muri Kristo Yesu Umwami waacu. 12 Mu kunga ubumwe na Kristo no kwizeera dufite muri we, biduheesha kwegeera Imaana tudatiinya. 13 Nooneho reero ndabinginga ngo mudacoogora biteewe n'uko mbabazwa ku bwanyu, kuko ari byo bibaheesha icuubahiro.

Gusabira Abefeeso

14 Ni co gituma mfukama imbere y'Imaana Daata, 15 uwo imiryango yoose yo mu ijuru n'iyo ku isi yiitirirwa. 16 Ndasaba Imaana nyir'ikuzo n'ububaasha bwose kubateera imbaraga no gukomeza imitima yaanyu, ibigiriishije Umwuka waayo 17 kandi ndasaba ngo Kristo atuure mu mitima yaanyu mubikeesha ukwizeera kwanyu, ubwo muri gushoora imizi no gushikama mu rukundo. 18 Ndasaba kugira ngo mwebwe hamwe n'abantu b'Imaana boose, mugire imbaraga zo kumenya yuuko urukundo rwa Kristo ruhebuuje, 19 no kumenya yuuko urukundo rwe rurenze ukwitegereza, kugira ngo mushobore gusendeerezwamo kamere yoose y'Imaana.

20 Noone reero, dukwiriye gushiima Imaana yo ikoreesha imbaraga zaayo muri twe, igakora ibirenze ku byo twasaba, ndetse n'ibyo twakwibwira. 21 Ni ihaabwe ikuzo mu itoorero no muri Kristo Yesu ibihe byose, n'uko ibihe biha ibindi. Amiina.

Veja também

Publicidade
Efésios
Ver todos os capítulos de Efésios
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-15_21-32-39-